Paruwasi ya Runaba yibarutse Padiri BENIMANA Jean d’Amour

Tariki ya 16 Nyakanga 2022 muri Paruwasi ya RUNABA hatangiwe isakaramentu ry’ubusaseridoti kuri Diyakoni Jean d’Amour Benimana. Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yifurije Padiri Jean d’Amour BENIMANA na bagenzi be bazabuhabwa muri uyu mwaka kuzarangwa n’ubumwe, ubufatanye n’ubutumwa. Yamuhaye ubutumwa ku mugaragaro, akazabukorera muri Paruwasi ya Murama. Yamwifurije kuzabusohoza neza nta buhemu. Yagarutse ku bikwiye kuranga umusaseridoti muri iki gihe, agira ati: «Umusaseridoti ukenewe muri iki gihe akaba ari urangwa n’urukundo rw’abo ashinzwe no gufatana urunana n’abasangirangendo. Umusaserodoti ubereye Kiliziya akaba ari uhora agurumana urukundo rw’Imana n’urwa Kiliziya. Akitanga atizigama atironderereza. Akavoma ibyishimo mu butumwa bwe bwa gisaseridoti. Ibyishimo akura mu butumwa bikaba bimuhagije. Agahora aririmba agira ati: ‘umugabane negukanye uranshimishije, umunani nahawe uranejereje’».

Mu butumwa yagejeje ku mbaga y’abakristu, Padiri Jean d’Amour BENIMANA yashimiye Imana yamutoreye umurimo w’ubupadiri. Yasabye abapadiri bamuboneye izuba kuzamubera ababyeyi beza, abizeza ubufatanye. Yagize ati: «Basaseridoti mwamboneye izuba muri uyu murimo w’ubupadiri, muramfashije inama n’ingero nziza kugira ngo nzakenure neza izo naragijwe. Mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘Imihini mishya itera amabavu’. Mbasabye kuzambera ababyeyi beza, muzangire inama, nzazibagisha. Ndaje ngo mfatanye namwe, ibyiza tubikomeze ariko aho tugomba kuvugurura tuzagire ubutwari bwo kuvugurura ibitajyanye n’amatwara ya Kristu». Yashimiye abantu bose bamugiriye neza kuva akivuka kugera kuri uyu munsi yaramburiweho ibiganza.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, NYIRARUGERO Dancilla yashimiye Padiri Jean d’Amour wumviye ijwi rya Kristu umusaseridoti mukuru, asaba ababyeyi gukomeza kwita ku burere bw’abana babo ku buryo paruwasi Runaba yakongera kwibaruka umusaseridoti unogeye Imana n’abantu. Yamwifurije ubutumwa bwiza.

Kuri uyu munsi kandi, Umwepiskopi yatanze ubusomyi ku ba faratiri 3, n’ubuhereza ku bafaratiri 6 bakomoka mu maparuwasi atandukanye agize diyosezi ya Ruhengeri.

Padiri Jean d’Amour BENIMANA aje ari umupadiri wa 8 wa Paruwasi ya Runaba, abimburiye bagenzi be batatu bazahabwa ubupadiri muri uyu mwaka aribo Diyakoni Evariste NSHIMIYIMANA uzabuhererwa muri paruwasi ya Butete, tariki ya 23 Nyakanga. Diyakoni NSENGIYUMVA MANZI Cassien na Diyakoni Alphonse TURANSINZE bazabuhabwa tariki ya 06 Kanama muri paruwasi ya Kampanga.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO