Paruwasi Kristu-Umwami Nyakinama yatangiye yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe

Ku Cyumweru taliki 24 Ugushyingo 2019, muri Paruwasi Nyakinama hizihijwe umunsi mukuru wa Kristu-Mwami wayiragijwe, hanatangizwa n’umwaka wa Yubile y’imyaka 50 Paruwasi imaze ishinzwe. Ibyo birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa saa yine yasomwe na Myr Gabin BIZIMUNGU, wari intumwa y’Umwepiskopi wa Ruhengeri muri ibyo birori.

Muri iyo Misa, hatanzwe ubutumwa bw’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, bufite insanganyamatsiko igira iti “Ukaristiya: isoko y’ubuzima, impuhwe n’ubwiyunge”. Ubwo butumwa bujyana n’Ikoraniro ry’Ukaristiya rizaba umwaka utaha, bukaba bwaranagarukagaka ku masomo y’icyo cyumweru no kuri Kristu Umwami twahimbazaga uwo munsi, ari na we uganje mu Ukaristiya ntagatifu duhabwa kandi dushengerera. Ni We utugeza ku buzima bw’ukuri, akadutoza kuba abanyampuhwe nk’uko na We yazitugaragarije yicisha bugufi kugera aho yemera kutwitangira ngo dukire, bityo akatubumbira twese mu rukundo.

Mu bundi butumwa yatanze, Myr Gabin yagarutse ku nsanganyamatsiko ya Yubile ya Paruwasi igira iti: “Bose babe umwe” (Yh 17,21). Yanayasabye ko iyi Yubile yaba koko igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma, tuyobowe na Kristu Umwami wacu utwiha mu Ukaristiya, tukaronka imbaraga zidufasha mu butumwa twahamagariwe nk’abakristu. Yagize ati: “Iyi yubile nibabere koko umwanya wo kuronka imigisha y’amoko yose. Ntimupfushe ubusa iki gihe cy’impurirane muhawe n’Imana cyangwa ngo munangire imitima yanyu.” Yakomeje asaba ko kuba insanganyamatsiko ya Yubile ifite aho ihurira n’iyo abashumba bacu bahisemo ijyana n’ikoraniro ry’Ukaristiya, na byo ari ubutumwa bwihariye bw’abakristu ba Nyakinama bwo kurushaho kugendera hamwe muri gahunda zinyuranye z’ikenurabushyo haba ku rwego rwa diyosezi, paruwasi, santrali, mu miryango remezo n’ahandi abakristu bahurira. Yasoje ashimira abapadiri Mariyani ku butumwa bwabo muri Nyakinama.

Mu ijambo rya Padiri Mukuru wa Paruwasi, Père Dominique Iyamuremye Sebaratera, yagarutse ku byakozwe mu mwaka w’ikenurabushyo wa 2018/2019, ndetse na gahunda y’ibikorwa bizaranga umwaka wa Yubile. Yavuze ko insanganyamatsiko ngenderwaho izajya igarukwaho mu nyigisho, imyiherero, ibiganiro binyuranye no mu mihimbazo ya Yubile izajya ibera muri buri santrali no mu matsinda anyuranye, kugeza ku isozwa ryayo ku munsi mukuru wa Kristu-Mwami, tariki 22/11/2020. Yasabye buri mukristu kuyigira iye no kuzayigiramo uruhare rugaragara. Padiri Leszk, Umukuru w’abapadiri Mariyani mu Rwanda, yashimiye abashyitsi baturutse kure muri Amerika na Pologne, n’abandi baturutse hirya no hino muri diyosezi no muri paruwasi bakereye guhimbaza uyu munsi mukuru w’ibyishimo. Yavuze ko mu muryango wabo no mu masengesho yabo bazajya basabira iyi gahunda y’umwaka wa Yubile kugira ngo izagende neza kandi yere imbuto nyinshi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi, yashimiye Kiliziya Gatolika kubera imikoranire myiza na Leta kimwe n’ibikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage. Uyu munsi mukuru waranzwe kandi n’imbyino n’indirimbo z’ibyishimo byinshi, kimwe no gutanga impano ku batishoboye batoranyijwe. Umunsi wasojwe n’ubusabane.

Paruwasi Nyakinama yashinzwe tariki 01/12/1970 iragizwa Kristu-Mwami. Ubu iyoborwa n’abapadiri bo mu muryango w’Abamariyani (Congrégation des Pères Mariens) bakaba banahafite irerero ry’abifuza kwinjira mu muryango wabo. Igizwe n’amasantarali 4, imiryangoremezo 96 n’abakristu 9 563. Imaze kugira abapadiri 9, umudiyakoni 1, n’ababikira 4 bayivukamo.

Sylvestre HABIMANA