“Pueri Cantores” ya Paruwasi ya Butete yagize igitaramo cyinjiza abakristu mu mwaka mushya wa 2024

Icyo gitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa gatandatu, tariki ya 30/12/2023. Cyabereye muri Centre Pastorale Notre Dame de Fatima ho muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Nyiricyubahiro Musenyeri Harolimana Visenti yashimye intambwe Paruwasi ya Butete igezeho. Ashima uruhare Umuryango w’abana b’abaririmbyi muri iyo Paruwasi ugaragaza mu gufasha abakristu mu mihimbazo ya gikristu. Yifuriza abantu bose umwaka mushya muhire wa 2024. Yagize ati: «Icya mbere cy’ibanze ni ukwishimira intambwe iriya Paruwasi ya Butete igezeho ijya mbere ku mpande zose. Iri huriro «Pueri Cantores» rya Paruwasi ya Butete ryatweretse ubushobozi abana bacu bifitemo, impano abana bacu bifitemo n’uburyo bitanga hirya no hino muri Paruwasi, n’iki gitaramo kirerekana imbaraga bafite. Nibakomereze aho, ntibazasubire inyuma kandi nifuza ko abana aho bari hose bajya bafashwa kugira ngo impano zabo zigaragaze, bafashe abantu cyane cyane gusingiza Imana. Ni byiza ntako bisa».

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagarutse ku byo abana bigira muri uwo Muryango, agira ati: «Abana muri «Pueri Cantores» batozwa kumenya Imana no kuyikundira; bakanatozwa gufasha abandi mu buyoboke bwabo cyane cyane baherekeza Liturujiya, igitambo cya Misa n’indi mihimbazo ya gikristu no gutarama nk’uku twishimira Noheli n’ubunani».

Nyiricyubahiro Musenyeri yabifurije ibihe byiza bya Noheli n’umwaka mushya muhire wa 2024. Ati: «Ubutumwa natanga ni ukwifuriza ishya n’ihirwe Paruwasi ya Butete na « Pueri Cantores » muri rusange, ku buryo bw’umwihariko «Pueri Cantores» muri Paruwasi ya Butete. Nifurije abantu bose gukomeza kuryoherwa n’ibyishimo bya Noheli n’umwaka mushya muhire wa 2024. Umwaka w’ibyishimo n’amahoro. Uzababere umwaka w’amata n’ubuki».

Umuyobozi w’Umuryango w’abana b’abaririmbyi muri Paruwasi ya Butete, UWAMUNGU Emmanuel, yagarutse ku mishinga bafite irimo no kugura ibikoresho bya muzika bigezweho. Avuga ko bashyize imbere ubumwe mu iterambere y’uwo Muryango wabo. Naho Padiri mukuru wa Paruwasi ya Butete, Padiri Jean Népomuscène TWIZERIMANA, ahamya ko bazakomeza kwita ku muryango w’abana b’abaririmbyi b’iyo Paruwasi.

Abitabiriye icyo gitaramo bashimiye Umuryango w’abana b’abaririmbyi ba Paruwasi ya Butete ko wabasusurukije, ukabinjiza neza mu mwaka mushya wa 2024. Bayifuriza gukomeza gutera imbere. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi bari mu ngeri zinyuranye zirimo abana, urubyiruko, ababyeyi n’abasaseridoti barimo na Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Ushinzwe Komisiyo ya Liturujiya muri Diyosezi ya Ruhengeri.

Marie Goretti Nyirandikubwimana