Paruwasi ya Butete yibarutse Padiri Evariste Nshimiyimana asabwa kuba imbaraga ziyongera ku zindi muri Diyosezi ya Ruhengeri

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2022, muri Paruwasi ya Butete hatangiwe isakaramentu ry’ubusaseridoti ku rwego rw’ubudiyakoni kuri Fratri Gratien Kwihangana wa Paruwasi ya Bumara n’ubupadiri kuri Diyakoni Evariste Nshimiyimana wa Paruwasi ya Butete.

Iryo sakaramentu ryatangiwe mu Gitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yabashimiye ubutwari bagaragaje muri iyi myaka ibiri ishize mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19. Yabahamagariye kuba imbaraga ziyongera ku zindi muri Diyosezi ya Ruhengeri. Yifurije Padiri Evariste na bagenzi be bazahabwa ubupadiri muri uyu mwaka kuzagira uruhare rufatika muri gahunda y’ububyutse begera abakristu.

Umwepiskopi yagize ati: «Ndagira ngo mbasabe mwese kumva ko ubutwari n’imbaraga mwagaragaje muri ibyo bihe bikomeye tubikeneye mu ikenurabushyo muri iki gihe. Aho hari abakristu babaye intwari bagakomera ku bukristu ariko hakaba n’abacogoye, abagize intege nkeya. Muri gahunda yo kubyutsa ikenurabushyo, kubyutsa abaguye, gufasha abafite intege nkeya mwumve ko tubatezeho imbaraga nyinshi no guhanga udushya kugira ngo dushobore kwegera abavandimwe bacu b’impande zose, aho abafite intege nke twakomeza kubaba hafi n’abahagaze tukabafasha gukomera. Nkaba nifuza ko muri iyo gahunda y’ububyutse mwayigiramo uruhare rufatika. Nifuza ko mwaba imbaraga ziyongera ku zindi kugira ngo dukomeze kwiyubakira Diyosezi». Yashimiye Paruwasi ya Butete uruhare igira mu iyogezabutumwa.

Padiri Evariste NSHIMIYIMANA yashimiye Imana kuri iyo ngabire y’ubusaseridoti yabahaye, ashimira Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri wabeguriye Imana. Yagize ati: « Ibyishimo dufite, njyewe na Diyakoni Gratien turabikesha mbere na mbere no kunyurwa n’ubupadiri, no kunyurwa n’ubudiyakoni. Tukaba twabyakiriye nk’ingabire Imana yitangira ku buntu bwayo ititaye ku mimerere, inkomoko, uburanga, impano cyangwa ibindi bya kimuntu twakiratana. Nkazirikana ko ibyo bitashoboraga gushoboka Imana itabinyujije kuri Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA wanyakiriye akanyinjiza mu mubare w’Abafaratiri be ariko by’ikirenga Nyiricyubahiro Musenyeri mukaba mwandamburiyeho ibiganza, mukanyegurira Imana. Uyu munsi mukaba mwansangije ku busaseridoti iteka bwa Kristu. Nanjye guhera uyu munsi nkaba Umusaseridoti iteka. Ndabibashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri».

Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, Umuyobozi w’Akarere ka Burera UWANYIRIGIRA Marie Chantal yahamagariye abashakanye kwirinda amakimbirane mu miryango yabo. Yagaragaje ko umuryango utekanye wavukamo umupadiri ari umuryango wirinda amakimbirane, ugaharanira kubana neza no kwita ku burere bw’abana babo. Yashimiye Kiliziya Gatolika ku musanzu itanga mu bikorwa by’iterambere muri iki Gihugu cy’u Rwanda. Yayijeje kuzakomeza ubufatanye.

Abakristu ba Paruwasi ya Butete bifurije Padiri Evariste ubutumwa bwiza.

Ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, ubuhamya, gutanga impano n’ubusabane. Byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abakristu, abasaseridoti, ababikira, abafureri n’abayobozi bo mu nzego za Leta barimo na Uwambajemariya Florence Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO