“Uhoraho umva isengesho ryanjye, induru yanjye nikugereho”!

Aya ni amagambo dusanga muri zaburi 102 (101) iherekeza isomo rya Mbere twumvise kuri iki cyumweru, tariki ya 14 Gashyantare 2021, ubwo Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yasomaga Misa mu rugo rwe. Ku buryo bw’umwihariko, iki cyumweru Kiliziya y’isi yose yagihariye kuzirikana ku barwayi bari hirya no hino. Iyi Misa abakristu bakaba bayikuriraga kuri Energy Radio na Energy TV (Channel ya Youtube).

Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru cya 6 gisanzwe Umwaka B, yibanze ku mibereho ya muntu cyane cyane urwaye. Mu ntangiriro y’inyigisho ye, Nyiricyubahiro yatangiye yibutsa abakristu uko indwara y’ibibembe yafatwaga: “Ibibembe byafatwaga nk’indwara idakira kandi yandura cyane. Kubera iyo mpamvu umubembe yashyirwaga mu kato, akaba abujijwe kujya aho abandi. Usibye rero ububabare bw’umubiri, kuribwa, kugenda uta urugingo urureba, utakaza ubuzima buhoro, ntacyo ushobora kubikoraho hari ububabare bwo kunenwa, gushyirwa mu kato. Igihe abandi barwayi bakenera kandi bagafashwa no kwegerwa, bo bagomba kwirindwa: Kwambara imyambaro y’ibishangi: nta gaciro imbere y’abandi: kudasokoza imisatsi: nta bwiza, nta buranga; Gupfuka ubwanwa bwe umuntu yavuga ko ari umuntu utamenya uwo ari we, ntiwamenya niba ari umugabo cyangwa umugore, niba ari n’umugabo, nta bugabo bwe. Agomba kugenda avuga ngo “Uwahumanye! Uwahumanye!” (reba Lev 13,45), ni nko kuvuga ngo nimwigireyo, nimwitaze, murashize, musame amagara yanyu ayange narayahebye, narahumanye, narangiritse, nta garuriro. Muri make ntagomba kwegera abandi, ntacyo agomba gutegereza ku bandi kuko nabo ntacyo bamutezeho. Ibyo bikagaragazwa no gutura wenyine, urugo rwe rushinze kure y’ingando, ntagera aho abandi bari”.

Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Musenyeri yibukije abamuteze amatwi bose ko nubwo muntu arwara akageza nubwo yarwara ibibembe, Yezu ntamutererana, nubwo abandi bamuhunga, Yezu we aramwegera kandi akamukoraho. Uretse ubu burwayi bw’ububembe, Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse no ku bundi burwayi. Yibutsa ko muri iyi minsi hari uburwayi butandukanye bushyira imibiri yacu mu kaga ariko ko uburwayi bubi cyane ari uburwayi bumunga Roho. Yabivuze muri aya magambo: “Hari uburwayi bwinshi mu bantu: uburwayi bw’umubiri buzahaza abantu bagapfa, n’iyo bakize bukabasigira ubumuga. Hari n’indwara nka Koronavirusi zituma abantu bishyira cyangwa bashyirwa mu kato n’imibababaro ijyanye n’ibyo ku muntu ku giti cye, ku muryango cyangwa ku gihugu. Ariko hari n’uburwayi bwa roho, ibibembe bibi cyane, indwara mbi cyane itwangiza, ikaduhumanya, tugahumanya abo dukozeho n’ibyo dukozeho, ikadutandukanya n’Imana, ikadutandukanya n’abavandimwe, ikadutandukanya n’umuryango, ikatubuza amahoro, tukayabuza abandi, ikangiza imibanire y’abantu, intambara zikarota, umuryango ukabura amahoro, igihugu kikabura amahoro, isi ikabura amahor, indwara yica rubi, urw’iteka: icyaha”.

Agendeye kuri iyi ndwara imunga Roho zacu, Nyiricyubahiro Musenyeri yasabye abakristu bose guharanira gukurikiza Kristu bafatiye urugero kuri Pawulo Mutagatifu wahisemo gukurikiza Kristu (reba 1 Kor 11,1). Yasabye kandi abamuteze amatwi bose kugiria impuhwe ubababaye, cyangwa se uri mu kaga, kubababarana nawe; ibyo dukora byose bikaba bigamije guhesha Nyagasani ikuzo no kutagira n’umwe dutera imbogamizi kubera guharanira inyungu zacu bwite, ahubwo duhore duharanira ibifitiye benshi akamaro ngo bakurizeho gukira (reba 1 Kor 10, 31-33).

Asoza inyigisho ye, yibukije abakristu bose ko twemera ko Kristu ariwe udufiteho Ijambo rya nyuma, ko Agirira impuhwe abaje bamugana, bamutakambira bamwizeye akabakiza, abasaba kumusanga bakamubwira aho bababara cyangwa se ibintu byose bibabuza amahoro, bavuga bati: “ubishatse wadukiza”(reba Mk 1, 41). Nadutabare adukize indwara z’amoko yose zitwugarije. Adukize Koronavirusi iri kuyogoza isi yose.

Mbere yo gutanga umugisha, Nyiricyubahiro Musenyeri yagejeje ku basaseridoti, abihayimana n’abakristu bose ubutumwa bwihariye bwo kubakomeza muri ibi bihe turimo by’icyorezo cya koronavirusi, ariko ku buryo bw’umwihariko abagezaho ubutumwa bujyanye n’igisibo ndetse n’imihango ijyanye n’umunsi wa gatatu w’ivu uzaba kuwa 17 Gashyantare 2021. Ubwo butumwa bwose mwabusoma ku rupapuro rukuriraho.

Padiri jean de dieu NDAYISABA
Uhagarariye komisiyo y’itangazamakuru muri Diyosezi ya Ruhengeri.