Paroisse ya Kanaba yavukishije Umuryango w’Abana b’Abaririmbyi

Kuri iki Cyumweru tariki ya 28 kanama 2022, Paroisse ya KANABA yakiriye amasezerano y’abana b’abaririrmbi bibumbiye mu muryango w’Abana b’abaririmbyi; Pueri cantores. Abasezeranye bemerewe kwinjira muri uwo muryango nyuma y’igihe kitari mu nsi y’umwaka bihugura kandi bitoza kuririmba neza bijyanye na Liturujiya. Nubwo ayo masezerano yabereye i Kanaba, ntabwo hari hakoraniye abitoreje i Kanaba gusa kuko hari n’abandi baturutse mu ma Paruwase ya Nemba na Mwange. Dore uko imibare y’abasezeranye ihagaze: Paruwasi ya Kanaba bari 135, Paruwasi ya Mwange bari 25 naho Paruwasi ya Nemba bari 11.

Ayo masezerano yatangiwe mu Misa ya Kabiri y’Icyumweru kuri Paruwasi ya Kanaba yayobowe na Padiri Providence IDUKOMEZE, Padiri mukuru wa Paruwase ya KANABA, akaba na Omoniye wa Pueri cantores muri Diyosezi ya RUHENGERI. Mu nyigisho ye, Padiri Omoniye yibukije ko amasezerano abana bari bugirire imbere y’imbaga y’abakristu adatana n’inshingano bahabwa zisobanurwa n’umwambaro bambikwa; ikanzu isobanura kwiyemeza kudasiba mu Gitambo cya Misa no gusubira mu ndirimbo, umushumi usobanura kwirinda icyitwa icyaha cyose kugirango bashobore kuririmba ibisingizo by’Imana bafite umutima usukuye, naho umusaraba wo ugasobanura ko uwambaye aba yiyemeje kuba umuhamya w’ubuzima bwa Kristu aho ari hose no mu byo akora byose.

Ibi birori byitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Umuryango w’abana b’abaririmbyi mu RWANDA, Bwana Landuard HAKIZIMANA ari na we wakiriye ku mugaragaro abo bana b’abaririmbyi mu rugaga rwa bakuru babo mu yandi matorero yo mu RWANDA. Hari kandi n’abandi bashyitsi banyuranye ndetse n’abahagarariye Pueri cantores mu ma Paruwasi amwe n’amwe agize Diyosezi ya RUHENGERI.

Pueri cantores ya Paruwase ya KANABA ije yiyongera ku zindi 17 zibarizwa mu ma Paruwase agize Diyosezi ya RUHENGERI. Kubera ko mu muco wa za Pueri cantores abasezeranye bagira abababyara, aba b’i KANABA babyawe na Pueri Cantores ya Paruwase ya NEMBA ari na yo yafashije guhimbaza Liturujiya y’indirimbo muri iyo Misa.

Fratri Eugène ARINATWE


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO