Seminari Nto ya Nkumba yahimbaje ibirori by'impurirane

Ku wa gatandatu, tariki ya 06 Gicurasi 2023, Seminari Nto ya Nkumba yahimbaje ibirori by'impurirane: umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohani intumwa (waragijwe iyo Seminari), isabukuru y'imyaka 35 iyo Seminari imaze ishinzwe, gusabira Myr Simon Habyarimana wakoze ubutumwa butandukanye muri Diyosezi ya Ruhengeri ndetse akaba yarabaye umuyobozi wa mbere wa Seminari Nto ya Nkumba, kwakira ababyeyi baharerera no kwakira abize muri urwo ruhongori. Ibirori byose byayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yibukije urukundo Imana ikunda ikiremwamuntu nk'uko bigaragara mu Byanditswe bitagatifu cyane cyane mu gitabo cy'Intangiriro. Iremwa ry’ibiriho ritwibutsa ko ibiriho atari impanuka. Ni cyo gituma byose byagakwiye kubaho mu mugambi w’Imana. Icyaha rero ni ukwirengagiza umugambi w’Imana maze umuntu agashaka kugenga impano yahawe yitwaje ubwenge: yirengagije icyo Imana ishaka. Bityo rero, umuhamagaro wa buri wese ni urukundo rw'Imana; ni ukumvisha buri wese ingabire yahawe, gukuza impano umuntu yifitemo ngo arusheho kwinjira mu mugambi w'Imana.

Agaruka ku isomo rya mbere rivuga ku muhamagaro wa Samweli, Umwepiskopi yibukije ko gushidikanya no guhura n’ibyatuvangira byagera kuri buri wese. Ariko buri wese akwiye gufashwa no guherekezwa ngo agere aho Imana imwifuza. Ni cyo gituma Samweli ahagarariye buri mwana wese uhura no gushidikanya, guhuzagurika no kujijinganya ku muhamagaro we. Umwepiskopi yahanuye abaseminari bato ati " mwumva amajwi menshi, mubona byinshi, mwumva byinshi. Mukeneye Heli ubagezaho inama nziza: ababyeyi, abarezi na bakuru banyu”. Yibukije ko abitabye “karame” bahabwa ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru nziza y'umukiro no kwamamaza ko Yezu Kristu yazutse, ko ari muzima, ko ineza ariyo ifite ijambo rya nyuma, ko urukundo rwaratsinze, ko urupfu rwatsinzwe. Ibi bigatuma tudashobora guceceka ibyo twiboneye, ibyo twikoreyeho n’ibyo twamenye nk’uko Yohani intumwa yabyanditse. Inkuru nziza twakiriye tugomba kuyigeza ku bandi kandi bisaba gutinyuka n'ubutwari ndetse no mu bihe bikomeye. Agaruka ku Ivanjili ntagatifu, Umwepiskopi yibukije ko Yohani yari umwigishwa Yezu yakundaga ariko yari n'umwigisha wakundaga Yezu kuko byagaragaye yegama mu gituza cya Yezu basangira bwa nyuma, aherekeza Yezu mu nzira y'umusaraba ndetse azindukira kumva ku wa mbere wa Sabato. Yohani yamenye Yezu, aramukunda kandi aramukundira.

Agaruka ku isabukuru y'imyaka 35, Umwepiskopi yashimiye Imana kubera iyo myaka irangiye no ku butumwa bwakorewe mu Iseminari n’ubwakozwe n’abo yareze. Iseminari yareze abasaseridoti n'abalayiki benshi kandi beza, bakuze mu rukundo rw'Imana na Kiliziya, bubaka isi nziza, biteza imbere, bateza imbere Kiliziya n'igihugu. Umwepiskopi yarangije inyigisho asaba kwiringira ubuvunyi bwa Bikira Mariya na Yohani mutagatifu. Yasabye Imana ngo ikomeze ibe hafi y'abo yigomba ngo ibatume.

Asoza igitambo cya Misa, Umwepiskopi yashimiye Imana, anashimira uburyo Liturujiya yari yateguwe neza. Agaragaza ko ari byiza kubona abana bizihiwe bizihiza Imana. Yasabye ababyeyi baje kuba abahamya b'ibyo babonye no kubiratira abatashoboye kuza. Yashimye abapadiri baje kuko bakunda Seminari n'abaharererwa. Yishimiye by'umwihariko abapadiri bahize. Yishimiye ko iyi Seminari itanga abasaseridoti ndetse n'abafaratiri benshi kandi beza kuko bashimwa n'abarezi babo muri za seminari nkuru bigamo. Yasabye gukomeza guhuza imbaraga ngo bubake Seminari ibereye abana ku buryo umwana yifuza kuyizamo kandi akabiharanira ndetse n'ababyeyi bakabyifuza.

Nyuma ya Misa, hakurikiyeho kuvugira hamwe isengesho rya Mwamikazi wo mu ijuru hafi y’ishusho rya Bikira Mariya riri rwagati mu iseminari. Hakurikiyeho ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, gutanga impapuro z’ishimwe n’amagambo atandukanye. Padiri mukuru wa Seminari Nto ya Nkumba, Padiri Dieudonné Maniraguha, yahaye ikaze abashyitsi kandi yibukije ko Seminari ya Nkumba yafunguwe ku wa 05/09/1988. Kugeza ubu, hamaze kwigwamo abanyeshuri 1939. Muri bo, 699 ni bo barangije. Mu barangije habonetsemo abapadiri 68 kandi 25 muri bo bahawe ubupadiri na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana. Impuzandengo y'uburyo itanga abapadri ni 3 buri mwaka kandi bifuza ko umubare wazamuka. Kubera iyo mpamvu, Iseminari Nto ya Nkumba ni irerero Diyosezi ijishemo igisabo kandi imbuto zayo zigera kure kuko mu bahize harimo n'abakora mu buvuzi, mu burezi, mu nzego za Leta n'abikorera. Abahize ni indatwa n'indatirwabahizi. Yashimye abarimu n'ababyeyi bagikunze iseminari, yashimiye n'abayobozi ba Leta. Yavuze ko biyemeje gukomera ku ireme ry'uburezi no gutega amatwi buri mwana ngo bakomeze kugira abana bashoboye kandi bashobotse.

Uhagarariye abaseminari yashimiye Imana yabageneye uyu munsi w'ibyishimo n'ibirori bya Mutagatifu Yohani intumwa n'isabukuru y'imyaka 35 Seminari imaze ishinzwe. Yashimiye Umwepiskopi ubitaho kuko aza gutangiza umwaka akabaha umugisha n'impanuro. Akaza hagati mu mwaka kureba uko bameze no mu mpera z'umwaka ngo uwatangiye neza arangize neza. Yashimiye ababyeyi kandi biyemeje kutabatenguha kuko bashaka kuba abana bashoboye kandi bashobotse. Yashimiye abagira uruhare mu burere bwabo kuko bituma basenga neza kandi bagakora cyane.

Uwavuze mw'izina ry'ababyeyi, yashimiye Umwepiskopi, ubuyobozi bwa Seminari n'abarezi. Yishimiye ko Seminari itanga abasaseridoti beza kdi bashoboye ndetse n'abalayiki bateza imbere abanyarwanda. Yibukije ko ababyeyi ari abafatanyabikorwa, barashoboye kandi barashobotse. Ubuyobozi bwa Leta bwahagarariwe n'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinoni, Nyirasafari Marie. Yashimiye ubufatanye butuma Seminari itanga abageni haba mu basaseridoti ndetse no mu zindi nzego. Bikaba bishimishije kuko nta mwana wize mu iseminari unengwa aho akorera hose. Yashimye ababyeyi kuko ari ipfundo rya byose. Yashimiye abana ndetse n'Ubuyobozi bwa Seminari ko bakorera kuri gahunda. Yibukije ko intambara ubu ihangayikishije abanyarwanda ari iterambere no kugira abayobozi beza.

Batanga impapuro z’ishimwe, zahawe abanyeshuri bo mu wa gatandatu bahize abandi mu masomo y’umuziki n'ikilatini. Bashimiye abarimu batatu batsindishije cyane mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye bakaba bigisha amasomo y’ibinyabuzima, imibare na “entrepreneurship”. Bashimiye kandi umukozi, Nkundanyanga Stanislas, ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru.

Mu gusoza, Umwepiskopi yashimiye Imana kubera ibyagezweho muri iyi Seminari kandi agaragaza ko imbere hari icyizere. Yibukije ko m guhimbaza isabukuru y’imyaka 35, abantu basubiza amaso inyuma kandi biragaragara ko hakozwe byinshi byiza. Yagaragaje ko bishoboka kurera abasaseridoti beza kandi bashobotse, abayobozi n'ababyeyi bashobotse kandi bashoboye.

Padiri Alexis Maniragaba



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO