Paruwasi ya Busogo yungutse Santrali ya Mukingo na kiliziya yayo ihabwa umugisha

Kuwa gatandatu tariki ya 8 Kamena 2018, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yakoreye uruzinduko muri Paruwasi ya Busogo. Kuri uwo munsi yaboneyeho guha umugisha Kiliziya ya Sikirisale ya Mukingo. Ibirori by’uwo munsi byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi. Muri ibyo birori kandi hari abasaseridoti benshi. Agendeye ku bubasha ahabwa na Kiliziya, akurikije icyerekezo cya Diyosezi ya Ruhengeri 2015-2035, akurikije umurava, ishyaka n’ubushake abakristu bo muri kariya gace bafite, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yatangaje ku mugaragaro ko icyari Sikirisali ya Mukingo gihindutse Santarali ya Mukingo. Nyuma y’Igitambo cya Misa, hakurikiyeho ibirori no gusangira ifunguro.

Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri yishimiye uko umunsi wagenze neza anashimira abasaseridoti bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Busogo ku butumwa bakora no ku bushake bafite mu kwegera abakristu no kubahuza n’Imana. Yabashimiye ibyiza byose bageza ku bakristu anabifuriza gukomeza ubutumwa neza barushaho kwitanga. Yanashimiye kandi Inama Nkuru ya Paruwasi n’abakristu bose ba Paruwasi ya Busogo by’umwihariko abo muri Mukingo ku Ngoro bamaze kwiyuzuriza. Yabasezeranyije ubufatanye muri byose. Mu gusoza yagarutse kuri Murama, Santarali yitegura kuba Paruwasi mu minsi iri imbere aho yavuze ko ibi bigomba kuba intangiriro y’ibyo tuzabona igihe Murama izaba yabaye Paruwasi. Mu ijambo rye, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busogo yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri ku kuba yaremeye kuza kwifatanya n’abakristu ba Mukingo muri ibyo byishimo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubindi wari uhagarariye ubuyobozi bwite bwa Leta yashimiye ubufatanye Kiliziya ifitanye na Leta yifuza ko bwarushaho kwiyongera. Umuyobozi wa Santarali nshya ya Mukingo Bwana MUNYANEZA Anatole yishimiye ibyiza byose Diyosezi ya Ruhengeri ibafasha kugeraho anasaba Nyiricyubahiro Musenyeri gukomeza kubafasha nka Santarali nshya. Mu byifuzo yagaragaje hari ikibazo cy’uko nta bibeho byafasha mu gutegurira abana amasakramentu n’ishuri ry’inshuke ryahahoze rikaba ritakihaba.

Mukingo yashinzwe mu mwaka w’1917 ari imwe mu nama zari zigize Misiyoni ya Rwaza. Kugeza ubu yari imwe mu masikirisali agize Santarali ya Kibwa. Santarali ya Mukingo ibaye iya 8 mu masantarali agize Paruwasi ya Busogo. Ije yiyongera kuri Santarali ya Busogo, Murama, Kibwa, Kintobo, Kanyove, Kazuba na Rugera. Iyi Santarali yaragijwe Mutagatifu Andereya Intumwa. Inyubako y’iyi Shapeli itwaye Miliyoni zisaga mirongo ine n’eshatu z’amafranga y’u Rwanda. Sanatarali ya Mukingo itangiranye imiryangoremezo 18 ikaba ifite abakristu basaga ibihumbi bitatu.

Faratiri Fabiyani TWAMBAZIMANA