Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yizihije isabukuru y’imyaka 12 ahawe ubwepiskopi

Tariki ya 24/03/2012, tariki ya 24/03/2024, imyaka 12 irashize Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA ahawe inkoni y’ubushumba. Mu butumwa yagejeje ku bakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri mu gitambo cya Misa yaturiye ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, ku cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024, ku munsi mukuru wa Mashami. Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yashimiye Imana yamubaye hafi muri iyo myaka 12 amaze ari Umwepiskopi w’iyo Diyosezi.

Umwepiskopi yashimiye Imana ku buntu yamugiriye muri iyo myaka 12. Yibukije abakristu ko Umwepiskopi muri Kiliziya ahamagariwe gutera ikirenge mu cya Yezu, Umushumba mwiza uzi intama ze nazo zikamumenya, Umushumba mwiza ubumbira intama ze hamwe, Umushumba mwiza witanga atizigama kugira ngo intama ze zigire ubugingo kandi busendereye (Yh 10,1-21). Umwepiskopi ahamagariwe gukenura ubushyo bw’Imana aragijwe, atabikoranye agahato ahubwo abigiranye ubwende nk’uko Imana ibishaka. Yemera ubwo butumwa atari ukwishakira amaronko ahubwo ari ukugira ngo yitangire abandi. Umwepiskopi abera abo ashinzwe urugero rwiza.

Umwepiskopi yatangaje ko kuri uyu munsi ngarukamwaka, yizihije iyo sabukuru azirikana ku buryo bw’umwihariko amagambo yabwiwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis Habiyambere (SJ) wayoboye imihango y’itangwa ry’ubwepiskopi bwe. Aho yagize ati “Muri Kiliziya ushinzwe, urabe umuyobozi n’umushumba w’indahemuka, ube umugabuzi udahinyuka w’amabanga ya Kristu. Ubwo Imana yagutoreye kuyobora umuryango wayo, urajye wibuka iteka urugero rwa Kristu, Umushumba mwiza, We umenya intama ze nazo zikamumenya kandi ntazuyaze guhara ubugingo bwe abutangira intama ze”.

Umwepiskopi yagaragaje ko ahimbaje isabukuru y’imyaka 12 ishize ari umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri mu gihe Kiliziya ihimbaza yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa Muntu na yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda aho insanganyamatsiko igira iti: “Turangamire Kristu, soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”. Ahamagarira abakristu guharanira ko nyuma y’iryo himbazwa rya Yubile y’impurirane bagira ubutumwa bw’amizero ku mpande zose muri iyi si ifite ibintu byinshi bibangamiye abantu harimo intambara n’ibikomere byinshi abantu bafite byatewe n’amateka banyuzemo. Abasaba gukomeza kwamamaza Inkuru Nziza itanga amizero.

Umwepiskopi yabasabye gukomeza gusigasira umurage w’urukundo n’uw’ubuvandimwe, bazirikana ko bafite Imana Umubyeyi. Bikabafasha guhindukira bakabona ko ari abavandimwe, bakwiye kubana mu mahoro. Yagize ati: “Ndifuza ko abakristu bumva ko indamutso ya Kristu wazutse buri gihe, aramutsa abe, yagize ati ‘Nimugire amahoro’. Nimugire amahoro ku mutima kandi muyakwize aho muri hose muhereye mu ngo zanyu. Muri iyi Diyosezi yacu rero twitwaze intwaro z’urumuri, tugaragaze amizero dufite, ubukristu bwacu bube umusemburo w’ubuvandimwe kandi tube inkunzi z’amahoro n’abagabuzi b’amahoro.

Umwepiskopi yatangaje mu guhimbaza iyo sabukuru y’imyaka 12 afite ku mutima Paruwasi nshya eshanu yifuza ko zaba urwibutso rw’iyi yubile y’impurirane mu rwego rwo kurushaho kwegera abakristu no gufasha abakristu bakora ingendo ndende bagana Paruwasi. Yabararikiye kuzamuba hafi kugira ngo ibyo afite nk’inzozi zizabe impamo. Yifuje ko iyo yubile yazabasigira urwibutso rugaragara muri Diyosezi ya Ruhengeri rukazaba urwa Paruwasi nshya eshanu zizavuka, ari zo: Paruwasi nshya ya Musanze izabyarwa na Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri; Paruwasi ya Nkumba izabyarwa na Paruwasi ya Kinoni; Paruwasi ya Nyamugali izabyarwa na Paruwasi ya Mwange; Paruwasi ya Gashaki izabyarwa na Paruwasi ya Rwaza; Paruwasi ya Karuganda izabyarwa na Paruwasi ya Nemba.

Yashimiye buri wese ku ruhare agira mu iterambere rya Diyosezi ya Ruhengeri, abasaba inkunga y’isengesho, gukomera ku rukundo rw’Imana n’urw’abavandimwe, gukomera ku budacogora no kwitangira ubutumwa buri wese yatorewe n’Imana. Yabasabye kumusabira imbaraga n’ubushishozi akeneye. Yasabye Imana ingabire za Roho Mutagatifu uko ari ndwi: Roho w’Ubuhanga n’uw’ubwenge, Roho w’ubujyanama n’uw’ubutwari, Roho w’ubumenyi n’uw’ubusabane ku Mana, Roho w’icyubahiro n’uw’urukundo. Yagize ati “Munsabire kugira ngo mbe indacogora ku murimo wa gitumwa nashinzwe. Nanjye kandi ndabasabira kugira ngo Nyagasani abahunde ingabire ze, maze buri wese aho ari no mu rwego rwe n’igipimo ahagazemo abe indahemuka mu muhamagaro we”. Yifurije buri wese kujya mbere, abifuriza umugisha w’Imana.

Abasaseridoti, abihayimana n’abalayiki ba Diyosezi ya Ruhengeri bamwifurije isabukuru nziza, bamushimira ibyiza yabagejejeho birimo no kubahuriza hamwe nk’abavandimwe, gufatana urunana nk’abana b’Imana mu cyerekezo cy’iyo Diyosezi cyo gushora imizi muri Kristu. Bamwijeje gukomeza kumuba hafi mu butumwa binyuze mu isengesho no mu bikorwa biteza imbere Diyosezi. Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengri, Padiri Vincent Twizeyimana yagaragaje ko bashimira Imana yabahaye Umushumba, Nyiricyubahiro Musenyeri Vicent Harolimana. Yagize ati “Nyiricyubahiro Musenyeri, turashimira Imana yabaduhaye ngo mutubere Umwepiskopi, mutubere Umushumba. Uyu munsi turazirikana byinshi mumaze kutugezaho. Ari ibiboneshwa amaso n’ibitaboneshwa amaso, turazirikana ibyo Imana yabakoresheje muri iyi Diyosezi yacu ya Ruhengeri kandi turashimira Imana. Tubijeje gukomeza kubasabira kugira ngo Imana nyir’ubuzima ikomeze kubaha ubuzima, ikomeze kubaha imbaraga n’izindi ngabire mukeneye kugira ngo mukomeze kutugeza ku byiza byinshi muri iyi Diyosezi yacu ya Ruhengeri”.

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yavukiye i Mpembe muri Paruwasi ya Mubuga, Diyosezi ya Nyundo tariki ya 02 Nzeri 1962. Tariki ya 08 Nzeri ni bwo yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II wari wasuye u Rwanda. Yatorewe kuba umwepiskopi na Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI, tariki ya 31 Mutarama 2012. Abuhabwa tariki ya 24 Werurwe 2012 na Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis HABIYAMBERE wari Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Ruhengeri, mu myaka ine yari imaze itagira umwepiskopi bwite. Intego ya Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana ni “Vidimus Stellam eius” bivuga “Twabonye inyenyeri ye” (Mt 2,2).

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO