Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yizihije umunsi w'Urubyiruko mu Rugo rwa Ines RUHENGERI

Kuri iki cyumweru, tariki ya 31 Mutarama 2021, ubwo Kiliziya y’u Rwanda yizihizaga ku ncuro ya 16 umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yizihije uyu munsi ari kumwe na bamwe mu rubyiruko biga mu ishuri rikuru rya Diyosezi ya Ruhengeri (INES-RUHENGERI) bakaba banahacumbika. Ibi birori bidasanzwe (kubera ibihe by’icyorezo cya koronavirusi turimo) byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe n’umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’iri shuri, aho yari kumwe n’abasaserdoti bakorera ubutumwa mu ishuri rikuru rya INES-RUHENGERI. Iyi Misa kandi ikaba yaranyuraga kuri Radio na Televisiyo bya Energy ku buryo abakristu benshi mu mapruwasi yabo babashije kuyikurikira.

Mbere yo gutangira Misa, Padiri Jea de Dieu NDAYISABA, Omoniye w’urubyiruko rwa Diyosezi yagejeje ubutumwa ku rubyiruko rwa Diyosezi by’umwihariko abateraniye mu rugo rwa Ines-Ruhengeri. Ubutumwa bwagarutse ahanini gushishikariza urubyiruko kwita ku migenzo mbonezabupfura kandi bakirinda kurangazwa nibyo isi ibagaburira byose, kuko ibishashagira byose atariko ari Zahabu. Yabasabye kandi kubaha isakaramentu ry’ugushyingirwa bakirinda kwishyingira bagategereza igihe gikwiye.

Nyuma y’indamutso y’umwepiskopi, Nyakubahwa Padiri Fabiyani HAGENIMANA, Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Ines-Ruhengeri, yifurije ikaze umwepiskopi mu rugo rwe dore ko aho koronavirusi igereye mu Rwanda, umwepiskopi Atari yarabonye uko abasura bari kumwe n’abanyeshuri. Umuyobozi wa Ines-Ruhengeri yakomeje yifuriza umwepiskopi isabukuru nziza y’imyaka icyenda amaze atorewe kuyobora Diyosezi yacu ya Ruhengeri dore ko kuwa 31 Mutarama 2012 aribwo Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 yamutoreye kuyobora iyi Diyosezi.

Mu ntangiriro ya Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri yibukije abajene n’abakristu muri rusange bari bakurikiye Misa binyuze kuri Energy Radio na Energy TV ko ijambo ry’Imana twumva kuri iki cyumweru cya kane gisanzwe, ritwibutsa ishingiro ry’ukwemera kwacu. Yagarutse ku bintu bine Yezu yujuje ku buryo bw’agatangaza, tukaba tubisanga mu Isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’ivugururamategeko: Yitorewe n’Imana, arahamagarwa, aroherezwa. Si abamutumirije ; Ni umwe mubo mu muryango w’isezerano. Si nka ba bahanuzi b’abanyamahanga bashuka Umuryango w’Imana ukareka Imana yawo ukegukira Imana zabo ; Asohoza ijambo ry’Imana uko ryakabaye. Si nka ba bahanurabinyoma, bafite akarimi keza ariko bahora bashishikajwe n’inda zabo n’inyungu zabo bwite ; kumva no kwakira Ijambo rye ni isoko y’ubuzima n’imigisha naho kutamwumva ni intangiriro y’umuvumo n’urupfu. Mu ivanjili y’icyumweru, Nyiricyubahiro Musenyeri yabwiye abamuteze amatwi ko tubonamo ko Ijambo rya Yezu rifite ububasha bwo kwirukana roho mbi zitubuza uburyo.

Mu nyigisho ye, umwepiskopi yagarutse ku butumwa bwateguriwe urubyiruko kuri uyu munsi mpuzamahanga ku buryo bw’umwihariko, ariko bukaba bureba n’abakristu bose muri rusange. Insanganyamatsiko abepiskopi bacu baduhitiyemo igira iti: “KRISTU NI MUZIMA KANDI ARAGUSHAKA URI MUZIMA”. Umwepiskopi yahumurije urubyiruko kubera ibihe turimo by’icyorezo cya koronavirusi n’ingaruka zacyo, byaje byiyongera ku bibazo urubyiruko ruba rusanganywe harimo kubura akazi, kutitabwaho uko bikwiye… ababwira ko Kristu ari muzima kandi ko yiteguye kwirukana mu buzima bwabo ikintu cyose kibahungabanya. Yasabye urubyiruko kwirinda abahanuzi b’ibinyoma bitwaza ubuhanuzi bwo kwerekwa cyangwa kubonekerwa ariko bagamije inyungu zabo bwite cyangwa kubayobya. Yabibukije ko umuhanuzi w’ukuri ari yezu Kristu kandi ko Ijambo atubwira, ari ijambo riduhumuriza kandi ritanga ubuzima. Abasaba gushishoza ibyo babwirwa umunsi ku wundi, kugira ngo bamenye koko niba bikomoka ku Mana. Yasoje ubwo butumwa yibutsa urubyiruko ko rukwiye gukomeza gusenga rutakambira Imana bafatanije na Kiliziya yose kugira ngo Imana idukize iki cyorezo cya koronavirusi kandi ko Imana izakidukiza uko byagenda kose kuko Yezu Kristu yazanwe no kugira ngo abantu bakire kandi babone ubugingo.

Mbere yo gutanga umugisha, Florentine NIYONKURU, umunyeshuri uhagarariye abakristu gatolika biga mu ishuri rikuru rya Ines-Ruhengeri(Coordinatrice de la communauté Catholique) yahawe umwanya ashimira umwepiskopi mu izina rya bagenzi be. Yavuze ko nk’abanyeshuri baba mu macumbi ya INES-RUHENGERI bishimiye kwizihiza uyu munsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Bosiko, umurinzi w’urubyiruko. Yashimiye ubuyobozi bwa Kiliziya kuba bwarahaye Urubyiruko uyu mutagatifu ngo bamufatireho urugero rwo gukurikiza. Yagize ati: “ Nyiricyubahiro Musenyeri, twebwe abanyeshuri bacumbitse mu macumbi ya Ines-Ruhengeri, mwatweretse urukundo mwemera kuza kwizihiza uyu munsi w’urubyiruko hamwe natwe mu gihe tutari tubyiteze, turabifuriza ko Imana yabakomereza imbaraga mugahora muri umushumba utarumanza izo yaragijwe kandi wizihiwe muzo yaragijwe”. Yakomeje amushimira abasaseridoti beza yabahaye babitaho umunsi ku wundi amwizeza ko bazakomeza kwiga neza bagahesha ishema ishuri bigamo. Yasoje yifuriza umwepiskopi isabukuru nziza y’imyaka icyenda amaze atorewe kuyobora Diyosezi ya Ruhengeri.

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA nawe yagize ubutumwa atanga mbere yo gutanga umugisha usoza Misa ntagatifu. Yatangiye ijambo rye yifuriza urubyiruko umunsi mwiza wabo kandi akaba yishimiye kuwizihiza bari kumwe. Umwepiskopi yagarutse ku cyo itariki ya 31 Mutarama ivuga mu buzima bwe. Yagize ati : “Kuri jye ni umunsi udasanzwe, umunsi wahinduye amateka y’ubuzima bwanjye, ukampa n’ubutumwa bushya nishimiye. Koko rero kuri iyi tariki ya 31 Mutarama 2012 nibwo Imana yantoye iranyitorera iranyohereza ibinyujije kuri Nyirubutungane Papa BENEDIGOTO WA 16 wantoreye kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Nkaba ngira ngo nshimire buri wese uruhare agira kugira ngo nshobore kurangiza neza ubutumwa nahawe n’Imana. By’umwihariko nkaba mbashimira isengesho mwatuye munsabira, ndarikeneye kugira ngo mbashe gusohoza neza ubutumwa nshinzwe cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye.”

Umwepiskopi yavuze kandi ko yishimiye uko asanze abanyeshuri kuko asanze bahagaze neza mu mirimo yabo yo kwiga, bagasenga Imana birinze kwandura cyangwa kwanduzanya iki cyorezo cya koronavirusi. Yashimiye ubuyobozi bwa Ines-Ruhengeri n’abandi bose bitanga kugira ngo intego z’ishuri zegerweho. Umwepiskopi yibukjije amahirwe uru rubyiruko rufite. Yarababwiye ati: “ Muri muri bake mu rubyiruko batuye u rwanda bafite amahirwe yo kwiga Kaminuza, noneho mwe mukaba mufite amahirwe yisumbuyeho ko muri ibi bihe by’icyorezo, muri kwiga: Hari abari kurangiza, abakomeje n’abari gutangira. Ni amahirwe mutagomba gupfusha ubusa. Ubu imbaraga mwakoreshaga mugomba kuzikuba kenshi kuko muhamagariwe kwiga mukamenya kugira ngo mushobore gukemura ibibazo biriho muri iki gihe mu buzima bw’abanyarwanda byiyongereye kubera ibi bihe by’icyorezo cyayogoje iyi si yose”. Yasoje ubu butumwa abashishikariza gukomera ku kwemera, ukwizera n’urukundo.

Nyuma y’igitambo cy’ukaristiya, ubuyobozi bwa INES-RUHENGERI bwatambagije Nyiricyubahiro Musenyeri urugo rwe, bamusaba guha umugisha amacumbi y’abakobwa yari amaze igihe gito yubatswe ariko atarahabwa umugisha. Ni amacumbi meza ajyanye n’igihe. Aya macumbi yahawe Umugisha afite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 400, aje asanga andi macumbi agera kuri 450. Ni ukuvuga ko kugeza ubu, INES-RUHENGERI ifite ubushobozi bwa gucumbikira abanyeshuri 850. Nyuma yo guha umugisha amacumbi, abasaseridoti bakorera ubutumwa muri Ines-Ruhengeri, bafashe umwanya wihariye wo kwifuriza umwepiskopi isabukuru nziza mu rugo rwabo.

Igice kimwe cy'ishuri rya Ines-Ruhengeri

Nyiricyubahiro MGR Visenti HAROLIMANA atanga inyigisho

Abanyeshuri bateze amatwi Ijambo ry'Imana

Amacumbi mashyashya yahawe umugisha na Nyiricyubahiro Mgr Visenti HAROLIMANA

Nyiricyubahiro Mgr Visenti HAROLIMANA ari kumwe n'abapadiri na bamwe mu banyeshuri avuga isengesho ryo guha umugisha amacumbi mashya

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA,
Ushinzwe Komisiyo ya Diyosezi y’itumanaho