Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yongeye guturira igitambo cy’Ukaristiya ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima

Kuri iki cyumweru tariki ya 4 Mata 2021, umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yasomye Misa ya Pasika ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima waragijwe Diyosezi ya Ruhemngeri nyuma y’umwaka urenga nta Misa isomerwa kuri iyi ngoro ya Bikira Mariya kubera ingamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya koronavirusi.

Abakristu benshi ku isi yose bizihiza Pasika nk’umunsi Kristu yazutseho akava mu bapfuye. Ni umunsi w’ibyishimo, umunsi wo guhimbaza Izuka rya Nyagasani Yezu Kristu mu byishimo n’umunezero. Ibyo byishimo bya Pasika biba byatangiriye mu Gitaramo cya Pasika, maze bikazakomeza mu minsi 50 ya Pasika, kuzageza kuri Pentekosti. Ku buryo bw’umwihariko, abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri bakunda kwitabira Misa y’icyumweru bakaba benshi, bityo 30% y’abakristu bagomba gusenga ku cyumweru nk’uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya koronavirusi abiteganya ugasanga ari bake cyane ugereranije n’umubare Paruwasi katedarali yakira. Ubusanzwe Kiliziya ya Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3000; nubwo muri ibi bihe bya koronavirusi Misa zisomwa buri cyumweru ari enye (4) usanga inshuro nyinshi abakristu basubirayo kubera ubwinshi bwabo.

Kuri iki cyumweru cya Pasika, aho abakristu bitabira Misa ku buryo budasanzwe kubera ibyishimo bya Pasika, bari bitabiriye ari benshi cyane. Umwepiskopi amaze kubona ko abakristu bari hanze ari benshi kuruta abari mu Kiliziya, asaba ubuyobozi mu nzego za Leta ko bamwemerera agasomera Misa ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima dore ko ho hashobora kwakira abantu ibihumbi cumi na bibiri (12000) bicaye neza, bityo 30% by’abakristu bakaba bahicara bahanye intera nta kibazo. Kubera kubanza kubaza inzego bireba, Misa yakereweho isaha yose, itangira saa tanu mu gihe yagombaga gutangira i saa yine. Abakristu bishimiye kongera gusengera ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ndetse benshi bakifuza ko bishobotse bajya basengera ku ngoro buri cyumweru cyane cyane Misa ya mbere n’iya kabiri kuko usanga zifite abantu benshi bagasubirayo. Muri iyi Misa kandi, Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru mushya Madame Dancille NYIRARUGERO ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Musanze Madame Jeannine NUWUMUREMYI bari bayitabiriye.

Mu ntangiriro ya Misa, Umwepiskopi yasabye abakristu bose ko bashimira Imana ibahaye guhimbaza Pasika ku buryo budasanzwe kandi ikabera ku ngoro ya Bikira Mariya. Yabibukije inzira zose byanyuzemo, anabibutsa ko umwaka ushyize Pasika tutabashije kuyizihiza ku buryo bifuzaga kubera gahunda ya guma mu rugo abanyarwanda barimo bityo abakangurira guhora bashimira Imana kuko ibikorwa byayo byigaragaza umunsi ku wundi, kuba twongeye gusengera ku ngoro akaba ari kimwe mu bimenyetso Imana yashatse kutwereka.

Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yakomeje gushishikariza abakristu kurangwa n’ibyishimo babitewe n’uko Kristu ari muzima kandi akaba yaratsinze urupfu, bityo abamwemera bose abasangiza ku mutsindo we. Yibikije abakristu ko izuka rya Kristu Atari inkuru isanzwe. Yagize ati, “Izuka rya Kristu si inkuru isanzwe. Ni inkuru ikureba wowe mu buzima bwawe, no mu biguhangayikishije, ibihangayikishije iyi si yacu. Ni byinshi: ibyorezo, ubwoba, ubukene, uburwayi, urupfu. Yezu arungikanya ibimenyetso bikugenewe kugira ngo wemere ko ari muzima kandi ko umwizera atazigera akorwa n’ikimwaro.”

Mu gusoza inyigisho, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yifurije abakristu bateraniye ku ngoro ya Bikira Mariya ndetse n’abakurikiraga Misa binyuze kuri Energy TV (Channel ya youtube) guhumurizwa na Kristu wazutse muri ibi bihe bitoroshye kandi bakakira amahoro atanga.

Mbere yo gutanga umugisha, Umwepiskopi yagejeje ku bakristu ubutumwa bwa Pasika. Ubutumwa bwe bujyanye no gukomeza, guhumuriza abakristu kubera ibi bihe bitoroshye isi yose irimo by’icyorezo cya koronavirusi. Yabashimiye kandi ubutwari bwabaranze kandi bukomeje kubaranga muri ibi bihe bagakomera ku Mana no kuri Kiliziya umuryango wayo. Yasoje ubutumwa abasaba gukomeza gutakambira Imana kandi bizeye ngo idukize icyorezo ari nako bakomeza kugira uruhare rufatika mu kwirinda no kurinda abandi bazirikana ku gaciro k’ingabire y’ubuzima twahawe n’Imana.

Abakristu bicaye bahanye intera mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya koronavirusi

Abakristu bari babukereye baje kwizihiza Pasika

Umutambagiro w'abasaseridoti n'Umwepiskopi berekeza kuri Altari ntagatifu

Abana bari bishimiye kongera gushima Imana ku buryo bwabo bwihariye bari ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima

Madame Danclle NYIRARUGERO, umuyobozi w'intara y'amajyaruguru asuhuza abakristu bitabiriye Misa

Madame Jeannine NUWUMUREMYI n'umugabo we basuhuza abakristu bitabiriye Misa

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA