Seminari Nto yaragijwe Mutagatifu Yohani Intumwa y’i Nkumba yizihije umunsi mukuru wayo

Hari kuwa kabiri tariki ya 10 Nzeri 2019 ubwo Seminari nto ya Diyosezi ya Ruhengeri yizihizaga umunsi mukuru wa Bazina Mutagatifu yaragijwe, ubusanzwe wizihizwa kuri 27 Ukuboza. Ni umunsi wahuriranye kandi no kwizihiza isabukuru y’imyaka 31 iyo Seminari imaze ishinzwe. Ibyo birori byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA wari ukikijwe n’imbaga nini y’abaseserdoti, abihaye Imana abaseminari n’abandi bakristu. Afatiye ku masomo yari ateganijwe uwo umunsi, Intg 12,1-5a; 1Yh 1,1-4; Yh 20, 2-8, Nyiricyubahiro Musenyeri yibukije abari aho ko bagomba kumvira ijwi ry’Imana ibahamagara, bakemera gutungurwa n’Imana nka Abraham kandi byose bigakorwa mu Kwemera nk’ukwa Mariya Madalena na Yohani intumwa. Urubyiruko by’umwihariko rugomba kumenya gutega amatwi ijwi ry’Imana rivugira mu rusobe rw’amajwi ariho muri iki gihe kandi rukirinda kuryitiranya na Nyiramubande.

Mu birori byakurikiye Igitambo cy’Ukaristiya, abafashe amagambo bose bashimye uruhare Kiliziya Gatolika igira mu gutanga uburezi bufite ireme, banagarutse cyane ku myitwarire myiza, ubuhanga n’ubumenyi usangana abanyuze mu maseminari yose muri rusange ariko cyane cyane abize i Nkumba by’umwihariko.

Mu Ijambo nyamukuru yari yageneye uwo munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yabwiye abari aho bose ko Seminari nto ya Nkumba, ishingwa, yaje ari imbuto ya Yubile y’Imyaka 25 ya Diyosezi ya Ruhengeri anagashima by’Umwihariko Nyiricyubahiro Phocas NIKWIGIZE, wari umushumba wa Diyosezi, wagize igitecyerezo cyo kuyishinga kandi akayiha icyerecyezo gihamye.

Mu gushimangira icyo cyerekezo yibukije ibintu bine by’ingenzi bikwiye kuranga Seminari kugira ngo ibashe kugera ku ntego yayo:

  1. Umuseminari akwiye kwiga aharanira gucengera buri somo akarimenya neza. Nta somo na rimwe ryashyizwe mu ngengamasaha ya seminari rikwiye gusuzugurwa;
  2. Umwuka mwiza ukwiye kuranga abaseminari ni umwuka w’ubukiristu, gushora imizi muri Kristu no kumwishingikirizaho basenga kenshi kandi babishyizeho umutima. Ibi bikajyana kandi n’ibikorwa by’urukundo bakwiye kwitoza bakiri bato;
  3. Ubwiza imbere n’inyuma, nukuvuga: isuku ku mubiri, ku mutima, mu magambo no mu bikorwa. Igikozwe cyose gikwiye gukoranwa ubwitonzi n’umucyo;
  4. Abana bagomba gutozwa indangagaciro za kimuntu, iza gikrisristu n’iza kinyarwanda, kugira ngo abarangije mu Iseminari babe ari abantu bazabasha kubana no gukorana n’abandi mu buryo buburoheye.

Yakomeje ashima umusaruro mwiza Seminari ya Nkumba yakomeje kugaragaza kuva yashingwa kugeza ubu, aho mu banyeshuri barenga 600 bayirangijemo, 62 babaye abapadiri. Yaboneyeho kandi kwibutsa ko Seminari yanshinzwe nk’ahantu hategurirwa abifuza kuba abapadiri. Iyo ntego yibanze ntikwiye kwibagirana na rimwe, kandi abaherera n’abaharerwa bose basabwa kuyubaha.

Mu gusoza twakwibutsa ko Seminari ya Nkumba yafunguye imiryango yayo kuwa 5 Nzeri 1988. Kuri ubu ifite abanyeshuri 410 bari mu kiciro rusange, “O level” ndetse n’amashami abiri: Imibare, Ubutabire n’ibinyabuzima (MCB) n’Ubugenge, ubutabire n’ibinyabuzima (PCB). Ubwo hizihizwaga uyu munsi mukuru kandi, hanatanzwe impamyabumenyi, “Certificates” z’Umuzika n’Ikilatini, ku banyeshuri bitegura gusoza amasomo yabo muri uyu mwaka. N’umuhango wari ubaye ku ncuro ya kabiri.

Seminari yacu ya Nkumba nirambe! Mutagatifu Yohani ayifashe, Bikira Mariya Umwamikazi akomeze ayifatire iry’i buryo.

Padiri Norbert NGABONZIZA