Ku wa 22 Kanama 2024, muri Diyosezi ya RUHENGERI hafunguwe ku mugaragaro
Ihuriro ry’urubyiruko Gatolika ku rwego rw’Igihugu cyacu. Iri huriro ribaye ku nshuro ya 21
riteraniyemo urubyiruko rusaga ibihumbi bine rwaturutse mu ma Diyosezi yose y’u Rwanda uko
ari icyenda, hakaba kandi n’urubyiruko rwaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya
Congo (RDC). Igitambo cya Misa gifungura iri huriro cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine
Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi
Gatolika mu RWANDA. Yari hamwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA,
Umwepiskopi wa Diyosezi ya RUHENGERI yakiriye iri huriro akaba na Visi-Perezida w’inama
y’Abepiskopi mu Rwanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Papias MUSENGAMANA, Umwepiskopi
wa Diyosezi ya BYUMBA n’Umuyobozi w’Akanama k’Abepiskopi gashinzwe ikenurabushyo
mu rubyiruko, Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi
ya GIKONGORO na Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa
Diyosezi ya NYUNDO.
Igitambo cya Misa cyabanjirijwe n’ikiganiro cyari gifite intero igira iti: “Nimwishimire
amizero mufite muri Kristu (Rom 12, 12)” cyatanzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Papias
MUSENGAMANA, Umwepiskopi wa BYUMBA. Mbere yacyo Nyiricyubahiro Musenyeri
Vincent HAROLIMANA yabanje guha ikaze abitabiriye iri huriro bose: Abepiskopi,
Abasaseridoti, Abiyeguriye Imana, urubyiruko ruturutse mu ma Diyosezi yose no muri
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Yifurije abaje bose kugubwa neza muri Diyosezi ya
RUHENGERI yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa FATIMA.
I. Ikiganiro: “Nimwishimire amizero mufite muri Kristu (Rom 12, 12)”
Atangira inyigisho ye, Nyiricyubahiro Musenyeri Papias MUSENGAMANA yatangiye
asoma Ijambo ry’Imana (Rm 12, 9-10). Yavuze ko iri huriro rigamije kudufasha kuzirikana no
guhura n’Imana no guhimbaza Yubile y’impurirane mu ikenurabushyo ry’urubyiruko
bikanagaragarira no mu nsanganyamatsiko y’iri huriro. Kiliziya y’u Rwanda duhamagariwe
kurangamira Kristu we soko y’amizero.
Yasabye urubyiruko guhitamo neza ishingiro ry’amizero yarwo, rikarenga ibintu bihita,
tukazirikana cyane uko Kristu yatubera amizero, We utubwira kugira urukundo n’amahoro, bityo
tugashinga imizi muri We. Kumurangamira rero ni cyo gisubizo cy’ingorane zose twahura nazo,
tukaronka ubushishozi, imbaraga n’umurava, tukaba umwe na We, tugatsinda indwara nyinshi
zisa nizigorana gukira aho usanga uyirwaye arangwa n’agahinda gakabije ndetse no kwiheba.
Yezu ni We nzira, ukuri n’ubugingo (Yh14, 6), ntashobora kutubeshya ahubwo ni twe twibeshya.
Nyiricyubahiro Musenyeri Papias MUSENGAMANA yavuze ko hari byinshi bituma ubuzima
buba bubi kandi ko kubaho neza ari ukugira ubuzima bwiza. Ni ngombwa rero kwirinda ibintu
byose bituma tugira ubuzima bubi. Dufatire urugero kuri Pawulo Mutagatifu aho atubwira ati:
“Igihe cyose mba mfite intege nke, ni bwo mba nkomeye” (2Kor 12, 10b).
Mu kurangamira Kristu rero, ni ngombwa no kumumenyesha abandi, ni yo mpamvu muri
iyi Forumu hifujwe ko imiryango yagira uruhare rufatika, tukayitaha. Yabwiye urubyiruko
rwitabiriye iri huriro ko ari intumwa ku basigaye ngo batsinde ubuhakanyi bwaje mu isura nshya
nk’uko Bikira Mariya yabivuze igihe abonekeye i Kibeho. Yarangije yifuriza urubyiruko
kuzagira Yubile nziza bishimira Ubukristu bwacu kandi bikatubera isoko y’ibyishimo dufite muri
Kristu.
Iyi nyigisho yakurikiwe no guhererekanya Umusaraba Mutagatifu wa Forumu hagati ya
Arkidiyosezi ya KIGALI na Diyosezi ya RUHENGERI yakiriye iri huriro ry’Urubyiruko.
Umuhango Mutagatifu wo kuwuhererekanya wakurikiwe no kuwuramya, nyuma hakurikiraho
Misa Ntagatifu itangira ihuriro ry’urubyiruko.
II. Igitambo cya Misa n’ubutumwa bwatangiwemo
Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA,
Arkiyepiskopi wa KIGALI akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu RWANDA.
Mu nyigisho ye ishingiye ku masomo y’uyu munsi (Isomo rya 1: Ez 36, 23-28 n’Ivanjili: Mat 22,
1-14), yavuze ko tugiye gukorera Ihuriro ry’urubyiruko mu rugo rw’Umubyeyi Bikira Mariya
Umwamikazi wa FATIMA, tukazanarisoza twizihiza Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa
muntu n’imyaka 125 Ivanjili igeze mu RWANDA.
Yagaragaje ko Imana idutumira kwakira ibyishimo tudashobora gutakaza ariko abantu ntitubyitabire ahubwo tukajya mu byacu, tukarangazwa n’ibintu binyuranye, ikoranabuhanga, imikino inyuranye, bikatubuza kujya gusenga ahubwo tugashaka kwishimisha mu iraha ry’umubiri mu busambanyi, no mu biyobyabwenge. Ariko byose ntagishobora kumara umuntu inyota kitari ubusabane n’Imana. Yakomeje avuga ko hari umuhanga wavugaga ko ushobora kugura inzu nziza ugashyiramo igitanda cya zahabu ariko ntushobora kugura ibitotsi, ushobora kugura ibiryo byose wifuza ariko ntushobora kugura kuryoherwa, ushobora kugura ibitabo ariko ntabwo wagura ubwenge, ushobora kugura ibirungo ariko ntiwagura ubwiza; amahoro rero n’umunezero biva ku Mana, ni yo mpamvu abana bahora basa neza. Yasoje abwira urubyiruko ko Umubyeyi Bikira Mariya abakunda, ko yifuza ko bumva kandi bakitabira ubutumire bwa Kristu we ubahamagarira kwakira ibyiza bye mu gitambo cya Misa kandi ko abasabira ndetse agahora abafatiye iry’iburyo.
Mbere yo kwakira umugisha usoza Igitambo cya Misa, Padiri Jean de Dieu
NDAYISABA Omoniye w’urubyiruko muri Diyosezi ya Ruhengeri, yerekanye Abashyitsi
ahereye ku Bepisikopi, Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya RUHENGERI n’abandi
bapadiri, urubyiruko rwose hakurikijwe ama Diyosezi rwaturutsemo, hakirwa kandi abaje
kwifatanya n’urubyiruko baturutse hanze y’igihugu; muri Diyosezi ya Goma muri Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Kongo, i Burundi, Uganda ndetse no mu Budage.
Padiri Alexis NDAGIJIMANA, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika
mu RWANDA ishinzwe ikenurabushyo ry’ubyiruko yashimiye Imana ibyiza yakoreye urubyiruko muri uyu mwaka, ashimira kandi abihaye Imana bafashije urubyiruko muri uyu
mwaka. Yakomeje avuga bimwe mu bikorwa byaranze ubutumwa mu rubyiruko muri uyu
mwaka w’ikenurabushyo 2023-2024. Yashimiye Caritas na Minisiteri y’urubyiruko mu mishinga
bakoranye. Yagaragaje kandi ko abajene bafite ibibazo cyane cyane ahanini bishingiye ku
mateka ndetse n’imiryango baturukamo, ashimira abantu bose bitanga mu gufasha urubyiruko,
anasaba ko n’abandi bantu baharanira kuba hafi y’urubyiruko, bakabegera bakabafasha.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka MUSANZE yashimiye Nyiricyubahiro
Kridinali wabatumiye mu ihuriro ry’urubyiruko ku nshuro ya 21, akaba yishimiye uburyo
bakiriye urubyiruko rwitabiriye iri huriro. Yasabye abitabiriye Forumu gushimira abakristu ba
Paruwasi Katedrali ya RUHENGERI uko bakiriye neza kandi bagacumbikira urubyiruko.
Yakomeje ashimira Kiliziya Gatolika ibikorwa ikora bigamije guteza imbere abakristu
n’abaturage muri rusange. Yasabye urubyirko kwirinda ibibi byose bakaragwa no gukunda
igihugu, kwirinda amacakubiri, kwita ku burere duhabwa n’ababyeyi na Kiliziya, kwirinda
gusesagura umutungo, kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana, ibiyobyabwenge, kwirinda
ibyaha birimo: ubujura, urugomo, kwirinda imico n’imyitwarire dutira cyane cyane mu bihugu
byateye imbere, kuko bidakwiye kuranga abana b’abanyarwanda n’abakristu muri rusange.
Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya
RUHENGERI yakiriye iri huriro yatangiye aramutsa abitabiriye iri huriro ry’urubyiruko.
Yakomeje avuga ko ku cyumweru tariki 25 Kanama 2024 hazahimbazwa Yubile y’impurirane ku
rwego rw’igihugu, ashimira abakristu ba Paruwasi Katedrali ya RUHENGERI kuba barakiriye iri
huriro.
Yababwiye ko guhimbaza Yubile ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma maze
tukayihimbaza duhimbawe nk’uko twatangiye iri huriro. Ni n’igihe cyo guhimbaza Imana neza
turangamiye Kristu we soko y’amizero. Yagize ati: “Iri huriro ni umwanya mwiza wo kurushaho
gucengerwa n’ijambo ry’Imana, ndetse no kumwa uko Imana iduhamagararira kuba abatagatifu
no kuba beza.”
Asoza yabwiye urubyirko ko arwifuriza kwakiza yombi ibyo Imana izabagenera muri iri huriro
ariko na buri muntu akagira intambwe atera agana Kristu, tugashora imizi muri Kristu duharanira
kugera ku mjyambere ya muntu wuzuye. Yasoje aturagiza Bikira Mariya Umwamikazi wa
Fatima.
Mu gusoza, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yashimiye Abepiskopi, abapadiri, abiyeguriye Imana, urubyiruko n’abandi bose bitabiriye iri huriro. Yashimiye Diyosezi ya RUHENGERI yakiriye iri huriro, yifuriza urubyiruko kuryoherwa banatega amatwi kugira ngo bazatahane impamba yuzuye. Yavuze muri make gahunda y’imihimbarizo ya Yubile hirya no hino mu ma Diyosezi. Yasoje yifuriza urubyiruko kuzagira impinduka nziza babikesha iri huriro.
Mbere y’umugisha usoza, hakiriwe Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru na Minisitiri
w’Urubyiruko n’ubuhanzi bishimiwe n’urubyiruko. Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje urubyiruko ko yabateguriye ikiganiro cyiza azabaha ku Cyumweru mbere yo gusoza iri huriro,
aboneraho no kubifuriza kugira ihuriro ryiza.
Nyuma y’ubwo butumwa bwose, Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda yasoje
Misa aduha umugisha.
Diyakoni Jean Renovatus IRADUKUNDA