Paruwasi ya Butete yashimiye Imana ku byiza yabakoreye mu myaka 5 imaze ivutse

Ku wa kane tariki ya 20 Kamena 2019, Paruwasi ya Butete yizihije isabukuru y’imyaka 5 imaze ishinzwe. Ibirori byabimburiwe no gufungura ku mugaragaro no guha umugisha inzu mberabyombi ya Paruwasi yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni ijana na mirongo itanu n’ebyiri (152 000 000F).

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu mu Gitambo cy’Ukaristiya, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yabifurije isabukuru nziza. Yabashimiye ibikorwa byiza byinshi by’ubwitange n’urukundo bagaragaje mu kwiyubakira Paruwasi yabo. Yabibukije ko ari umwanya wo gushimira Imana. Buri wese akazirikana ku butumwa n’umuhamagaro yihariye muri Kiliziya no kuzirikana ku butumwa basangiye nka Paruwasi barebeye ku rugero rwa Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II bisunze.

Mu butumwa yatangiye mu birori, Nyiricyubahiro Musenyeri, yashimye intambwe Paruwasi ya Butete igezeho. Yagize ati: “Butete uratera imbere! Butete uteye ubwuzu! Butete uri ishema ryacu! Iyo umuntu ashubije amaso inyuma igihe tugira gahunda yo gutangiza iyi Paruwasi bijyanye no kuza kureba hano, bwari ubwa mbere mpageze, hari aho umuntu yageraga akagomba kunama asa nk’usesera. Muribuka dutangiza iyi Paruwasi ku mugaragaro isura ya Butete iragenda ihinduka kandi birakomeje. Ibi ni ibitangaza by’Imana. Mu ntangiriro ntawashoboraga gutekereza ngo ashushanye Butete nyuma y’imyaka itanu. Uwari kugerageza ubanza yari kugeza mu gicagate. Ubu rero njyewe ndareba nkavuga nti: ‘Ni ibitangaza by’Imana. Nimucyo tuyishimire’”.

Yashimiye ubuyobozi bwa Leta ku ruhare igaragaza mu kuzamura iterambere ry’iyi Paruwasi. Yashimiye kandi abagira uruhare mu bikorwa byayo by’umwihariko Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Gihugu cy’Ubutaliyani.

Umwepiskopi yatangaje ibyifuzo bine yifuza ku bakristu b’iyi Paruwasi ari byo: Kongera imbaraga mu cyerekezo cya Diyosezi, abashimira ubumwe bafitanye. Yabahamagariye gushingira ku kumenya Imana bita ku Ijambo ryayo. Yabakanguriye gukunda amasakaramentu no kuyahabwa neza akazabubakamo ubuzima bwa gikristu, bakaba abana bifitemo ubuzima, babereye Imana. Yabasabye guharanira ko ubukristu bafite buhindura aho bari, mu ngo zabo, n’igihugu muri rusange baharanira kuba abakristu beza bita ku bana, uburezi, urubyiruko, gutanga umusanzu mu mibereho myiza y’abaturage bijyana no gutanga umuganda wo kubaka sosiyete nyarwanda. Yabifurije gukomeza kwiyubakira Paruwasi babyaza umusaruro ibyo bafite. Yabijeje ko Diyosezi ya Ruhengeri izakomeza kubaba hafi.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Butete, NIYONSENGA Longin, yagarutse ku rugendo bakoze mu myaka itanu: " Twakoze urugendo kuri roho no ku mubiri, ari mu bijyanye n’uburezi, imibereho myiza y’abaturage, mu nzego zose twagerageje kujya mbere. Imyaka 5 ni mikeya ariko twakoze uko dushoboye kugira ngo nibura tugende duhagaze tutakomeza gukambakamba". Yatangaje ko ibyateganyijwe kuva iyi Paruwasi yashingwa ku itariki ya 17 Gicurasi 2014 kugeza ubu byose byagiye ku murongo.

Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, NSENGIMANA Jean de la Croix, ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu Karere ka Burera yashimye inshingano n’uruhare abakristu ba Paruwasi ya Butete bakomeje kugira mu iterambere ry’aka Karere. Yagize ati: "Aba bakristu ni abakristu bitanga, bafasha Leta gushyira mu bikorwa gahunda z’ Igihugu". Yijeje Umwepiskopi gukomeza ubufatanye.

Binyuze mu mbyino, imivugo n’indirimbo, abakristu ba Paruwasi ya Butete bashima Imana yabafashije kugera ku bikorwa byiza mu myaka 5 Paruwasi yabo imaze ishinzwe ngo bararyama basinzire, bagira bati: "Reka twishimire isabukuru y’imyaka 5 Paruwasi yacu Imaze ishinzwe. Turaryama dusinzire ni ukuri! Mu bitekerezo, mu migambi no mu bikorwa, abapadiri beza twifitiye twakoze byinshi: Sikrisale ya Cyanika yaruzuye, Sikrisale Kayenzi iruzuye, Santarali ya Ruko yaruzuye, inzu mberabyombi iruzuye, ibiro by’ubukarani biruzuye, mu rugo rw’abapadiri ni akarusho,….

Tuziteza imbere dushyira hamwe muri Kiliziya nta kigwari kibamo!"

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti