Paruwasi ya Kanaba yishimiye ibyo imaze kugeraho mu myaka itatu imaze ishinzwe

Ku wa gatandatu, tariki ya 02/12/2023, Paruwasi ya Kanaba yizihije isabukuru y’imyaka itatu imaze ishinzwe, inahimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Fransisko Saveri, umurinzi w’iyi Paruwasi. Hanafunguwe ku mugaragaro Centre Pastoral Saint François Xavier biyujurije izafasha abakristu.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yari abereye intumwa muri ibyo birori. Yasabye abakristu kurushaho kugendera mu cyerekezo cya Diyosezi ya Ruhengeri cyo kurushaho gushora imizi muri Kristu. Yabifurije gukomeza kujya mbere kuri roho no ku mubiri, gusenyera umugozi umwe, kugendera hamwe, kunga ubumwe, ubufatanye no gukunda isengesho.

Musenyeri Gabin yabararikiye gufatira urugero kuri Mutagatifu Fransisko Saveri iyi Paruwasi yaragijwe, barangwa n’ishyaka ryo kwamamaza ingoma y’Imana. Yabakanguriye guharanira kubana mu rukundo birinda inzangano n’amakimbirane. Asaba abashakanye guharanira kubaka ingo nziza zibereye Imana. Abifuriza ko mu ngo zabo, mu miryango remezo, mu miryango y’Agisiyo Gatolika n’amatsinda y’abasenga barangwa n’urukundo, amahoro, ineza, ubuvandimwe n’ibyishimo.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kanaba, Padiri IDUKOMEZE Providence yavuze ko bafite intego yo gukomeza kwegera abakristu kugira ngo iterambere rya roho n’iry’umubiri rijyane. Haba mu nyubako bari kugenda bubaka, imbago ziri kwagurwa kugira ngo iyo Paruwasi ibone ubwisanzure. Ahamya ko bashyize imbere ubufatanye mu butumwa bagamije guteza imbere iyi Paruwasi. Yashimye Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri wabashingiye iyi Paruwasi. Ahamya ko bakataje mu bikorwa bitandukanye byo kuyiteza imbere. Yibutsa abakristu kugana Paruwasi yabegerejwe.

Umuyobozi wungirije w’Inama Nkuru muri Paruwasi ya Kanaba, HAGENAYO Didas, yagarutse ku byo bagezeho bikubiye mu nkingi eshanu za Diyosezi ya Ruhengeri, birimo no kumva ko iyo Paruwasi ari iyabo. Agaragaza ko iyi Paruwasi yabegerejwe ibafasha muri byinshi birimo kuba bararuhutse ingendo ndende bakoraga bajya gusengera muri Paruwasi ya Nemba n’iya Mwange. Avuga ko izo mbaraga bakoreshaga muri izo ngendo bari kuzikoresha bubaka ibikorwa by’iterambere ry’iyo Paruwasi.

Paruwasi ya Kanaba yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, tariki ya 20/12/2020 ; ayiragiza Mutagatifu Fransisko Saveri. Ubu ibarurirwamo abakristu gatolika basaga ibihumbi 12, bari mu ma santarai 4 ariyo Kanaba, Rusarabuge, Mutungu na Santarali ya Karingorera.

Ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, imivugo, gutanga impano n’ubusabane.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA