Uko umunsi wahariwe mwarimu wizihijwe mu bigo by’amashuri abanza bya « Centre Scolaire Notre Dame de Fatima » na « Ecole Saint Marc »

Nkuko byari byateganyijwe na Leta y’u Rwanda, ku wa kane, tariki ya 14/12/2023 hizihijwe umunsi wa Mwalimu mu gihugu cyacu cy’u Rwanda aho insanganyamatsiko yagiraga iti «Mwarimu twifuza mu burezi twifuza». Mu kwizihiza uyu munsi ,ibigo by’amashuri abanza bya Ecole Saint Marc na « Centre Scolaire Notre Dame de Fatima » byifuje ko byawizihiriza hamwe, dore ko bisanganywe ubumwe n’ubufatanye.

Kwizihiza uyu munsi, abarezi b’ibi bigo kimwe n’abandi barezi bakorera mu Murenge wa Muhoza, bahuriye mu kigo cy’amashuri abanza cya Saint Vincent, ahari hateganyijwe kwizihirizwa uyu munsi mukuru ku rwego rw’Umurenge. Ibirori byatangiye ahagana saa yine. Mbere yo gutangira ibirori,harebwe ubwitabire bwa buri kigo. Ikigo cya Saint Marc cyashimiwe kuba ari cyo cyahize ibindi mu kugira ubwitabire bwa 100% mu gihe ikigo cya « Centre Scolaire Notre Dame de Fatima » cyahize ibindi mu kuba ari cyo cyari gifite abarezi basa neza kuko bari bambaye imyambaro isa. Ibirori byasojwe ahagana saa saba.

Nyuma yo kuva muri ibi birori, abarezi b’ibigo bya Saint Marc na « Centre Scolaire Notre Dame de Fatima » berekeje kuri “Salle Polyvalente Notre Dame” aho bakinnye umukino w’amaboko (Volleyball). Uyu mukino wafunguwe n’abayobozi b’ibigo byombi. .Amakipe y’ibigo byombi hakinnye abagabo n’abagore bavanze. Ni umukino wabaye mu bihe bigoranye kuko igice cya kabiri cyabaye hari kugwa imvura y’amahindu. Umukino warangiye Ikipe ya Saint Marc itsinze ama “sets” abiri ku busa bw’abo kuri Fatima. Nyuma y’uwo mukino habaye umukino w’agati. Habanje gukina abagore, aho abo kuri Saint Marc batsinze abo kuri Fatima. Nyuma y’aho, abagabo nabo bakurikiyeho. Abagabo bo kuri Fatima batsinze abo kuri Saint Marc.

Nyuma y’iyi mikino, abarezi berekeje ku kibuga cya APICUR aho bacongeye. Habanje gukina abagore, aho bivanze bagakora amakipe abiri kuko Ikigo cya « Centre Scolaire Notre Dame de Fatima » kitari gifite umubare w’abakinnyi wuzuye. Umukino warangiye ari zeru zeru impande zombi. Ni umukino utari woroshye kuko ikibuga cyari cyanyagiwe; gusa wari umukino unogeye ijisho. Nyumay’aho, habaye umupira w’amaguru w’abagabo aho ikipe ya Saint Marc yatsinze iya Fatima ibitego bitatu ku busa. Ni umukino waranzwe no kunyerera kwa buri kanya. Abafana ku mpande zombi bari benshi kandi umukino wogezwaga mu ndangururamajwi zari ku kibuga.

Imikino irangiye abarezi bose, abakozi b’ingoboka ndetse n’abatumirwa berekeje mu nzu mbera- byombi ya Saint Marc, ahari hateganyijwe kubera ubusabane. Ni ubusabane bwatangijwe no kwiragiza Imana byayobowe n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Saint Marc, Soeur Uwimana Hilarie. Nyuma yo kwiragiza Imana, uyu muyobozi yafashe umwanya yerekana abitabiye ubu busabane. Mu bashyitsi bitabiye, hari Padiri NSHIMIYIMANA Evariste, Bwana Uwamahoro Ladislas, umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Muhoza ndetse n’abandi babyeyi bahagarariye abandi muri ibi bigo byombi. Nyuma yo guhabwa ikaze, hakurikiyeho gufata amafunguro n’ibinyobwa. Barangije gufungura, hakurikiyeho umwanya wo kuvuga kuri uyu munsi. Habanje ijambo rya Adeline NIYODUSABA, umurezi wabaye indashyikirwa mu kigo cy’amashuri cya Saint Marc. Ryakurikiwe n’iry’uwari uhagarariye ababyeyi mu kigo cy’amashuri abanza cya « Centre Scolaire Notre Dame de Fatima » . Nyuma y’iri jambo, hakurikiyeho Umuyobozi wa « Centre Scolaire Notre Dame de Fatima » , Soeur Marie Pétronille NIYOMAHORO. Ijambo nyamukuru ry’umusi ryavuzwe n’Umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Muhoza, Bwana Uwamahoro Ladislas. Mu magambo yose yavuzwe, abavuze bashimiye mwarimu ubwitange agira mu kurema umwana ushoboye kandi bashishikariza mwarimu kuba umurezi ushobotse.

Nyuma y’aya magambo habayeho gucinya akadiho aho abarezi bataramye cyane. Nyuma yo gutarama, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Saint Marc yashimiye abitabiye uyu munsi mukuru, abasabira umugisha uturuka ku Mana nuko berekeza mu ngo zabo.

Tumusenge Innocent