Paruwasi ya Butete yahimbaje umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, umurinzi n’umuvugizi wayo

Ku cyumweru, tariki ya 22/10/2023, Paruwasi ya Butete yahimbaje umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, umurinzi n’umuvugizi wayo. Ni umunsi muhire wahuriranye n’ibirori byo guhimbaza umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ku nshuro ya 97. Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Imitima yuzuye ibyishimo, ibirenge bikereye urugendo".

Uko imyiteguro yagenze
Urugendo rwo guhimbaza iyi minsi mikuru y’impurirane rwatangijwe na Noveni yari igamije kutwinjiza muri uyu munsi mpuzamahanga. Ariko by’umwihariko, muri Paruwasi ya Butete, twagiye tugaruka ku mateka ya Mutagatifu Yohani Pawulo wa II. Noveni yakorewe mu Miryangoremezo.

Uko guhimbaza umunsi mukuru byagenze
Uyu munsi rero nyirizina waranzwe n'Igitambo cy'Ukaristiya cyatuwe na Nyakubahwa Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, akaba ari we wari uhagarariye Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri muri uyu munsi mukuru. Abakristu bishimiye ko basomewe ubutumwa bwatanzwe na Nyirubutungane Papa Fransisko kuri uyu munsi Kiliziya yizihijeho umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ku nshuro ya 97. Mu matangazo, hatanzwe ubutumwa butandukanye, burimo ubw'ingenzi bukurikira:

Padiri Léopold ZIRARUSHYA wahawe isakramentu ry’ubusaseridoti na Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, akaba akorera ubutumwa muri Paruwasi ya Butete, yavuze ko yishimiye cyane kuba yararamburiweho ibiganza n’umutagatifu. Ikindi kandi, yavuze ko afite gahunda yo kurushaho kwegera abakristu cyane cyane mu miryangoremezo, mu rwego rwo gutera ikirenge mu cya Mutagatifu Yohani Pawulo wa II waranzwe no kwegera abakristu mu mibereho yabo aho batuye akaba yarageze n’iwacu mu Rwanda atuzaniye Inkuru Nziza.

• Padiri mukuru wa Paruwasi ya Butete, Padiri Jean Népomuscène TWIZERIMANA , yagaragarije abakristu ibimaze kugerwaho yifashishije inkingi 5 zikubiyemo icyerekezo cya Diyosezi 2015-2035. Abakristu bakaba bishimiye ibimaze kugerwaho kandi bakaba bariyemeje gukomeza gutera intambwe bajya imbere.

• Umuyobozi wungirije w'Inama Nkuru, wavuze mu izina ry'abakristu bose ba Paruwasi ya Butete, yashimiye Umwepiskopi wazirikanye Paruwasi akohereza uwo kumuhagararira muri uyu munsi mukuru. Yashimiye kandi Padiri mukuru n'abasaseridoti bafatanya ubutumwa ku bikorwa bigaragara bimaze kugerwaho, cyane cyane aho begereye abakristu mu masikirisale, kuko buri cyumweru Sikirisali ya Kayenzi, Cyanika na Rugarama basigaye babona Misa, ndetse n'andi masikirisale agashyirirwaho gahunda ya Misa bitewe n'uko habonetse abasaseridoti. Yijeje ko abakristu bagiye kubatiza imbaraga, bityo ibiteganyijwe gukorwa byose bikazakorwa.

• Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanika, Bwana Venant NGENDAHAYO , wavuze mu izina ry'abayobozi b'i nzego za Leta, yijeje ko ubufatanye hagati ya Leta na Kiliziya aribwo ashyize imbere, kuko inzego zombi zishishikajwe no kuteza imbere umuturage ari we mukristu ku rwego rwa Kiliziya.

Nyakubahwa Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, yahaye abakristu ba Paruwasi ya Butete intashyo z'Umwepiskopi, ashimira abakristu urwego rwiza bagezeho, agaragaza ko Paruwasi iri ku mwanya wa mbere mu nkingi zitandukanye, bityo aboneraho gusaba ko abakristu n'abapadiri ba Paruwasi ya Butete basenyera umugozi umwe, bakungurana inama kandi mu bwumvikane nk'uko urugendo rwa Sinodi y’Abepisikopi rubisaba : ‘’Kugendera hamwe mu bumwe, mu bufatanye no mu butumwa’’. Yagarutse kuri Mutagatifu Yohani Pawulo II, aho yagaragaje ko yarinze ava mu mubiri ku bw'intege nke, ariko agifite umuhati wo gukorera Kiliziya. Yahereye aho asaba abakristu ba Paruwasi ya Butete kugera ikirenge mu cye.

Muri make, ubwo ni bwo butumwa bwatanzwe ku cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, ubwo Paruwasi ya Butete yahimbazaga umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, umurinzi n’umuvugizi wayo wahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa. Ibyo birori byasojwe n'ubusabane. Byose byagenze neza, umuryango w’Imana uri muri Paruwasi ya Butete utaha wishimye. Imana ibishimirwe!

Bonaventure HABIMANA
Umukristu wo muri Paruwasi ya Butete