Padiri Barthélémy Kwzyniec yashimiwe uruhare yagize mu Iyogezabutumwa mu myaka 50 amaze yiyeguriye Imana

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2020, muri Paruwasi ya Gahunga yitiriwe Yezu Nyirimpuhwe hizihirijwe Yubile y’imyaka 100 yo kwiyegurira Imana mu Rwanda no kwizihiza Yubile y’imyaka 50 Padiri Barthélémy Kwzyniec amaze yiyeguriye Imana mu muryango w’Abakarume. Yashimiwe uruhare yagize mu Iyogezabutumwa muri iyo myaka 50 amaze yiyeguriye Imana.

Ibyo birori byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Padiri Barthélémy Kwzyniec wizihiza Yubile, akikijwe n’abandi basaserdoti benshi, barimo Myr Gabin Bizimungu, igisonga cy’umwepiskopi wa Ruhengeri, abapadiri b’abakarume na bo bari muri yubile y’ukwiyegurira Imana, barimo Padiri Camile umaze imyaka 50 na ba padiri Hubert na Francois bamaze imyaka 25. Hari n’abandi basaserdoti, abihayimana n’abakristu ba Gahunga n’inshuti zayo.

Nyuma yo kubagezaho indamutso y’Umwepiskopi, Myr Gabin yifurije Padiri Barthélémy yubile nziza. Yamwibukije gukomeza kuzirikana ubutumwa Nyagasani yamuhaye. Yagarutse ku gaciro k’uyu munsi agira ati: "Kuri uyu munsi ni igihe cyo kugira ngo Abiyeguriye Imana, ari abari hano ari n’abari hirya no hino kongera kwiyibutsa iyo Karame, kwiyibutsa uko Imana yagufashe akaboko nk’uko yabigenjereje Yeremiya mu byo wibazaga byinshi, uko bizagenda,aho uzanyura, ibyo uzahura nabyo ariko Imana igakomeza kukubwira iti : ‘Humura ndagutabara’ no gukomeza kuzirikana ku butumwa Nyagasani yaguhaye. Abari hano namwe mutari Abiyeguriye Imana barimo cyane cyane urubyiruko mukamenya n’uwo muhamagaro ko hari abo Imana yigomba ikabatuma muri ubwo buryo bwo kwiyegurira Imana. N’abandi batari muri uwo muhamagaro bakamenya gusabira abiyeguriye Imana".

Mu butumwa busoza ibirori, Myr Gabin yashimangiye ko Padiri Barthélémy ari umuntu w’Imana akaba n’umuntu w’abantu. Yamushimiye ko akunda isengesho, akagaburira bose ibyiza by’Imana, agakora ingendo nyobokamana nyinshi n’amaguru. Yitangira bose mu byiciro binyuranye byo mu bakristu gatolika n’abatari bo. Yamwifurije gukomeza kwera imbuto nziza uko imyaka igenda yiyongera.

Abandi bantu banyuranye bashimiye Padiri Barthélémy. Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gahunga, Padiri Jean Marie Vianney Uwamungu yashimiye Padiri Barthélémy uko yitanga atizigama amwifuriza gukomera ku butumwa bwo gukorera Imana mu bantu. Padiri Galcani Nduwimana wo mu muryango w’Abakarume wari uhagarariye umukuru w’uyu muryango mu Rwanda no mu Burundi yagaragaje ko Padiri Barthélémy yakoze ibikorwa byinshi byiza muri iyo myaka 50 amaze yiyeguriye Imana birimo no kugaragaza isura ya Yezu Kristu mu mvugo, mu bikorwa, mu ngendo no mu myitwarire imuranga. Yamwifurije kuronka imbaraga n’ubutwari no gukomera muri urwo rugendo rw’Umuhamagaro wo kwiyegurira Imana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga n’ukuriye Ingabo mu murenge wa Gahunga na Cyanika bashimiye Padiri Barthélémy uko yitangira abantu bose mu rukundo rutangaje n’uko abapadiri bo mu Gahunga bafasha abo bashinzwe mu kwirinda amakimbirane no kwimakaza isuku.

Mu izina ry’abakristu, Serugero Cyprien, Umuyobozi wungirije w’Inama Nkuru ya Paruwasi ya Gahunga yashimye umurava n’urukundo n’ubwitange biranga Padiri Barthélémy mu bakristu ba Gahunga. Bamwifurije gukomeza gutera imbere kugeza ku ndunduro. Banabigaragaje mu mpano nyinshi bamuhaye bamwifuriza gukomeza kugira ubuzima kuri roho no ku mubiri. Indirimbo, imbyino n’imivugo byaranze ibirori, byose byarataga ubusaserdoti muri rusange n’ubutumwa bwa Padiri wizihije Yubile.

Padiri Barthélémy yagarutse ku rugendo rurerure rw’umuhamagaro we, ashimira Imana yamufashije. Yagaragaje ko akiri umwana yari afite inzozi zo kuzaba padiri cyangwa umupilote w’indege ariko byaje kurangira igitekerezo cyo kwiha Imana ari cyo kimukomejemo. Yavuze ko atewe ishema no kuba umupadiri wishimiye umuhamagaro we. Yemeje ko afite intego yo gukomeza gukorana umurava mu butumwa Imana yamuhamagariye bwo gufasha abantu kumenya Imana, kuyikorera no kuyumvira.

Padiri Barthélémy Kwzyniec yavukiye muri Pologne.Yakoreye ubutumwa mu bice binyuranye kuko kuva mu mwaka wa 1976 kugeza 1987 yari mu Burundi aho yamaze imyaka 11. Mu Rwanda muri Diyosezi ya Butare na ho yahakoreye imyaka 11 (1987-1998). Muri paruwasi ya Gahunga akorera ubutumwa kuri ubu ahamaze imyaka 22 guhera mu mwaka wa 1998 kugeza ubu.

Nyirandikubwimana Maria Goretti