Rutabo n’ubwo kuhagera bigoye, haragendwa kandi Itara ry’Ukwemera riracyaka

« Rutabo n’ubwo kuhagera bigoye, haragendwa kandi itara ry’ukwemera riracyaka ». Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri Myr Visenti HAROLIMANA, ubwo yakoreye uruzinduko rwe rwa mbere rw’amateka akanahimbazaga Igitambo cya Misa muri Santarali ya Rutabo, paruwasi ya Nemba, kuri icyi cyumweru tariki ya 11 Nzeri 2022. Ni gahunda Umwepiskopi yafashe y’iyogezabutumwa ryegereye abakristu aho yafashe gahunda yo gusura amasantarali yose agize diyosezi ya Ruhengeri, nyuma yo gusura amaparuwasi yose ageza ku bakristu Inkuru nziza.

Umwihariko wa Santarali ya Rutabo, ni imwe mu ma santarali agize paruwasi ya Nemba ibarizwa ahantu h’imisozi miremire kandi kugerayo bikaba bigoye cyane. Ni santarali yegereye kandi ahazashingwa paruwasi nshya ya Nyamugali, ndetse Umwepiskopi akaba yarafashe umwanzuro ko izabarizwa muri paruwasi nshya ya Nyamugali dore ko kujya i Nemba byabasabaga byibuze amasaha ane n’amaguru k’umukristu uzi kwihuta cyane. Mu nyigisho yagejeje ku bakristu, agendeye ku migani itatu (Umugani w’intama yazimiye, umugani w’igiceri cyatakaye n’umugani w’umwana w’ikirara) Luka Mutagatifu yakoresheje kuri icyi cyumweru 24 mu by’umweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya C, Umwepiskopi yibukije abakristu ko Imana ari Umubyeyi udukunda, umubyeyi w’Impuhwe, utanena abana be igihe baguye mu cyaha. Umwepiskopi yavuze ko Yezu yakoresheje iyo migani kugira atwereke ya Mana Rukundo nyir’Impuhwe zidatezuka. Asaba abakristu bose ko baharanira guhinduka, bakaba beza kurushaho bityo Imana Umubyeyi wacu ikishimira ko twayigarukiye turi beza, twahindutse bashya.

Mu ijambo rya Padiri Théoneste ZIGIRINSHUTI, padiri mukuru wa paruwasi ya Nemba yagejeje ku Mwepiskopi, yamushimiye urukundo abagaragariza yemera gusura abakristu iwabo mu masantarali ndetse akemera kugenda na hamwe abantu bavuga ko hatagendwa, abakristu ba Rutabo bakaba babihamya kuko kugera aho batuye bisaba ubwitange n’urukundo bitewe n’uko hateye. Padiri yamushimiye kandi kuba Santarali zose zigize paruwasi ya Nemba amaze kubasura iwabo, bikaba bitanga umusaruro mu ikangurambaga ry’abakristu.

Mu ijambo yagerjeje ku bakristu mbere y’umugisha usoza, Umwepiskopi yashimiye Imana yemeye ko agera i Rutabo dore ari ubwa mbere ahakoreye uruzinduko. Yagize ati: “Rutabo nari nyizi mu magambo, bakayivuga kwinshi, ibyo baheraho bakavuga ko ari ahantu kure no kuhagera bigoye. ubu rero nk’uko nabivuze mu ntangiriro, koko kure y’amaso si kure y’umutima. Rutabo n’ubwo kuhagera bigoye, haragendwa. Noneho ikindi, N’ubwo ari kure ya paruwasi ya Nemba, itara ry’ukwemera riracyaka.”

Umwepiskopi yabashimiye kandi umwihariko yabasanganye cyane cyane kuba abakristu bose bahuje isengesho, Liturujiya iteguye neza kandi n’abaririmbyi bafasha abakristu gusenga neza. Umwepiskopi yasoje ijambo rye abibutsa icyerekezo Diyosezi ya Ruhengeri yihaye (2020-2035) iharanira gushora imizi muri Kristu. Mu kubigeraho, Umwepiskopi yabamenyesheje ko diyosezi yahisemo ikenurabushyo rirushijeho kwegera abakristu kandi ko mu rwego rwo kurushaho kubegera, mu minsi iri mbere bakazaba barabonye paruwasi ibegereye dore ko Umwepiskopi yashyize ibuye ry’ifatizo kuri paruwasi nshya ya Nyamugali bazabarizwamo. Yasabye kandi abayobozi bose mu nzego zitandukanye za kiliziya kwita ku ikenurabushyo ry’abana n’urubyiruko, babafasha cyane cyane mu tugoroba tw’abana ndetse n’imboneko z’urubyiruko, mu kwitegura no guhabwa neza amasakramentu atandukanye ndetse nabo ku buryo bw’umwihariko abasaba kudacogora mu butumwa no gukorera kiliziya.

Abakristu ba Santarali ya Rutabo baherukaga kubona Umwepiskopi iwabo mu mwaka w’1987, ubwo inyubako ya Santarali ya Rutabo yahabwaga umugisha. Kuri bo, uyu ni umunsi w’amateka batazibagirwa. Kugeza ubu, Santarali ya Rutabo igizwe n’amasikirisale atandatu.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO