Twinjire mu muryango mutagatifu twakire Indulujensiya

Ikiganiro kibanziriza gufungura umuryango mutagatifu


Basaseridoti, bihayimana, bakristu, bavandimwe,
Ndabaramukije mwese mbifuriza umunsi mukuru mwiza wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima Umurinzi n’umuvugizi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Uyu munsi ni umunsi dushimira Imana yaduhaye Umubyeyi wayo Bikira Mariya ngo natwe atubere umubyeyi, tukanazirikana n’ubutumwa uwo Mubyeyi mutagatifu yaduhereye i Fatima muri Portugal igihe yabonekeraga abana batatu Lusiya na babyara be Fransisko na Yasenta mu mwaka wa 1917. Zimwe mu ngingo zikubiyemo ubwo butumwa ni ugusenga cyane, kwicuza, kwisubiraho no guhinduka. Kwinjira mu muryango mutagatifu Umwepiskopi wacu arafungura mukanya muri kiliziya ya Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri ni kimwe mu bikorwa byadufasha gushyira mu bikorwa ubwo butumwa. Ariko se umuryango mutagatifu ni iki? Kuwinjiramo bisobanuye iki ? Ni gute kwinjira mu muryango mutagatifu bizadufasha kurushaho gusenga cyane, kwicuza, kwisubiraho no guhinduka?

1. Igisobanuro cy’umuryango mutagatifu

Mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Yohani Nyagasani Yezu atubwira aya magambo meza cyane: «Ni jye rembo; uzanyuraho yinjira azakizwa, azishyira yizane kandi abone urwuri» (Yh 10, 9). Iryo Jambo ry’Imana riratwumvisha ko Yezu Kristu ubwe ari We muryango mutagatifu abantu banyuraho bagakizwa. Rero uriya Muryango Mutagatifu wa Kiliziya ya Katedrali ya Ruhengeri Umwepiskopi wacu arafungura mukanya ni ikimenyetso gisobanura Yezu Kristu udutegereje ngo adukize. Kuwufungura ni igikorwa cyo kurushaho kutwinjiza muri Yubile y’impurirane twatangiye; iyi Yubile y’impurirane ikaba ari igihe cyo kwakira impuhwe Imana idusesekazaho nk’imvura y’umuvumbi. Kuri uriya muryango mutagatifu Yezu Kristu aradutegereje twese ngo adukize kandi adusenderezeho impuhwe ze z’igisagurane. Umuryango mutagatifu ni ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana ihora idutegereje ngo idusenderezemo impuhwe zayo kandi idukize n’ingaruka z’ibyaha twakoze. Abakristu binjira mu muryango mutagatifu babyiteguye neza Imana irabakiza ikanga kwita ku byaha byabo. Ni umuryango buri muntu agomba kunyuramo avuye mu mwijima w’ibyaha asanze Imana ihoza abayo, ikababarira kandi igatanga amizero.

Kwinjira mu muryango mutagatifu ni ugukora urugendo rwo kugarukira Imana nka wa mwana w’ikirara wari warijyanye kure y’umubyeyi we akijandika mu byaha, ariko yamara kwisuzuma agasanga yaracumuye akagaruka kwa Se afite umutima wicujije n’umugambi wo kurushaho kwisubiraho no guhinduka umwana mwiza. Koko rero, uriya mwana w’ikirara amaze gutera Imana umugongo, yarisuzumye abona ingaruka zabyo, aramwara akorwa n’isoni, asanga yari afite umugayo mu migenzereze ye, nuko yikubita agashyi yisubiraho, maze agaruka kwa Se ngo amugirire impuhwe amwakire kandi agumane na we. N’umukristu rero wifuza kuronka ibyiza dukesha kwinjira mu muryango mutagatifu, agomba kwisuzuma akicuza ibyaha bye byose hanyuma agasanga Yezu Kristu umutegereje ngo amukize n’ingaruka zatewe n’ibyo byaha yakoze ariko byamaze kubabarirwa mu ntebe ya Penetensiya. Uwo Yezu Kristu udutegereje kuri uriya muryango mutagatifu ni na We uhora ashakashaka abanyabyaha nk’uko umushumba mwiza ashakashaka intama zazimiye mu bigunda no mu bihuru, akanadushyiramo icyifuzo cyo kumusanga We rembo ry’intama ngo tumunyureho maze adusesekazeho impuhwe ze nk’uko imvura y’umuvumbi isesekara ku butaka. Umukristu wemera kunyura muri uriya muryango mutagatifu ushushanya Yezu Kristu yabyiteguye uko bikwiye, aronka indulugensiya ishyitse cyangwa akayironkera roho ziri muri purugatori. Ariko se indulugensiya ni iki?

2. Igisobanuro cy’indulugensiya

Indulugensiya ni imbabazi umukristu wicujije aronka imbere y’Imana ku bihano by’igihe gito byakuruwe n’ibyaha byamaze guhanagurwa muri Penetensiya. Nk’uko Inama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Trento ibivuga, imbabazi duhabwa mu isakramentu rya Penetensiya zivanaho icyaha ariko ntizikiza ingaruka zose ziterwa n’icyo cyaha. Kugira ngo turusheho kubyumva, ndatekereza ko ari ngombwa ko nababwira muri make ingaruka ziterwa n’ibyaha dukora. Hari ingaruka zigaragarira mu kwangirika kw’ibidukikije. Ikindi kandi, ibyaha byinshi bigirira nabi bagenzi bacu kuri roho no ku mubiri. Ntabwo twakirengagiza ko icyaha kinakomeretsa kandi kigaca intege uwagikoze ubwe, cyangiza umubano we n’Imana ndetse n’uwa mugenzi we. Ibyo ndatekereza ko nta muntu ubishidikanyaho. Ariko rero, hari n’izindi ngaruka ziterwa n’ibyaha dukora Kiliziya isobanura mu byiciro bibiri. Ingaruka zo mu cyiciro cya mbere zitwa ibihano by’iteka (peines éternelles du péché). Ibyo bihano by’iteka ni uko icyaha gikomeye kituvutsa kunga ubumwe n’Imana ndetse n’ubugingo bw’iteka, bityo kikatwerekeza mu nyenga y’umuriro utazima. Cyakora, biri amahire, iyo duhawe isakramentu rya Penetensiya ridukuraho ku buryo bwuzuye ibyo bihano by’iteka kandi iryo sakramentu ridusubiza inema ntagatifuza twitesha iyo ducumura, rikaduha kongera kugirana ubucuti buhebuje n’Imana (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika n. 1468).

Ingaruka zo mu cyiciro cya kabiri zo zidukururira ibihano by’igihe gito. Izo ngaruka ni uko icyaha icyo ari cyo cyo se, cyaba icyoroheje cyangwa igikomeye, gituma hari ukuntu twihambira ku biremwa mu buryo budahuje n’ugushaka kw’Imana (attachement malsain aux créatures, reba Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika n. 1472), ugasanga umuntu yihambiriye ku kiremwa runaka akacyizirikaho kurusha uko yiziritse ku Mana. Uko kwihambira ku biremwa mu buryo budahuje n’ugushaka kw’Imana bidukururira ibihano by’igihe gito. Kugira ngo umuntu yinjire mu ijuru mu bumwe bwuzuye kandi bw’indatana n’Imana agomba kubihanagurwaho byose, agasukurwa ku buryo buhagije kugira ngo ahanagurweho inenge zose zatewe no kwihambira ku biremwa mu buryo budahuje nyine n’ugushaka kw’Imana. Uko gusukurwa ni byo bimukuraho bya bihano by’igihe gito bishobora kurangirizwa muri ubu buzima bwa hano ku isi cyangwa muri purugatori. Cyakora ibyo bihano by’igihe gito na bya bihano by’iteka ntibigomba gufatwa nk’ibitangwa n’Imana ku buryo bwo kwihorera, ahubwo biterwa na kamere y’icyaha ubwacyo (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika n. 1472).

Ikindi kandi, nk’uko nabikomojeho, ibyaha byinshi bigirira nabi bagenzi bacu kuri roho no ku mubiri kandi byangiza ibidukikije, bigasenyuka. Kubera iyo mpamvu, ni ngombwa gukora ibishoboka byose kugira ngo twiyunge. Umuntu yiyunga na mugenzi we asubiza ibintu yibye, asubiza icyubahiro uwo yasebeje, asana n’ibyo yangije. Ariko bitewe n’imiterere y’icyaha, hari ibyo umuntu yangiza bigasenyuka akaba adashobora kubisubizaho cyangwa ngo yongere abisubize uko byahoze. Dufate urugero: niba umuntu yarahinze iruhande rw’uruzi kandi azi neza ko ari bibi hanyuma amazi agakama, amafi agapfa n’amazi ajya mu rugomero rw’amashanyarazi akaba make maze umuriro w’amashanyarazi ukabura mu duce tumwe na tumwe, ibintu byinshi bigahagarara kubera icyo cyaha, hari icyo wakora kugira ngo uzure ya mafi yapfuye kubera icyaha wakoze? Ese uramutse uhumanyije ikirere hanyuma bikaviramo ibinyabuzima byinshi kubura ubuzima n’ababyeyi bakabyara abana bafite ubumuga kubera icyaha wakoze, hari icyo wakora kugira ngo usubiranye ibyo wangije cyangwa ngo abo bana bongere bavuke nta bumuga bafite? Kubera ko ibyo bidashoboka kandi tukaba tutanahongerera ibyaha byacu ku buryo buhagije, hari ibihano by’igihe gito biterwa n’imiterere y’icyaha, tukaba tugomba kubyakira nk’ingabire y’Imana dusenga, twihatira gukora ibikorwa by’urukundo n’ibyo kwihana, twihanganira imibabaro n’ibigeragezo by’amoko yose kandi tukakira urupfu mu mutuzo igihe ruzaba ruje. Icyo bigamije ni ugusukura umunyabyaha ku buryo buhagije, kugira ngo acye maze yinjire mu ijuru adafite inenge na mba!

3. Ibyiza ni ukwirinda icyaha icyo ari cyo cyose

Umuntu ukunda ubuzima bwe rwose agomba kwirinda icyaha icyo ari cyo cyose nk’uko Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima adahwema kubidushishikariza. Iyo igomba kuba intego ya buri muntu wese. Naho akamenyero ko kungikanya ibyaha (ibyoroheje n’ibikomeye) ufite gahunda yo kuzajya guhabwa Penetensiya wumva ko byose bizarangira aho ni ukwiroha mu ruzi urwita ikiziba. Erega urugendo rugana mu ijuru ntabwo ari umuserebeko. Nta muntu ushobora kwinjira mu ijuru atabanje gusukurwa ubusembwa n’ubwandu bwose n’inenge zose ziterwa n’icyaha no kwihambira ku biremwa mu buryo budahuje n’ugushaka kw’Imana. Ni yo mpamvu habaho ibihano by’igihe gito. Icyo umuntu yakora kugira ngo ibyo bihano by’igihe gito abirangirize mu buzima bwa hano ku isi ni uguhabwa isakramentu rya Penetensiya hanyuma agatanga icyiru ku buryo bukwiye cyangwa agahongerera ibyaha bye, ari na yo mpamvu icyo cyiru cyitwa impongano (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika n. 1459). Ikindi kandi, umuntu agomba kwihanganira imibabaro n’ibigeragezo by’amoko yose kandi agahangana n’urupfu mu mutuzo igihe ruzaba ruje, akihatira kubyakira nk’ingabire y’Imana kuko bimufasha gusukurwa no guhanagurwaho ibihano by’igihe gito. Agomba no kwiyambura burundu muntu w’igisazira akambara muntu mushya (Ef 4, 24), ibyo abigeraho yitabira ibikorwa by’imbabazi n’iby’urukundo, yitabira gusenga no gukora ibikorwa binyuranye byo kwihana (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika n. 1473). Ariko, kubera ko akenshi tudahongerera ibyaha byacu ku buryo buhagije, Kiliziya ishingiye ku bubasha yahawe na Yezu Kristu ubwe bwo kuboha no kubohora muri aya magambo matagatifu: «Nzaguha imfunguzo z’ingoma y’ijuru: icyo uzaba waboshye mu nsi, kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru» (Mt 16, 19), yagennye ubundi buryo bwo kuronka imbabazi z’Imana ku bihano by’igihe gito, nyuma yo kubabarirwa ibyaha muri Penetensiya. Ubwo buryo ni indulugensiya, akaba ariyo mpamvu navuze ko «Indulugensiya ari imbabazi umukristu wicujije aronka imbere y’Imana ku bihano by’igihe gito byakuruwe n’ibyaha byamaze guhanagurwa muri Penetensiya». Indulugensiya zidufasha guhanagurwaho ibihano by’igihe gito no gusukurwa ubwandu bwose bujyana na byo. Ibyo bishobora kurangirira hano ku isi cyangwa muri purugatori. Imana yonyine ni yo izi aho birangirira kuri buri muntu ikurikije impuhwe zayo n’igikenewe kugira ngo agere ku mukiro w’iteka mu ijuru. Ni yo mpamvu tutagomba gushyira imibare mu bikorwa byo guhongerera ibyaha byacu no kuronka indulugensiya, tuvuga ngo ninkora iki gikorwa cyangwa kiriya birahita bigenda gutya cyangwa kuriya. Twe tugomba gukora icyo dukwiye gukora ibindi tukabirekera Imana.

4. Ibyo twakora kugira ngo twironkere indulugensiya no kugira ngo tuzironkere abantu bapfuye bari muri purugatori

Nk’uko Kiliziya Gatolika ibitwigisha, umukristu ashobora kwironkera we ubwe indulugensiya cyangwa akazironkera abantu bapfuye bitewe n’icyifuzo cye. Kugira ngo umukristu abashe kwironkera indulugensiya cyangwa kuzironkera abantu bapfuye agomba kuzuza ibyo asabwa na Kiliziya kuko ari yo yonyine ifite inshingano yo gukiza, ikabikora ku bubasha ikesha Yezu Kristu. Ibyo ni ibi bikurikira(reba Igitabo cy’amategeko ya Kiliziya, Canons 992-994, 996):
1. Kuba yarabatijwe, yunze ubumwe na Kiliziya, yicujije ibyaha bye byose ku buryo nta kimubuza kwakira inema z’Imana.
2. Kuba nibura yifuza kuzironka cyangwa kuzironkera umuntu wapfuye
3. Kuzuza ibigomba gukorwa kugira ngo azironke, mu gihe cyagenwe kandi ku buryo bwagenwe, nta cyo uhinduyeho kandi ntacyo wibagiwe.

Ibyo ni ibisabwa muri rusange nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’ibiro bya Papa bishinzwe ibyerekeye indulugensiya. Ariko kugira ngo umukristu yironkere indulugensiya ishyitse cyangwa ngo ayironkere umuntu witabye Imana agomba gushyira mu bikorwa biriya bintu bitatu maze kuvuga, byongeye kandi, ku buryo bw’umwihariko, agomba guhabwa isakramentu rya Penetensiya n’umusaseridoti, agahabwa Ukaristiya, agasabira icyifuzo cya Papa mu ukwezi aba arimo. Ku byerekeye gusabira icyo Papa yifuza mu kwezi tuba turimo, umukristu asabwa kuvuga Dawe uri mu ijuru na Ndakuramutsa Mariya imwe, cyangwa se akabikora avuga irindi sengesho rimuvuye ku mutima, ariko birumvikana ko yakagombye kuba azi icyo Papa yifuza muri uko kwezi.

Iyo wahawe isakramentu rya Penetensiya kandi ukaba waciye ukubiri n’icyaha mu buryo ubwo ari bwo bwose, ushobora kuronka indulugensiya zishyitse nyinshi ariko mu minsi itandukanye kubera ko mu munsi umwe umukristu ashobora kuronka indulugensiya ishyitse imwe gusa kereka iyo agiye gupfa ni bwo ashobora kuronka indulugensiya zishitse ebyiri ku munsi. Byongeye kandi, ni ngombwa guhabwa Ukaristiya ku munsi wifuza kuronkeraho indulugensiya, kuzuza ibigomba gukorwa kugira ngo uyironke, no gusabira icyo Papa yifuza. Iyo wifuje kuronka indulugensiya udakereye kwakira inema z’Imana kandi ntunakore ibigomba gukorwa uko byagenwe, nta ndulujensiya ishyitse uronka, uronka indulugensiya idashyitse gusa. Indulugensiya ishyitse ikuraho ibihano by’igihe gito ku buryo bwuzuye naho indulugensiya idashyitse ikabikuraho ku buryo butuzuye.

Muri make rero,

Umukristu wifuza kwinjira mu muryango mutagatifu akaronka indulugensiya ishyitse cyangwa akayironkera abantu bapfuye bari muri purugatori, agomba gushyira mu bikorwa ibi bikurikira:
a. Kuba yarabatijwe, yunze ubumwe na Kiliziya, yicujije ibyaha bye byose nk’uko Bikira Mariya abidushishikariza mu butumwa yatangiye i Fatima, agahabwa Penetensiya ku buryo nta kimubuza kwakira inema z’Imana kandi afite umugambi wo kutazongera gucumura ukundi;
b. Kuba nibura yifuza kuronka indulugensiya cyangwa kuzironkera umuntu wapfuye;
c. Guhabwa Ukaristiya kuri uwo munsi;
d. Gusabira icyifuzo cya Papa mu kwezi turimo;
e. Kunyura mu muryango mutagatifu mu gihe kiri hagati y’umunsi wafunguwe n’umwepiskopi kugeza igihe uzafungirwa turigusoza Yubile y’impurirane.

Ibyo bikorwa byose icyarimwe bizadufasha kurushaho gushyira mu bikorwa gusenga cyane, kwicuza, kwisubiraho no guhinduka nk’uko Bikira Mariya yabidushishikarije mu butumwa yatangiye i Fatima muri Portugal igihe yabonekera abana batatu Lusiya na babyara be Fransisko na Yasenta mu mwaka wa 1917. Mu gusoza, nejejejwe no gushikariza amaparuwasi yose n’amatsinda yose y’abakristu guteganya ingendo nyobokamana zo kunyura mu muryango mutagatifu. Urwo rugendo nyobokamana rugomba kujyana no gutunganya biriya bikorwa bitanu nababwiye kugira ngo turonke indulugensiya ishyitse. Muri iyo gahunda yo kwinjira mu muryango mutagatifu, tuzirinde kwihugiraho tugamije umukiro wacu gusa, ahubwo tuzazirikane ku buryo bw’umwihariko n’abantu bapfuye tubaronkere indulugensiya ishyitse nk’uko Nyirubutungane Papa Fransisko yabidusabye ejo bundi ku wa kane, tariki 09 Gicurasi 2024 ubwo yatangiza ku mugaragaro Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwacu. Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima abidufashemo. Murakoze!

Ruhengeri, ku wa 13 Gicurasi 2024

Padiri Gratien KWIHANGANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO