Ukwizera ntigutamaza

INYANDIKO YA PAPA FRANSISKO ITANGIZA YUBILE Y’IMYAKA 2025 Y’UGUCUNGURWA KWACU

Ku wa 09 Gicurasi 2024, ku munsi mukuru w’Asensiyo, Nyirubutungane Papa Fransisko yatangaje inyandiko yise «Spes non confundit: Ukwizera ntigutamaza». Ni inyandiko itangaza umurongo wa Kiliziya Gatolika mu rugendo rwo guhimbaza Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwacu mu mwaka utaha w’2025. Ni inyandiko igizwe n’ingingo 25 ikagaragaza ibitekerezo bye mu ngingo 5: Ijambo ry’amizero, Inzira y’amizero, Ibimenyetso by’ukwizera, Duhamagariwe kugira ukwizera n’iya nyuma iduhamagarira gushinga imizi mu kwizera.

Mu ntangiriro y’iyi nyandiko, Papa Fransisko asubiramo amagambo ya Pawulo Mutagatifu agira ati: “Ukwizera ntigutamaza” (Rom 5, 5), agakomeza avuga ko mu kimenyetso cy’ukwizera Pawulo Mutagatifu yifuza gutera ishyaka abakristu b’i Roma. Ukwizera rero ni bwo butumwa bw’ibanze bwa Yubile itangazwa na Papa buri myaka makumyabiri n’itanu nk’uko bimaze kuba umuco muri Kiliziya, akagaragaza ko azirikana abazakora urugendo nyobokamana i Roma mu mujyi w’Intumwa Petero na Pawulo n’ahandi bazahimbariza iyi Yubile muri za kiliziya zinyuranye hirya no hino, akifuza ko cyaba igihe cyo guhura na Yezu buri muntu ku giti cye; Yezu We rembo ry’umukiro (Yh 10, 7.9). Ni We mizero yacu (1Tim 1, 1), We Kiliziya ifite ubutumwa bwo kwamamaza iteka ahantu hose no ku bantu bose.

Iyi nyandiko igaragaza ko amizero ari mu mutima wa buri muntu nk’icyifuzo cy’ugutegerezanya icyizere uko ejo hazamera ariko bikanatera benshi guhangayikishwa n’ubwoba no gucika intege. Papa Fransisko akifuza ko iki gihe cya Yubile cyaba icyo gukomeza amizero y’abashidikanya n’abarebana ubuzima indoro yo gushidikanya no gucika intege. Arifuza ko Yubile yaba igihe cyo kongera amizero yacu, Ijambo ry’Imana rikadufasha kubona impamvu zabyo cyane cyane binyuze muri aya magambo Pawulo Mutagatifu yandikiye abakristu b’i Roma.

1. Ijambo ry’amizero (Ingingo ya 2 kugera ku ngingo ya 4)

Mu ibaruwa yandikiye Abanyaroma, Pawulo Mutagatifu agaragaza ingingo zikomeye zigomba gutuma umukristu adacibwa intege n’ubuzima bw’iki gihe n’ubuzaza. Iyi baruwa igaragaza intera ihambaye mu butumwa bwa Pawulo. Kugera mu ikoraniro ry’i Roma atari yarashinze bigaragaza icyifuzo cye cyo kugeza Ivanjili kuri bose, no gukomeza ubutumwa bwa Kristu wazutse, ubutumwa bugenewe abantu bose. Pawulo Mutagatifu agaragaza ko ukwizera gushingiye ku rukundo ruva mu mutima wa Kristu wahinguranyijwe n’icumu ku musaraba, akanavuga ko twiyunze n’Imana mu rupfu rw’Umwana wayo (Rom 5, 10). Ubuzima bwe rero bugaragara muri twe binyuze muri Batisimu bukanakura binyuze mu kuvugururwa n’ingabire n’umurimo wa Roho Mutagatifu. Ukwizera ntigutamaza umukristu kuko gushingiye k’uko nta na kimwe cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana (Rom 8, 35.37-39). Uko kwizera gushingiye ku kwemera, kugakuzwa n’urukundo. Gufasha kujya mbere mu buzima. Mutagatifu Agustitini we akavuga ko mu buzima ubwo ari bwo bwose tutabasha kubaho tudafite ukwemera, ukwizera n’urukundo. Pawulo Mutagatifu akagaragaza nanone ko ibitotezo bitera kwihangana, ukwihangana kugatera kudahemuka, ukudahemuka na ko kugatera kwizera (Rom 5, 3b-4).

Kwamamaza Ivanjili bishyigikiwe n’imbaraga ziva ku musaraba wa Kristu wazutse bitera kwizera no kwihangana cyane muri iki gihe turimo aho abantu bifuza byose ako kanya nta gihe cyo gutegereza mu miryango, nta kuganira, haganje guhubuka, kutababarira no kwihorera bigatera kutanyurwa no kwihugiraho. Papa akaduhamagarira gutsinda ibyo byose mu kwigana Mutagatifu Fransisko w’Asizi wahimbye indirimbo y’ibiremwa, akabona ibyaremwe byose nk’umuryango mugari. Ukwemera n’ukwizera byamuranze ni byo Pawulo Mutagatifu agaragaza nk’ingabire za Roho Mutagatifu tugomba gusaba buri gihe.

2. Inzira y’amizero (Ingingo ya 5 kugera ku ngingo ya 6)

Papa Fransisko agaragaza ko ubuzima bwa gikristu ari urugendo rukeneye ibihe bikomeye bikuza amizero afasha kugera ku ntego yabwo ari yo guhura na Yezu Kristu. Agaragaza ko Yubile yo mu mwaka w’1300 yakurikiwe n’ingabire zidasanzwe zasakaye ku muryango w’Imana binyuze mu mpuhwe Mutagatifu Papa Selestini wa V yasesekaje ku bakoraga urugendo nyobokamana kuri Bazilika ya Mariya Mutagatifu ya Collemaggio I Aquila, kuva ku wa 28 kugeza ku wa 29 Kanama 1294, imyaka 6 mbere y’uko Papa Bonifasi wa 8 atangaza umwaka Mutagatifu. Papa Fransisko anavuga andi matariki y’ingenzi muri uru rugendo rwa Yubile akagaragaza ko gukora urugendo nyobokamana ari ikintu cy’ingenzi mu guhimbaza Yubile bigaha abarukora guhabwa Penetensiya, kuzirikana inzira y’umusaraba, guhimbazanya ibyishimo liturjiya ntagatifu no gucengera inyigisho za Kiliziya. Uru rugendo rurategura umwaka w’2033 ubwo tuzahimbaza imyaka 2000 y’ugucungurwa kwacu binyuze mu rupfu n’izuka bya Yezu Kristu, tugakomeza kumwiringira no kudatezuka imbere y’Imana Umubyeyi wacu (1Tes 1, 3).

Papa Fransisko yatangaje ko Umuryango w’Impuhwe muri uyu mwaka wa Yubile muri kiliziya ya Petero Mutagatifu i Vatikani uzafungurwa tariki 24 Ukuboza. Muri kiliziya ya Mutagatifu Yohani i Laterano uyu muryango uzafungurwa tariki 29 Ukuboza hakanahimbazwa tariki 9 Ugushyingo imyaka 1700 imaze yeguriwe Imana. Tariki ya 1 Mutarama 2025 ku Munsi Mukuru wa Bikira Mariya Nyina w’Imana hazafungurwa Umuryango w’Impuhwe z’Imana muri Kiliziya ya Bikira Mariya Mutagatifu, hanyuma ku Cyumweru tariki 5 Mutarama hafungurwe Umuryango w’Impuhwe muri Bazilika yaragijwe Pawulo Mutagatifu. Iyo miryango uko ari eshatu ya nyuma izafungwa bitarenze ku Cyumweru, tariki 28 Ukuboza 2025. Papa kandi yagennye ko ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024 muri za Katedrali na kiliziya zizunganira, Abepiskopi cyangwa abandi bagennye ko babahagararira bazahimbaza Igitambo cya Misa gifungura umwaka wa Yubile ku mugaragaro, banatangaze indulujensiya zigenewe Abakristu muri uyu mwaka w’Imphuwe kugeza ku Cyumweru tariki 28 Ukuboza 2025. Umwaka wa Yubile uzasozwa ku mugaragaro tariki 6 Mutarama 2026 ku Munsi Mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, hanafungwe Umuryango w’Impuhwe muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani.

3. Ibimenyetso by’ukwizera (Ingingo ya 7 kugera ku ngingo ya 15)

Papa Fransisko agaragaza ko duhamagariwe kubona amizero mu ngabire Nyagasani aduha no mu bimenyetso by’ibihe duhamagariwe gusobanura tumurikiwe n’Ivanjili bikanafasha gutsinda intambara ziri mu bice byinshi by’isi. Ibi bizafasha kubonera ibisubizo ibibazo isi ifite muri iki gihe no kumvisha neza abagore n’abagabo inshingano bafite yo gutanga ubuzima, umuntu nawe akibuka ko yaremwe mu ishusho y’Imana (Intg 1, 26).

Muri uyu mwaka wa Yubile, Papa arifuza ko twese twaba ibimenyesto bifatika by’amizero kuri bagenzi bacu bari mu bihe bigoye: abari mu buroko, abambuwe uburenganzira bwabo, abasuzugurwa n’abandi. Arasaba za Leta n’ibihugu muri rusange gufata uyu mwaka wa Yubile nk’igihe kidasanzwe cyo kugarura amizero, amahoro n’ituze mu buzima bw’ababituye; uyu mwaka ukaba mutagatifu n’uwo guhimbaza ukubohorwa kw’abaturage bose (Lev 25, 10a). Ni igihe cyo gushyira abakene inkuru nziza, komora abafite umutima wamenaguritse, gutangariza imbohe ko zibohowe n’abapfukiranwaga ko bafunguwe, kwamamaza umwaka w’impuhwe z’Uhoraho no guhumuriza abari mu cyunamo bose. (Iz 61, 1-2) Ni amagambo ya Yezu mu ntangiriro y’ubutumwa bwe (Lk 4, 18-19), buri mwogeza-butumwa akaba ahamagariwe kuyagira aye.

Urubyiruko rukeneye ibimenyetso by’ukwizera kuko kenshi rubona inzozi zarwo zigenda ziyoyoka. Rukeneye kwibutswa ko ahazaza heza harwo hashinze imizi ku ishyaka ryarwo, rukabaho mu byishimo n’amizero. Ruhamagariwe gutsinda ibiyobyabwenge, kwirinda umuco wo kwishora mu bintu bitagira shinge no kwirinda ibirusenya byose. Hari ibimenyetso by’amizero ku bimukira bava mu bihugu byabo bashakashaka aho ubuzima bwababera bwiza, bo n’imiryango yabo. Bakwiriye kwakirwa nta vangura cyangwa se ihohoterwa. Abakristu bagomba iteka kurinda uburenganzira bw’abanyantege nke mu kubakira neza mu buryo butuma bagira ubuzima bwiza. Muri bo harimo abimukira (Mt 25, 35.40), abageze mu za bukuru n’abakene.

4. Duhamagariwe kugira ukwizera (Ingingo ya 16 kugera ku ngingo ya 17)

Mu kuzirikana ubutumwa bw’abahanuzi, Yubile itwibutsa ko ibyiza isi ifite bitagenewe abantu bamwe ahubwo ko bigenewe twese. Abafite ubutunzi bahamagariwe kubusangiza abafite ibyo babuze mu mibereho yabo: abakene, abashonje, abarwayi n’abandi banyuranye. Papa arasaba ko hashyirwaho ikigega kigamije gufasha guhashya inzara no kuzamura ibihugu bikennye. Agaragaza ko uyu mwaka wa Yubile ugenewe by’umwihariko ibihugu bikize ngo bizirikane uburemere bw’imyenda biha ibihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere ariko bidashobora kuyishyura. Ibi binajyana kandi n’imikoreshereze y’ikirere. Kugira ngo haganze amahoro, bikaba ngombwa gukuraho icyo ari cyo cyose cyaba isoko y’akarengane.

Uyu mwaka wa Yubile uzanahurirana na Yubile y’imyaka 1700 Inama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Nicée ibaye mu mwaka wa 325. Itwibutsa uko mu ntangiriro za Kiliziya abashumba bayo baharaniye gukomeza ukwemera no guhamya ubumwe bwa Kiliziya. Uyu mwaka wa Yubile uzaba igihe cyo kongera guhamya ubwo bumwe no gukomeza iyogezabutumwa rigomba gukorwa n’uwabatijwe wese bishingiye ku ngabire Imana yamuhaye tugahamya ukwemera kuduhuza kubakiye ku munsi mukuru wa Pasika uhuza abakristu twese, ukaba n’ishingiro ry’ukwemera kwacu twese.

5. Dushinge imizi mu kwizera (Ingingo ya 18 kugera ku ngingo ya 25)

Ukwemera, ukwizera n’urukundo ni ubutatu ntimatima y’ubuzima bwa gikristu (1Kor 13, 13; 1Tes 1, 3). Ishingiro ry’ukwizera kwacu riri mu kwemera ubugingo bw’iteka dutegerezanyije ibyishimo. Inama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani bwa kabiri igaragaza ko muntu aramutse adafite aya mizero ukubaho kwe kwakwangirika bikomeye, n’ibibazo by’ubububabare, urupfu n’izindi ngorane ahura nazo ku isi bigasigara nta gisubizo bifite. Amateka ya muntu rero nta handi amuganisha uretse ku ikuzo rya Yezu Kristu wazutse. Uyu mwaka wa Yubile uzaduha kuzirikana uko twinjira muri urwo rugendo binyuze muri Batisimu.

Ayo mizero tunayabona mu buzima bw’abahowe Imana, tukaba duhamagariwe kubigana, tugatsinda ubwoba, tugashinga imizi mu rukundo rwo soko y’umukiro n’ibyishimo byacu ku munsi w’urubanza nk’uko Papa Benedigito wa XVI yabivuze. Ni yo mpamvu duhamagariwe gusabira abitabye Imana no kwibuka ko indulgensiya ya Yubile idufasha kumva no gucengera ukuntu impuhwe z’Imana zitagira umupaka. Ibi binajyana no guhabwa neza Isakramentu rya Penetensiya bigafungurira n’imitima na roho zacu kubabarira. Papa Fransisko akaba yarashizeho Umuryango w’Abapadiri bagamije kwigisha no guhamya impuhwe, bakaberaho cyane cyane gufasha muri uyu mwaka mu kunga abantu, kwigisha abari mu buroko, gusura mu bitaro n’ahandi.

Mu gusoza iyi nyandiko, Nyirubutungane Papa Fransisko atwereka ukuntu Bikira Mariya ari urugero rw’ukwizera. Muri we tubona ko kwizera atari umugenzo w’imfabusa. Aherekeza Yezu mu bubabare ntacike intege, akaba atyo urugero n’Umubyeyi wacu mu kwizera. Ni inyenyeri yo mu rukerera, akanatwibutsa ko ari Umubyeyi wacu mu butumwa yahaye Juan Diego i Guadalupe n’ahandi yabonekeye hose hagomba kugendererwa ngo hagarurire abahageze umugenzo wo kwizera no guhura na Kristu watsinze icyaha, akazukira kudukiza no guha ubuzima bwacu icyerekezo kizima tukabwira abihebye bose tuti : « Ihangane, wizigire Uhoraho, ukomeze umutima, ube intwari ! Rwose, wiringire Uhoraho » (Zab 27, 14). Papa Fransisko arasaba ko ukwizera kwacu kwaganza muri iki gihe turimo no mu gihe dutegereje ihindukira rya Nyagasani Yezu Kristu, We ukwiye ibisingizo n’ikuzo, ubu n’iteka ryose.

Diyakoni Jean Renovatus IRADUKUNDA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO