Icyumweru cya 4 cya Pasika, tariki ya 21 Mata 2024, cyari icyumweru cy'Umushumba mwiza. Icyumweru cy'Umushumba mwiza, ni icyumweru cyahariwe kuzirikana abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya; ni n'umunsi kandi wo gutanga ubuhamya ku bihaye Imana kugira ngo bakangurire abakristu ibyiza byo kwiyegurira Imana ndetse no kunyura Imana mu muhamagaro buri wese yahisemo.
Kuri iki cyumweru, abakristu bagejejweho ubutumwa bujyanye n'uyu munsi bwoherejwe na Nyirubutungane Papa Fransisko. Ku rwego rwa Diyosezi, uyu munsi mukuru wizihirijwe kuri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, unizihirizwa no ku rwego rw'amaparuwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri. Ku rwego rwa Paruwasi ya Busengo, bakiriye abashyitsi barimo ababikira ba “Foyer de Charité” Remera/Ruhondo (yo muri Paruwasi ya Rwaza) n'abahereza bato bakorera ubutumwa muri Paruwasi Busogo/ Santrali ya Mukingo ari na bo bafashije abakristu kuririmba Misa ya mbere. Aba bahereza bageze i Busengo ku wa gatandatu, tariki ya 20 Mata 2024, bacumbikirwa na bagenzi babo mu miryango. Bibukijwe ko umuhereza ari umufasha w'umusaserdoti, igihe atura igitambo cy'Ukaristiya, agahereza amaturo matagatifu ndetse n'ibindi ngombwa bikenewe mu gitambo cya Misa. Umurimo w'abahereza kandi ugamije guhesha Imana ikuzo, gufasha abandi (ikoraniro) kwitagatifuza ndetse no kwitagatifuza bo ubwabo.
Mu butumwa bw’uwo munsi, hatanzwe ubutumwa ko ababyeyi bakwiye kureka abana babo bakiga, nta kubakura mu ishuri, kandi bakabarekera amahitamo yabo y'ejo hazaza, harimo no kwiyegurira Imana. Hibukijwe ko kwiyegurira Imana, bidasaba ko umuryango uba ufite abana benshi, ko n'ikinege bishoboka cyane ko kiyegurira Imana.
Ashimira, Padiri mukuru wari uyoboye igitambo cya Misa, yibukije abakristu ko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge, ko abakristu ba Busengo mu byiciro byabo bitandukanye bamaze gusurwa bihagije, ko na bo ari bo batahiwe gusura abagiye babasura mu bihe bitandukanye. Uyu mukoro wahawe ubuyobozi bw'inama nkuru ya Paruwasi.
Fratri Elisa NYAMINANI