DERN (Développement rural du Nord) ni Porogaramu ya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri ishinzwe gutsura amajyambere y’icyaro mu majyaruguru. Yavukiye muri Paruwasi ya Busogo mu 1981, imwe mu ma Paruwasi 16 zigize Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri. Ubu DERN ikorera mu mbago za Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri mu ma Paruwasi 16 abarizwa mu turere 4 tw’intara y’amajyaruguru aritwo Musanze, Burera, Gakenke n’agace ka Nyabihu.
DERN ifite abakozi 26 bafasha abaturage barenga 36 450 bibumbiye mu ngo 7290 n’amatsinda
173. Muri aba bagenerwabikorwa, abarenga 1 170 ni urubyiruko. DERN ifite inzego
zitandukanye zose zisenyera umugozi umwe mu gushyira mu bikorwa ubutumwa yahawe. Izo
nzego ni :
Urwego nyobozi rugena kandi rukagenzura imikorere ya Porogaramu (Comité de gestion)
Urwego rufasha guhuza ibikorwa bitandukanye bya Parogaramu (Coordination)
Urwego rufasha kugenzura ibikorwa byo mu mu turere (Supervision)
Urwego rw’ubukangurambaga mu bafatanyabikorwa babarizwa mu matsinda
atandukanye ari na yo akomokamo amakoperative.
Intego za DERN ni ugutanga umusanzu wayo mu kuzamura no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hitabwa cyane kugufasha abaturage b’icyaro kuzamura ubukungu n’imibereho myiza binyuze mu bikorwa byabo bya buri munsi by’ubuhinzi n’ubworozi. Ibi byose bikorwa hagamije gushyira mu bikorwa icyerekezo kigari cya Diyosezi ya Ruhengeri cy’imyaka 20 (2015-2035) cyane cyane mu nkingi yayo ya 4 irebana n’iterambere rusange ry’umuntu wuzuye.
DERN ifasha urubyiruko kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwutunganya no kuwugeza ku isoko. Biciye mu matsinda y’abahinzi, urubyiruko ruyabarizwamo rurigishwa, rukanafashwa kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’ubuhinzi bakangurirwa gukoresha imbuto y’indobanure, n’ ifumbire y’imborera. Rwigishwa kandi tekiniki zo gukora ingarani neza. Byongeye kandi, DERN iruhuza n’abantu bagurisha inyongeramusaruro (agro dealers) mu duce tunyuranye ikoreramo hagamijwe kugira umusaruro mwiza kandi mwinshi.
Urubyiruko ruba mu matsinda y’abahinzi bakora umwuga wo gutubura imbuto ruhabwaamahugurwa yo kongererwa ubumenyi na DERN. Birufasha kugira uruhare mu butubuzibw’imbuto zinyuranye, rukagirwa n’inama ziri tekinike kugira ngo rushobore kuzakwirakwizaimbuto zujuje ibisabwa n’ibigo bishinzwe ubuziranenge bwazo, bikarufasha kubona amafarangaavuye mu mbuto ziba zagurishijwe. Izo mbuto ni ingano, ibishyimbo, insina, ibirayi, ibijumba,ibigori, imboga n’imbuto (les fruits).
Ubuhinzi bwa kijyambere bw’ibishyimbo bikungahaye ku butare bikundwa cyane mu mirire
Imbuto y’ibirayi ya KINIGI igaragaza ko umusaruro ari mwiza kandi wiyongereye bitewe no gukurikiza inama zitangwa n’abagoronome ba DERN
Amatsinda y’urubyiruko afashwa mu guteza imbere ubuhinzi bw’ibigori, imboga n’imbuto mukurengera ibidukikije no kubungabunga imirire myiza
Urubyiruko rwibumbira mu matsinda yo guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi
DERN ikorana n’abaterankunga batandukanye ikagira n’abakozi ku nzego zitandukanye
DERN ifasha urubyiruko n’abandi bafatanyabikorwa guhinga kijyambere ku buso buhujwe no gutunganya umusaruro neza mbere yo kuwugeza ku isoko.
SAMUSONI Sylvestre
Umuhuzabikorwa wa Porogaramu DERN