Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri yahimbaje umunsi mukuru wa Mashami

Ku cyumweru, tariki ya 24 Werurwe 2024, ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, haturiwe igitambo cya Misa yo kwizihiza umunsi mukuru wa Mashami. Cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Ni we wanayoboye umuhango wo guha umugisha amashami wabimburiye icyo gitambo cya Misa.

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu, Umwepiskopi yagarutse ku nyigisho ikubiye muri uwo muhango, agaragaza ko i Yeruzalemu Yezu yakiriwe nk’Umwami n’ubwo nyuma yagambaniwe, akicwa urw’abagome kandi ari intungane agira ngo acungure Muntu. Yagize ati: «Hasigaye iminsi itandatu ngo Pasika y’abayahudi ibe, Yezu yasesekaye mu murwa wa Yeruzalemu aho azababara, agapfa, ariko akazuka. Nk’uko umuhanuzi Zakariya yabihanuye, Yezu yinjiye i Yeruzalemu yicaye ku ndogobe, imbaga y’abantu imwishimiye kandi imuririmbira nk’Umwami. Icyubahiro imbaga yari ifitiye Yezu kikaba cyaragaragariraga mu kwambika ibishura indogobe imuhetse n’amashami y’ibiti bashashe mu nzira ye. Bakaririmba Hozana. Harakabaho Mwene Dawudi. Bakaririmba bati: ‘nihasingizwe uje mu izina rya Nyagasani’. Bakaririmba Hozana, nahabwe impundu mu ijuru. Baramuririmbira nk’Umwami ariko bake ni bo bumva ubwami bwe. Yezu ni we wenyine uzi by’ukuri ubwami bwe uko buteye. Si Umwami nk’abami b’isi. Ntabwo ari uje kwirukana umwami w’Abaromani. Ni Umwami udasanzwe, kuko kubera kumvira Imana, yaraje yigira umuntu. Uko kumvira Imana, yumvira ugushaka kwa Se n’urukundo akunda abantu bose ni byo byatumye yemera kubambwa ku musaraba, intebe ye y’inteko ikaba umusaraba».

Umwepiskopi yasobanuye ko Yezu yababaye cyane ariko ntaheranwe n’urupfu, akangurira abantu gukunda Yezu, kwihanganira ingorane bahura nazo bafatiye urugero kuri Yezu. Yagize ati: «Bavandimwe, Yezu yarababaye cyane kandi ku mpande zombi usibye Umubyeyi Bikira Mariya, usibye intumwa Yohani na ba bagore bo mu Galileya, usibye Yozefu wa Arimatiya, bamunambyeho. Yezu yaratereranwe, aragambanirwa, yihakanwa n’inkoramutima ze, atereranwa na bose. Yezu yarenganyijwe n’abari bashinzwe kumurenganura, bamuhererekanyaga nk’umupira. Yashinjwe ibinyoma, abura umurengera. Yezu yarababaye cyane, yarashinyaguriwe bitavugwa, yarakubiswe, atamirizwa ikizingo cy’amahwa, aheka umusaraba mu rugendo rugana ibambiro, Kaluvariyo. Muri ubwo bubabare n’urupfu rubi ni ho yagaragaje neza uwo ari we. Ku buryo uwitegereza agashishoza, ntashobora kumwibeshyaho».

Umwepiskopi yagarutse ku kwicisha bugufi kwaranze Yezu Kristu mu rugendo rwo gucungura Muntu. Yaravuze ati: « Icya mbere Yezu yagaragaje mu ibabara no mu rupfu rwe ni uko ari umugaragu wa Nyagasani, umugaragu wumvira Shebuja. Yumviye Se mu kwicisha bugufi, yemera gusuzugurwa, nk’uko tubisanga mu Gitabo cy’Umuhanuzi Izayi: ni wa wundi utegera umugongo abamukubita, agategeza imisaya abamupfuraga ubwanwa. Ni wa wundi utegeza uruhanga rwe abamucira mu maso».

Umwepiskopi yibukije abakristu ko Imana ari urukundo. Yagize ati: «Bavandimwe, Imana ni urukundo. Byagaragaye mu rupfu rwa Yezu Kristu. Yezu Kristu wakunze abantu kugera ubwo yemera ko amaraso ye amenwa, akarangwa no gupfa yizeye Imana. Urupfu rwa Yezu ku musaraba n’izuka rye ku munsi wa gatatu akaba ari igitangaza cy’urukundo rw’Imana. Urukundo rw’Imana itatuvirira. Yezu yagaragaje Imana idukunda kandi itwifuza ah’eza igihe atwitangira.

Urwo twari dukwiye ni we rwahamye. Yezu ku musaraba ni Yezu watwihaye wese ntacyo adukinze kandi urwo rukundo rwitanga Yezu akomeje kurutugaragariza atwiha mu ijambo rye no mu masakramentu cyane cyane mu isakramentu ry’Ukaristiya. Mu isakramentu ry’Ukaristiya, Yezu aratwiha wese. Mu isengesho rihatse ayandi, Misa ntagatifu tuba duhimbaza urupfu n’izuka bya Yezu. Mu Misa Yezu yitangaho igitambo».

Umwepiskopi yatangaje ko urupfu n’izuka bya Yezu Kristu, atari ukwibuka iby’ejo hashize biri mu mateka ahubwo ko ari uguhimbaza ibiriho no gusangira amizero y’iki gihe, mu rupfu n’izuka bya Yezu bahimbaza urukundo rw’Imana rurusha urupfu imbaraga. Agaragaza ko guhimbaza Yezu watsinze icyaha, agatsinda urupfu bibakomeza mu rugamba rw’ubuzima barimo maze bakanyura mu bigeragezo by’iki gihe bemye, barangwa n’ukwizera bakesha kuba Yezu Kristu yarabacunguye ku musaraba. Yabibukije ko ntawagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera inshuti ze, ntawagira urukundo rurenze urwo Yezu Kristu yabakunze. Abasaba kwakira uwo mukiro Imana yageneye abayo.

Umwepiskopi yibukije abakristu akamaro ka batisimu, abibutsa ko babatizwa biyemeje mu ruhame ibintu bitatu ari byo kwanga icyaha kibakururira urupfu, gukurikira Yezu Kristu wabacunguje umusaraba no kumwamamaza. Abahamagarira kuzarushaho kuzirikana ubwo butumwa bafite nk’ababatijwe, bibaza n’uburyo babihagazemo mu butumwa bwabo bwa buri munsi, aho bari n’igihe cyose muri iki cyumweru gitagatifu. Yabifurije kwinjira neza muri iki cyumweru gitagatifu, icyumweru cy’ububabare, urupfu n’izuka bya Nyagasani. Abahamagarira kujya bagaruka kuri iryo hame ribakomeza ryo kuba bafite Imana Umubyeyi utigera na rimwe atererana abana be, yaboherereje Umwana we, Yezu Kristu wabapfiriye ku musaraba akazukira kubakiza. Yabifurije kandi kwakiza yombi ingabire zisendereye bakesha urupfu n’izuka by’Umwami wacu Yezu Kristu duhimbaza muri iri yobera rya Pasika. Abifuriza umugisha w’Imana.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO