Ku wa kane tariki ya 22 Kanama 2024 nyuma ya saa sita Padiri Fabien Hagenimana yahaye ikiganiro urubyiruko gatolika rwari rwitabiriye ihuriro rya 21 ry’urubyiruko ryabereye muri Diyosezi ya Ruhengeri kuva ku wa 21 kugeza ku wa 25 Kanama 2024. Cyari gifite insanganyamatsiko iyi nsanganyamatsiko: «Ibanga Umubyeyi Bikira Mariya afitanye n’urubyiruko». Mu magambo aryoheye amatwi yatangiye avuga ibibazo byugarije urubyiruko mu isi ya none nko kubura abajyanama beza mu rugendo rw’ukwemera n’umuhamagaro, ubwigenge butagira aho bufatirije, gutwarwa n’ibishashagira byose bibwira ko ari zahabu bikarangira ruri kuririra mu myotsi, n’ibindi bibazo. Mu gihe hari urubyiruko rwacitse intege bikagera n’aho rwumva ko kubaho ari nta kavuro kubera gukubitirwa mu isi, Padiri Fabien yasobanuye ukuntu Bikira Mariya ari umubyeyi uhangayikiye urubyiruko kandi akarubera urugero rw’ubuzima bugendera mu rumuri rutica amaso. Bikira Mariya yabaye umujene kandi yari mwiza cyane. Ni we musitari uberewe no kurangamirwa n’urubyiruko, kuko atarukayura ngo arusige mu cyeragati, ahubwo arufasha kumenya inzira iboneye y’umunezero n’uburyo bukwiye bwo kuyinyuramo. Arahirwa uwamumenye akamwisunga kandi akamufatiraho urugero.
Bikira Mariya ni urugero rwo kumva neza Ijambo ry’Imana no kuyumvira muri byose kandi atwigisha ko iryo ari ryo banga ry’umunezero. Ubuzima bwe bwose bwaranzwe no kumvira. Padiri Fabien yabwiye urubyiruko ko Bikira Mariya abitse umubare w’ibanga ry’umunezero: «Mu gihe urubyiruko rwinshi rushakisha umunezero hasi kubura hejuru; mu gihe benshi mu rubyiruko badashaka kwivuna; mu gihe benshi mu rubyiruko bashaka uburenganzira butagira inshingano; mugihe bamwe mu rubyiruko bahisemo inzira z’ubusamo ngo bagere ku munezero banyuze mu mikino y’amahirwe, ibiryabarezi, betting, ibiyobyabwenge no kwiyandarika, Bikira Mariya yibitseho ibanga rizwi na bake»! Kumvira Imana muri byose, gukora icyo Yezu Kristu atubwira cyose no kwemera ko ibyo Nyagasani yavuze byose bitugirirwaho ni ryo banga ry’umunezero.
«Mu gihe urubyiruko rw’ubu rushaka kubaho ubuzima bworoshye, rushaka kwiryohereza, ngo rushaka kwigira neza no kwirirwa ruseka, Bikira Mariya we arashaka ko rukora icyo Yezu arubwira cyose. Ngiryo ibanga ry’umunezero». Abajene bari muri service mu bukwe bw’i Kana bumviye Imana, bakora icyo Yezu Kristu yababwiye gukora cyose, maze ubukwe burushaho kugenda neza kandi nabo baranezerwa. Umunezero rero ntukabure mu rubyiruko. Igikuru ni uguhorana umubare w’ibanga Bikira Mariya yaduhaye ari wo gukora icyo Yezu Kristu atubwira cyose. Iyo ni yo ngingo ya mbere y’ibanga Bikira Mariya afitanye n’urubyiruko. Yaruhaye password y’umunezero.
Ingingo ya kabiri y’iryo banga ni uko Bikira Mariya adatererana urubyiruko ruri mu kaga. Mu nzira y’ububabare bwa Yezu, wari ukiri umujene, Bikira Mariya yagaragaje ko adashobora gutererana umwana we uri mu kaga. Yabaye hafi ya Yezu Kristu wababaye cyane akiri umusore bikamuviramo no gupfa nabi kandi akiri muto. Nubwo Bikira Mariya atari afite imbaraga zo kugira icyo yabihinduraho, yamweretse urukundo kandi aramukomeza. Uko ni ko agenzereza urubyiruko rwugarijwe n’ibibazo bitandukanye. Agendana na rwo, akaruhumuriza, akarukomeza kandi nta mujene n’umwe wigeze amwiyambaza ngo amwirengagize cyangwa ngo amwumvire ubusa.
Mu nsi y’umusaraba, Bikira Mariya yaragijwe Yohani intumwa. Uwo musore washenguwe cyane n’ububabare bukabije bwashwanyaguje umwami wacu, yakiriye Nyina w’Imana yemera ko na we amubera umubyeyi, amujyana iwe, barabana umunsi ku wundi. Bikira Mariya yahumurije uwo mujene Yezu Kristu yakundaga, aramuhoza kandi aramukomeza. Padiri Fabien yabwiye urubyiruko ko narwo Yezu Kristu arukunda cyane kandi akaba yaruragije Bikira Mariya ngo arubere umubyeyi. Yasabye buri mujene rero kujyana Bikira Mariya mu buzima bwe bwose, kumwiyambaza, kumwigiraho kumvira Imana muri byose, agashyira mu bikorwa ubutumwa bwose yaduhereye i Kibeho. Muri make, yaasabye urubyiruko rwose kumukomeraho we mujene, inshuti kandi akaba maman wacu.
Mu gusoza, Padiri Fabien Hagenimana yasabye urubyiruko gatolika kudacirwa intege n’abantu batazi ibanga ry’umubyeyi bagakomeza kwibaza impamvu muri Kiliziya Gatolika tumuha umwanya ukomeye. Yarushishikarije kumukomeraho kuko rwamenye ibanga rufitanye na we.
Padiri Ariston Ndayiringiye