Padiri Festus Nzeyimana yahamagariye abakoze Amasezerano mu Muryango wa Kolping kutazaraga Abana babo ubukene -butindi baramenye Kolping

Ku cyumweru tariki ya 17 Nyakanga 2022, Padiri Festus NZEYIMANA Omoniye wa Kolping mu Rwanda yahamagariye abakoze amasezerano ya Kolping kutazaraga abana babo ubukene-butindi baramenye Kolping. Ni ubutumwa yatangiye mu Gitambo cya Misa cyabereyemo amasezerano y’abanyamuryango ba Kolping 27 bo muri Santarali ya Mukingo Paruwasi ya Busogo. Basezeranye kuba indahemuka, guharanira kubaho mu buzima bwiza no mu budahemuka.

Padiri Festus yahamije ayo masezerano abifuriza umugisha w’Imana. Yabifurije ikaze mu Muryango wa Kolping agira ati: « Namwe rero mwaje, naje ngo mbakire mu izina ry’Umuryango, murakaza neza. Turabishimiye, muze dufatanye kwitagatifuza, turashaka ubutagatifu kandi turashaka kwiteza imbere. Byose Imana yarabitwemereye. Muze duhindure iwacu. Bavandimwe, ubu ni igihe cyiza, igihugu kinabidufashamo. Ntituzarage abana bacu ubukene-butindi twaramenye Umuryango wa Kolping ».

Yashishikarije abakristu ba Paruwasi ya Busogo n’abanyamuryango ba Kolping gushikama bagakora, kwitabira umurimo unoze, barwanya ubukene n’ubujiji no gushishikarira kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’igihugu na Kiliziya bakiteza imbere kuri roho no ku mubiri birinda gusigara inyuma mu iterambere. Yabibukije ko ibyangombwa byose Nyagasani yabibahaye. Yabararikiye ko intero yabo yakomeza kuba imwe kuri bose: «Senga, Iga, Kora».

Abakoze amasezerano barayishimiye, bahamya ko bazaba intangarugero muri bagenzi babo. Mu izina rya bagenzi be, Ishimwe Modeste yagize ati: «Aya masezerano twayishimiye cyane. Tuzarushaho kuba abakristu bahamye. Nta mu Kolping ukwiye gusinda, nta mu Kolping ugomba kuba igisambo. Nta mu Kolping ukwiye kuba umunebwe. Umukolpingi aho ari hose akwiye kuba umuntu usenga, agakora kandi akaba intangarugero muri bagenzi be, agatanga isura nziza aho anyuze hose».

Kolping ni umuryango wa Agisiyo Gatolika mpuzamahanga w’abalayiki ushingiye ku mahame n’inyigisho bya Kiliziya Gatolika. Washinzwe n’umupadiri w’umudage, Adolph KOLPIN. Ufite icyicaro i Kologne mu gihugu cy’Ubudage. Wageze mu Rwanda tariki ya 19 ukuboza 1999. Ufite Abanyamuryango bakabakaba ibihumbi bitandatu bari mu madiyosezi yose y’u Rwanda. Bagendera ku ntego remezo igira iti: “SENGA, IGA, KORA”

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO