Uburyo Yezu Kristu aba mu Ukaristiya

Muri iki gihe turi kwitegura guhimbaza ikoraniro rya kabiri ry’Ukaristiya mu Rwanda rizabera muri Diyosezi ya Butare kuva ku wa 04 kugeza ku wa 08 Ukuboza 2024, nifuje gusubiza kimwe mu bibazo abantu bibaza cyerekeye Ukaristiya:«Ni gute Yezu Kristu ari mu Ukaristiya?».

Gusobanura uko Yezu Kristu ari mu Ukaristiya bisa no kwigerezaho, kuko Ukaristiya irenze ubwenge bwacu. Ni iyobera rikomeye ry’ukwemera kwacu. Cyakora iryo jambo “iyobera” ntabwo risobanura ikintu cyayoberanye nk’uko hari ababitekereza gutyo. Amayobera matagatifu ni amabanga y’ukuri y’Imana, umuntu agenda asobanukirwa buhoro buhoro, umuntu akaba adashobora kuyasobanukirwa ku buryo bwuzuye igihe atarabonana n’Imana imbonankubone. Iyobera rero ni ikintu ubwenge bwacu bushobora kumvaho gato cyangwa kanini ariko bukaba budashobora kugiheraheza ngo tugikonoze.

Ukaristiya ni Isakramentu ririmo Yezu Kristu ubwe rwose, n’umubiri we, n’amaraso ye, mu bimenyetso by’umugati na divayi, akatubera icyarimwe igitambo, ifunguro n’inshuti tubana. Uko Yezu Kristu ari mu Ukaristiya ndifuza kubisobanura mu bice bitatu byuzuzanya: ni ukuri Yezu Kristu ari muri Ukaristiya, Yezu Kristu ari muri Ukaristiya rwose, Yezu ari muri Ukaristiya mu bimenyetso by’umugati na divayi.

1. Ni ukuri Yezu Kristu ari muri Ukaristiya

Ni ukuri Yezu Kristu ari mu Ukaristiya kandi ni muzima, n’umubiri we na roho ye. Ukaristiya si umugati ushushanya umubiri wa Yezu Kristu wabaye hano ku isi hanyuma agasubira mu ijuru. Ukaristiya si umugati tugereranya n’umubiri wa Yezu wabaye hano ku isi hanyuma agasubira mu ijuru. Iyo umuntu agiye guhazwa, uhaza akamubwira ati «Umubiri wa Kristu», rwose uba ari umubiri wa Yezu Kristu. Nubwo Ukaristiya duhabwa iba isa n’umugati si umugati, ni igisa n’umugati ariko ntabwo ari umugati. Igihe Yezu Kristu yari agiye kugabizwa ububabare n’urupfu ku bushake bwe, araye ari butangwe yafashe umugati, amaze gushimira, arawumanyura, nuko awuhereza abigishwa be avuga ati « Nimwakire muryeho mwese, iki ngiki koko ni umubiri wanjye ugiye kubatangirwa, mujye mubikora bibe urwibutso rwanjye». Barangije kurya, afata inkongoro, nanone arashimira, nuko ayihereza abigishwa be, avuga ati «Nimwakire, maze munyweho mwese, iyi ngiyi koko ni inkongoro y’amaraso yanjye… Ibi mujye mubikora, bibe urwibutso rwanjye». Uko ni ko byangenze mu mugoroba wo ku wa kane mutagatifu. Icyo gihe, hari ibintu bibiri Yezu yakoze nifuza gusobanura.

Icya mbere ni uko Yezu yaremye Ukaristiya. Yafashe umugati awuhindura umubiri we muzima. Ni ukuri. Intumwa ntabwo zigeze zibishidikanyaho kubera ko zari zisanzwe zizi ko icyo Yezu avuze ngo kibe gihita kiba. Intumwa zari zarabonye kandi zarumvise Yezu avuga amagambo make cyane abarwayi bagakira n’abapfuye bagahita bazuka. Intumwa zari zisanzwe zizi ko icyo Yezu avuze gihita kiba. Yezu yabwiraga impumyi ati «Humuka» maze igahita ihumuka, yabwira uwari ufite ubumuga bwo kutabasha kugenda ati «Haguruka» ako kanya agahita ahaguruka akagenda, yabwiraga umurwayi ati «Ukwemera kwawe kuragukijije» umurwayi agahita akira, yabwiye umukobwa wa Yayiro wari wapfuye ati «Mwana kanguka» nuko ahita azuka. Intumwa zari zizi kandi ko mu iremwa ry’isi n’ibiyiriho, Imana yavugaga ngo «Nihabeho iki» maze kigahita kibaho. N’igihe Yezu yavuze ati «Iki koko ni umubiri wanjye», muri ako kanya, muri ayo masegonda make cyane, akibivuga umugati wahise uhinduka umubiri na divayi ihita ihinduka amaraso maze arema atyo Ukaristiya. Intumwa ntabwo zigeze zishidikanya ko icyari umugati cyahindutse umubiri wa Yezu, intumwa ntabwo zigeze zishidikanya ko icyari divayi cyahindutse amaraso.

Ikintu cya kabiri cyabaye igihe Yezu yaremye Ukaristiya ni uko yahaye intumwa ze ububasha bwo gukora ibyo yari amaze gukora. Ni ibiki yari amaze gukora? Yari amaze guhindura umugati umubiri we muzima. Igihe rero yabwiye intumwa ze ati «Ibi mujye mubikora bibe urwibutso rwanjye», muri ayo masegonda akibivuga yahise anabaha ububasha bwo kubikora. Ntabwo Yezu yashoboraga gutegeka intumwa ze kujya bahindura umugati umubiri we atabanje kubibabahera ububasha. Igihe rero Yezu yabwiye intumwa ze ati «Ibi mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye» yanazihaye ububasha bwo guhindura umugati umubiri we. Mbere y’uko izo ntumwa zipfa, zasigiye ubwo bubasha abepiskopi, abepiskopi na bo basangiza abapadiri ubwo bubasha bwo guhindura umugati umubiri wa Nyagasani igihe cyose batura igitambo cy’Ukaristiya mu Misa. Buri gihe rero mu Misa by’umwihariko mu gihe cya konsekrasiyo, umusaseridoti ahindura umugati umubiri wa Yezu Kristu. Kuva icyo gihe, ni ukuri Yezu aba ari we wese ubwe, mu bimenyetso by’umugati na divayi, kandi akomeza kuba ari we rwose mu gihe cyose ibyo bimenyetso bikiriho nk’uko bikwiye kuba bimeze. Igihe rero tugiye guhazwa, uhaza akavuga ati «Umubiri wa Kristu», ni ukuri ni umubiri wa Kristu aba aduhaye rwose.

2. Yezu Kristu ari muri Ukaristiya rwose

Ubwo tumaze kumva rero ko ari ukuri (C’est vrai), ko Ukaristiya ari umubiri wa Kristu, nimucyo tunarebere hamwe ko rwose (C’est réel) Ukaristiya ari umubiri wa Kristu. Ndifuza gutsindagira ako kajambo «rwose». Mu gutsindagira ko rwose Ukaristiya ari umubiri wa Yezu Kristu, ndashaka gusobanura ko umugati uba wahindutse koko umubiri wa Nyagasani kandi ko kuba Ukaristiya ari umubiri wa Yezu Kristu bidaterwa no kuba mbyemera cyangwa ngo biterwe no kuba wowe ubyemera. Oya, kuba Ukaristiya ari umubiri wa Yezu Kristu ntabwo biterwa n’amarangamutima yanjye cyangwa ayawe, nta nubwo ari ukubyishyiramo ko ari uko biri, nta nubwo biterwa n’ibitekerezo byanjye cyangwa ibyawe. Ukaristiya ni umubiri wa Nyagasani Yezu Kristu. Ihinduka ry’umugati na divayi bihinduka umubiri n’amaraso ya Kristu biba umusaseridoti amaze gukora ibintu bibiri: Gusaba Imana Data ngo isakaze Roho wayo ku maturo (ku mugati na divayi) no gusubira mu magambo Yezu ubwe yivugiye igihe yaremaga Ukaristiya. Iyo ibyo bintu bibiri byombi birangiye, ntabwo kuri Alitari haba hakiri umugati na divayi kuko biba byarangije guhinduka umubiri n’amaraso bya Yezu Kristu.

Inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Taranti (Trente) ihamya ukwemera gatolika ko muri konsekrasiyo umugati na divayi bihindura kamere yabyo: kamere yose y’umugati, ihindukamo kamere y’umubiri wa Yezu Kristu, na kamere yose ya divayi igahinduka kamere y’amaraso ye (La présence est ontologique). Uko guhinduka Umubiri n’amaraso bya Kristu k’umugati na divayi bibera mu Misa Kiliziya Gatolika ibyita transubstantiation. Nk’uko Kiliziya Gatolika ibyemera kandi ibyigisha, Kristu atangira kuba mu Ukaristiya kuva muri konsekrasiyo kandi agumamo igihe cyose ibimenyetso by’umugati biriho. Nk’uko nabivuze, ibyo ni ukuri rwose. Ntabwo ari ukwemera gutuma biba ukuri koko, ahubwo ukwemera kudufasha kumenya ko ari ukuri rwose kandi gutuma Ukaristiya duhabwa itugirira akamaro. Ni bibi cyane kandi bifite n’ingaruka mbi guhabwa Ukaristiya utemera ko rwose ari Umubiri wa Yezu Kristu. Cyakora, kuba umuntu runaka adafite ukwemera nta cyo bihindura ku cyo Ukarisitiya ari icyo, ndetse no kuba umuntu afite ukwemera ntabwo ari byo bihindura umugati umubiri wa Kristu (La présence est objective et jamais subjective). Ni ku bubasha bwa Roho Mutagatifu n’amagambo ya Kristu ubwe umusaseridoti asubiramo muri konsekrasiyo, kamere yose y’umugati, ihindukamo kamere y’umubiri wa Yezu Kristu, na kamere yose ya divayi igahinduka kamere y’amaraso ye. Ibyo ni ukuri rwose.

3. Yezu ari muri Ukaristiya mu bimenyetso by’umugati na divayi

Tumaze kubona ko ari ukuri rwose ko Yezu Kristu ari mu Ukaristiya duhabwa kandi dushengerera. Ni ukuri rwose Yezu arimo kandi ni muzima, ariko mu buryo butagaragarira amaso yacu y’umubiri. Ni ko Yezu yabyishakiye. Yezu ari muri Ukaristiya mu bimenyetso by’umugati na divayi, ni yo mpamvu tutamubonesha amaso yacu y’umubiri. Uko ni ukuri nifuje gusobanura mu gice cya gatatu cy’iyi nyandiko.

Nk’uko twabibonye, muri konsekrasiyo umugati na divayi bihindura kamere yabyo: kamere yose y’umugati, ihindukamo kamere y’umubiri wa Yezu Kristu, na kamere yose ya divayi igahinduka kamere y’amaraso ye. Muri uko guhinduka, igihinduka ni icyo mugati uri cyo n’icyo divayi iri cyo, ntabwo igihinduka ari uko bigaragararira amaso yacu y’umubiri, ntabwo igihinduka ari imiterere n’ingano by’umugati na divayi. Ni ukuvuga ko igihinduka ari kamere y’umugati ihinduka kamere y’umubiri wa Yezu na kamere ya divayi igahinduka kamere y’amaraso ya Yezu Kristu, ariko imiterere n’ingano by’umugati na divayi bikomeza kumera no gusa kwa kundi dusanzwe tubizi. Ariko ibyo ntabwo bivuze ko umugati uba utahindutse umubiri wa Yezu ngo n’umubiri ube utahindutse amaraso ye, kubera ko kamere y’ikintu ni yo ikigira icyo kiri cyo igatuma kinitwa izina iri n’iri, iyo kamere yahindutse, cya kintu ntabwo kiba kikiri cya kindi, ahubwo kiba cyahinditse ikindi, bityo rero n’izina riba rigomba guhinduka. Ariko imiterere n’ingano, ubugufi cyangwa uburebure bw’ikintu cyangwa umuntu iyo byahindutse ariko kamere yo itahindutse, cya kintu gikomeza kuba cya kindi, na wa muntu akomeza kuba wa wundi. Reka dufate urugero.

Umuntu ashobora kurwara akaremba cyane maze isura ye igahinduka, akananuka cyane n’uruhu rwe rugahinduka ku buryo ushobora kumubona ukamuyoberwa kandi wari usanzwe umuzi. Nyamara uwo muntu aba akiri wa wundi, nubwo imiterere ye y’inyuma, ingano, isura, n’igihagararo biba byahindutse ku buryo uba utakibasha kumumenya, kamere ye iba ikiri ya yindi. Ibyo mbivuze ngamije gusobanura ko kamere y’ikintu ari yo ikigira icyo kiri cyo, igatuma kinitwa izina, iyo kamere yahindutse, cya kintu ntabwo kiba kikiri cya kindi, ahubwo kiba cyahinditse ikindi, bityo rero n’izina riba rigomba guhinduka. Ibyo ni byo biba mu Misa by’umwihariko muri konsekrasiyo.

Ku bubasha bwa Roho Mutagatifu n’amagambo ya Kristu ubwe umusaseridoti asubiramo muri konsekrasiyo, kamere yose y’umugati, ihindukamo kamere y’umubiri wa Yezu Kristu, na kamere yose ya divayi igahinduka kamere y’amaraso ye, ariko imiterere, ibara, ingano n’uburemere bw’icyari umugati n’icyari divayi bikomeza kumera kwa kundi byari bimeze mbere ya konsekrasiyo, akaba ari yo mpamvu tuvuga ngo Ukaristiya duhabwa mu Misa mu gihe cyo guhazwa ni Isakramentu ririmo Yezu Kristu ubwe rwose, n’umubiri we, n’amaraso ye, mu bimenyetso by’umugati na divayi. Kuri iyo ngingo, Inama nkuru ya Kiliziya yabereyi i Taranti ihamya rwose ko mu Isakramentu ry’Ukaristiya, «koko hakubiyemo ku buryo bugaragara kandi bw’ingenzi, Umubiri n’Amaraso biri kumwe na Roho n’ubumana by’umwami wacu Yezu Kristu, ari byo kuvuga Kristu wese uko yakabaye. Kristu wese uko yakabaye ari muri buri kimenyetso cy’umugati na divayi, akaba no muri buri gice cya buri kimenyetso, ku buryo kumanyura igisa n’umugati bitagabanya Kristu.

Muri make rero, uko ni ko Yezu Kristu ari mu Isakramentu ry’Ukaristiya. Mutagatifu Sirilo w’Alegizandriya, asobanura amagambo dusanga mu Ivanjili uko yanditswe na Luka 22, 19, aho Yezu yavuze ati «Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe», atwibutsa ko tutagomba kwibaza niba ibyo ari ukuri koko ahubwo ko tugomba kwakirana ukwemera amagambo ya Nyagasani kuko We ari ukuri, ntashobora kubeshya.

Inyandiko nifashishije

Abbé Faustin NYOMBAYIRE, L’Eucharistie: Présence du Christ, Vie de l’Église et Vitalité du sacerdoce. Conférence donnée au Grand séminaire de Nyakibanda le 30 mars 2019, inédit.

Padiri Gilbert BIZIYAREMYE, Ibyiza by’amasakramentu matagatifu. Yezu Nyir’impuhwe akomeza kudukoraho akadukiriza muri Kiliziya ye, I.P.N., Kigali 2022.

Padiri Théodose MWITEGERE na Yakobo UWEMEYE, Naganiriye na Padiri Théodose Mwitegere, Rubavu-Gisenyi, Kamena 2021.

Padiri Théodose MWITEGERE, Ukaristiya mu Byanditswe Bitagatifu no mu ruhererekane rwa Kiliziya, Ikiganiro cyo ku wa 9 Ukuboza 2021 mu Ikoraniro ry’Ukaristiya ryabereye muri Arikidiyosezi ya Kigali ku rwego rw’igihugu.

DIYOSEZI YA RUHENGERI (KOMISIYO YA LITURUJIYA), Umugabuzi w’ingoboka w’Ukaristiya, Nzeri 2020.

Padiri Gratien KWIHANGANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO