Twizihije umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka w’iyogezabutumwa ry’abana

Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ry’abana byizihirijwe muri Paruwasi ya Murama ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, tariki ya 08 Mutarama 2023. Insanganyamatsiko igira iti: «Bana nimukurane ubwenge, ubwitonzi n’ubushishozi nka Yezu».

Byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Jean Bosco BARIBESHYA, Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri wari Intumwa ya Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA muri ibi birori. Yahamagariye ababyeyi gufatira urugero ku rugo rw’i Nazareti rwa Yezu, Mariya na Yozefu, abasaba guharanira iterambere ry’ingo no kwirinda amakimbirane. Yagize ati: «Byabyeyi, ni byiza kurebera ku muryango Yezu yavukiyemo. Nimuharanire iterambere ry’ingo zanyu kugira ngo mubonere abana ibibatunga bihagije. Abana ntibakagwingire». Yabahamagariye kwirinda ibikorwa bibi bigira ingaruka ku bana babo birimo n’ubusinzi, ubusambo n’amakimbirane. Yabasabye kwimika Yezu mu ngo zabo, gukunda isengesho, inama nziza, kwiyemeza kurera neza abana Imana yabahaye, kuganira no gushakira hamwe ibisubizo bafite mu ngo hagamijwe kubaka ingo zitekanye.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, ushinzwe Komisiyo y’iyogezabutumwa ry’abana ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri asaba ababyeyi kwita ku bana babo. Ati: «Umwana apfa mu iterura! Umwana warezwe neza akura neza, umwana warezwe nabi akura nabi». Abibutsa gutanga urugero rwiza bizafasha abana gukura babereye Imana n’abantu. Abahamagarira kuzirikana ko kubyara bijyana no kurera neza birimo no gutoza abana gusenga. Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, Jean Claude HABANABAKIZE, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Nyabihu yibukije ababyeyi kwita ku burere bw’abana kuva umwana agisamwa; asaba abashakanye kuragwa n’ubumwe no guhuza imbaraga bagaha abana babo uburere bwuzuye haba kuri roho no ku mubiri. Yashimye umusanzu Kiliziya Gatolika itanga mu iterambere ry’igihugu, ayizeza gukomeza ubwo bufatanye. Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Padiri Festus NZEYIMANA ushinzwe ibikorwa bya Papa muri Diyosezi ya Ruhengeri, akaba anashinzwe guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo muri Diyosezi, yagarutse ku bikorwa bya Papa bishinzwe Iyogezabutumwa mu Bana. Yasabye abana guharanira kuba abakristu beza n’abantu b’ingirakamaro, bakemera kurerwa n’ababakuriye bababoneye izuba. Yagize ati: «Mu migenzo myiza igomba kubaranga mujye muha umwanya w’ibanze umugenzo w’ibanze wo kumvira mwigana umwana Yezu Kristu wumviye ababyeyi be, Bikira Mariya na Yozefu. Amaze no kuba mukuru yagaragaje ko anyurwa no kumvira Imana Data». Asaba abayeyi n’abana kurangwa n’umutima ugoboka abana bababaye.

Ababyeyi biyemeje ko bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe bubaka ingo zitekanye, zishoye imizi muri Kristu. Abana bagaragaje ko bagiye kunoza imikorere bigira kuri Yezu Kristu. Babinyujije mu mivugo n’indirimbo bashimira Umwepiskopi wabo ubahoza ku mutima. Bamusaba gusengera abana bataye amashuri bagahinduka inzererezi kugira ngo bagaruke mu murongo mwiza.

Muri ibi birori, abakristu ba Paruwasi ya Murama bashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri wabageneye Padiri Diyeri IRAFASHA wiyongera ku bapadiri babiri bakorera ubutumwa muri iyi Paruwasi. Bahamya ko batazapfusha ubusa ayo mahirwe bahawe yo kwegerwa n’abasaseridoti. Biteganyijwe ko umunsi mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ry’abana ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri uzabera muri Paruwasi ya Busengo mu mwaka utaha wa 2024.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO