Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yizihije isabukuru y’imyaka 13 amaze ari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri

Kuva ku wa 24 Werurwe 2012 kugeza ku wa 24 Werurwe 2025, imyaka 13 irashize Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana ahawe inkoni y’Ubushumba muri Diyosezi ya Ruhengeri. Ku wa mbere tariki ya 24 Werurwe 2025 abakristu ba Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri bifatanyije na we gushimira Imana mu gitambo cy’Ukaristiya yahaturiye mu misa ya mbere ya mu gitondo.

Mu butumwa yagejeje ku bakristu, abasaseridoti n’abiyeguriyimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagaragaje ko ashimira Imana ku ngabire y’ubwepiskopi yamutoreye. Yabashimiye ko bamuzirikanye mu isengesho bakanifatanya na we muri icyo Gitambo cya Misa yo gushimira Imana. Yabashimiye ibyiza byose bamwifuriza. Yabagejejeho ubuhamya bwe bw’ubuzima bw’ubwepiskopi mu myaka 13 amaze ari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri muri aya magambo: “Ndi Umwepiskopi wishimye kubera mwe. Nishimiye ubutumwa kubera mwebwe Basaseridoti, kubera mwebwe Biyeguriyimana n’abakristu muri rusange mwamfashije kandi mukomeje kumfasha koroherwa no kuryoherwa n’ubutumwa Imana yampaye muri Diyosezi yacu ya Ruhengeri. Nkaba kuri uyu munsi mbashimira, namwe kandi nimwishime”.

Umwepiskopi yabamenyesheje ko abasabira ibintu bibiri afite ku mutima bikubiye mu cyerekezo cya 2035 bagana mu guhimbaza Yubile y’imyaka 75 ya Diyosezi ya Ruhengeri. Icya mbere abasabira kandi abifuriza ni ibyishimo: “Muragahorana ibyishimo bya ba Bami, ba banyabwenge bemeye kuyoborwa n’inyenyeri ikabageza kuri Yezu. Muragahora mutaraka mu byishimo nk’ibyo byaranze abo banyabwenge bagiraga bati: ‘twabonye inyenyeri ye mu Burasirazuba none twaje kumuramya (Mt 2,2)’. Ibyishimo byanyu byo guhura na Yezu ntibikageruke”. Ikinntu cya kabiri abasabira ku Mana gikubiye muri aya magambo ya Pawulo Mutagatifu ari mu Ibaruwa yandikiye Abanyakolosi umutwe wa kabiri, umurongo wa karindwi: “Mushore imizi muri [Kristu]”.

Nyiricyubahiro Musenyeri yasabye abakristu gukomeza kumusabira kugira ngo akomeze kubabera umushumba mwiza utarumanza izo aragijwe, Umushumba witanga atizigama kandi adacogora mu butumwa. Yasoje ubutumwa bwe abifuriza umugisha w’Imana.

Mu izina ry’abakristu, abihayimana n’abasaseridoti , Musenyeri Gabin Bizimungu, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yamwifurije isabukuru nziza, amwifuriza imbaraga z’Imana n’umugisha w’Imana kugira ngo akomeze kurangiza neza ubutumwa yahamagariwe muri Diyosezi ya Ruhengeri. Yamwifurije gukomeza guteza imbere iyi Diyosezi mu nzego zose by’umwihariko mu cyerekezo yahaye Diyosezi ya Ruhengeri kizasozwa mu mwaka wa 2035 gifite intego yo gushora imizi muri Kristu, amwifuriza gukomeza muri icyo cyerekezo. Yamwizeje ubufatanye bw’abasaseridoti, abiyeguriyimana n’abalayiki mu byiciro bitandukanye, avuga ko biteguye gukomeza kugendana na we wabo mu butumwa, bamusabira, kugira ngo Nyagasani amukomereze imbaraga mu cyerekezo yahaye Diyosezi.

Hirya no hino mu maparuwasi 16 agize Diyosezi ya Ruhengeri abakristu bashima iterambere bagejejweho n’Umwepiskopi wacu, kandi bamwizeza ko batazahwema kugaragaza uruhare rwabo mu kwiyubakira Diyosezi bahereye mu maparuwasi yabo. By’umwihariko bamushimira ko yabaruhuye ingendo ndende bakoraga bajya gusenga akabashingira amaparuwasi mashya muri gahunda y’ ikenurabushyo ryegereye abakristu. Ayo maparuwasi ni Bumara, Butete, Kanaba, Murama na Busengo n’andi acyubakwa ari hafi gutahwa arimo Paruwasi ya Nyamugali izabyarwa na Paruwasi ya Mwange, Musanze izabyarwa na Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, Gashaki izabyarwa na Paruwasi ya Rwaza, Karuganda izabyarwa na Paruwasi ya Nemba na Nkumba izabyarwa na Paruwasi ya Kinoni.

Marie Goretti Nyirandikubwimana



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO