Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA yafunguye umuryango w’Impuhwe muri Paruwasi ya Rwaza

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, yafunguye umuryango w’impuhwe z’Imana muri Paruwasi ya Rwaza ku munsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu wizihijwe ku cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2024. Uyu muryango uje ukurikiye uwafunguwe muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Ni imiryango igamije gufasha abakristu kurushaho kwitagatifuza muri iki gihe cya Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu na Yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda iri kwizihizwa muri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda. Insanganyamatsiko yayo igira iti: «Turangamire Kristu soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro».

Umwepiskopi yararikiye abakristu ba Paruwasi ya Rwaza guharanira kuyoborwa na Roho Mutagatifu, kwemera Yezu Kristu no kumukunda no kwemera Imana yabegereye mu bikorwa binyuranye birimo Ijambo ryayo, mu masakramentu n’ahandi. Yabakanguriye kurushaho kumva Imana irangwa n’urukundo n’impuhwe ku rukundo yakunze muntu. Yabararikiye kuzitabira kwakira impuhwe z’Imana mu ngendo nyobokamana banyura mu muryango w’impuhwe z’Imana wafunguwe muri iyi Paruwasi mu byiciro binyuranye. Agaragaza ko uwo muryango uzabafasha guhabwa indulugensiya zishyitse.

Nyiricyubahiro Musenyeri yabibukije ko yubile ari umwanya wo gushimira Imana n’umwanya wo kuyiragiza, abakangurira kuzitabira kwakira impuhwe z’Imana muri iyo yubile. Yashimiye abamisiyoneri bagize uruhare mu iyogezabutumwa ryeze imbuto nyinshi muri aka gace no hirya no hino mu Rwanda kuva iyi Paruwasi ya Rwaza yashingwa mu mwaka w’1903.

Umwepiskopi yashimye kandi uruhare rw’abakateshisti ba Diyosezi ya Ruhengeri ku ishyaka n’umurava bagaragaza mu gufasha no kwitangira bagenzi babo babagezaho Inkuru Nziza. Abifuriza gukomeza iryo shyaka. Yabifurije umunsi mukuru mwiza wa Mutagatifu Andreya Kaggwa, umurinzi w’abakateshisti. Abifuriza gukomeza kubera Kristu abahamya b’indahemuka nk’uko bikubiye mu nsanganyamatsiko y’ubutumwa bubagenewe muri uyu mwaka bugira buti: «Nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose» (Mt 28,19).

Naho Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwaza, Padiri NIYONSENGA Longin, yagaragaje ko biteguye kwakira no gufasha abazaza babagana. Abakristu ba Paruwasi ya Rwaza bahamya ko biteguye kubyaza umusaruro uwo muryango w’impuhwe muri iki gihe cya Yubile harimo no kurushaho kwitagatifuza.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO