Nyiricyubahiro Myr Vincent Harolimana yasuye Paruwasi Nyakinama

Ku cyumweru, taliki ya 25 Gashyantare 2024, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yifatanyije n’abakristu ba Paruwasi Nyakinama guhimbaza icyumweru cya 2 cy’Igisbo. Yahimbaje Misa ya 2 yatangiye saa 9h30 muri Kiliziya ya Paruwasi.

Mu nyigisho yatanze, Umwepiskopi yavuze ko turi mu rugendo rw’iminsi 40 rudufasha guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika; ukaba uzahimbazwa mu gihe twatangiye urugendo rw’imyaka 2 rwa yubile y’impurirane: Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu na yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda. Akaba ari igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma, kurangamira Imana, kumva ijwi ry’Imana ridusaba guhinduka, gushimira Imana kubera ubuntu bwayo itugirira, kureba uko duhagaze, guhabwa isakaramentu ry’imbabazi, kwizitura ku ngoyi ya Sekibi no kujya mbere tugana aheza kandi tugafatira urugero kuri Aburahamu waranzwe no gukora ugushaka kw’Imana maze bikamuha kwakira umugisha. Twanarebera ku ntumwa zahuye na Kristu zigahinduka kandi zikamubera abahamya.

Mu gusoza, yasabye abakristu bose kuzirikana ubuntu bagiriwe n’Imana, ntibabupfushe ubusa. Yabasabye kwigorora n’Imana, gukora ugushaka kwayo, kwihatira gusenga, kubaho nk’abana b’Imana no gusabira amahoro isi yose. Yashimiye abakristu ba Paruwasi Nyakinama uburyo babukereye baje guhimbaza iki cyumweru; ashimira n’abapadiri ba Paruwasi Nyakinama uburyo muri iki gihe cy’igisibo bateguye gahunda nziza yo gusura abarwayi n’abanyantege nke, ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bakora bagamije kwita no kwagura umuryango w’Imana.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Kristu Umwami Nyakinama, Padiri Félix UWIMANA (MIC) yashimiye Umwepiskopi uburyo yitangira imbaga ashinzwe, akaba yaje kwifatanya n’abakristu ba Paruwasi Nyakinama muri iki gihe cy’igisibo bitegura guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika. Yashimiye n’abakristu bose baje kumufasha kwakira Umwepiskopi.

Nyuma y’igitambo cya misa, Umwepiskopi yasuye aba Fureri b’Abagabuzi b’amahoro ya Kristu Umwami (Missionnaires de la Paix du Christ-Roi) baba i Nyakinama ndetse n’ababikira b’aba “Pénitentes” na bo batuye i Nyakinama.

Sylvestre HABIMANA/Nyakinama



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO