Paruwasi Kampanga yagobotse abagezweho n'ingaruka za Covid-19

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 8/4/2020, Paroisse Kampanga yafashije imiryango 30 igizwe n'abantu bagera ku 131 ba Santrali ya Tero, imwe muri santrali eshanu zigize iyo Paroisse mu rwego rwo kubunganira muri iki gihe cyo kwirinda covid-19.

Iyo nkunga igizwe n'ibishyimbo, kawunga, amavuta yo kurya, ibirayi n'amasabune byose byataye agera kuri 462.000 frw. Iyi nkunga yashyikirijwe abo yagenewe na Theoneste Munyankindi, Padri Mukuru wa Paroisse Kampanga n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musanze.

Padri Mukuru wa Paroisse Kampanga Theoneste Munyankindi, avuga ko bakusanije iyo nkunda kugira ngo bafashe abagezweho n'ingaruka zo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda covid-19, avuga kandi ko Kiliziya mu butumwa bwayo, igerageza gutabara abari mu kaga mu bufatanye n'inzego za Leta. Yasabye abahawe iyo nkunga gukomeza kwita ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo no gusenga kugira ngo Imana ikidukize. Iyi paroisse irateganya kandi gukomeza gufasha imiryango itandukanye yo muyandi ma Santrali ayigize.

Paroisse kampanga ni imwe muri paruwasi 14 zigize Diyosezi ya Ruhengeri, ikaba ifite abakristu bagera kuri 14243. Iki gikorwa cyakozwe kandi hubahirijwe amabwiriza atangwa n'inzego zinyuranye mu kwirinda icyorezo cya covid-19, ahahurira abantu benshi hubahirizwa intera ya metero imwe hagati y'umuntu n'undi.

Anastase HABIYAKARE

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO