Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yitabiriye umuhango wo gutanga Impamyabushobozi muri INES-RUHENGERI

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 19 Werurwe 2020, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba n’uhagarariye INES-Ruhengeri mu mategeko ndetse n’umuyobozi wayo w’ikirenga, yitabiriye umuhango wo gutanga ku ncuro ya 12 inyemezabushobozi ku banyeshuri bagera kuri 774 baharangije mu mwaka wa 2019-2020. Muri bo, abanyeshuri 760 barangije mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza naho abanyeshuri 14 barangije mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).

Ni umuhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatangiye I saa moya za mu gitondo, aho mu nyigisho ye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yibukije abitabiriye Misa bose ndetse n’abandi bose bari bateze amatwi Energy Radio na Channel YouTube ya Energy ko bakwiye gufatira urugero ku migenzo myiza yaranze Yozefu mutagatifu, umurinzi w’urugo rw’i Nazareti akaba kandi n’umurinzi wa Kiliziya. Ubusanzwe uyu munsi wa Yozefu mutagatifu wizihizwa buri mwaka kuwa 19 Werurwe muri Kiliziya gatolika ku isi yose. Muri iyi Misa, Umwepiskopi yatanze isakaramentu ry’ugukomezwa ku banyeshuri bane biteguye neza iryo sakaramentu bafashijwe n’abasaseridoti babitaho.

Yagize ati, “Uyu ni umunsi w’ibyishimo by’impurirane hano mu ishuri ryacu rya Ines-Ruhengeri. Twifatanije n’abavandimwe bacu baza guhabwa none impamyabushobozi. Hari bamwe mu bavandimwe bacu kandi baza guhabwa isakaramentu ry’ugukomezwa. Muri iyi Misa turashimira Imana kubera ineza yayo twisunze mutagatifu Yozefu”. Umwepiskopi yagarutse ku bintu bitatu byaranze Yozefu mutagatifu asaba ko abakristu bose bakwiye kubigira ibyabo: Icya mbere ni uko Yozefu mutagatifu ari urugero ruhebuje rw’ubutungane n’ubudahemuka mu butumwa no mu muhamagaro; yemeye ugushaka kw’Imana; yaranzwe n’ukwemera kutajegajega, akubaha amategeko y’Imana n’igihe byose atabyumvisha neza ubwenge bwe. Icya kabiri ni uko Yozefu yaranzwe n’ubutwari aho rukomeye cyane cyane mu bigeragezo byagaragaye mu buzima bwa Yezu na Bikira Mariya; ikintu cya gatatu cyamuranze abakristu bakwiye gufatiraho urugero ni ubwitange ku murimo kandi akaba umugabo w’umunyakuri. Mu gusoza inyigisho ye, Nyiricyubahiro Musenyeri yasabye abantu bose by’umwihariko abahawe isakaramentu ry’ugukomezwa gukomeza guharanira kuba abahamya ba Kristu mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Nyuma y’igitambo cya Misa, ahagana i saa tatu n’igice (9H30) nibwo umuhango nyirizina wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri bagera kuri 774 watangiye. Uyu muhango wakozwe ku buryo budasanzwe kandi hubahirijwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya koronavirusi. Ni umuhango wakozwe hifashishijwe ikoranabuhangacyane cyane uburyo bw’imbonankubone (YouTube channels) aho Energy Radio na YouTube Channel ya Energy, Ikinyamakuru igihe ndetse na channel yacyo ya YouTube n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye byakurikiranye uyu muhango kandi bakabigeza ku banyeshuri bari hirya no hino batabashije kugera mu ishuri rya INES-Ruhengeri kubera ingamba zo kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya koronavirusi. Mu bari bitabiriye ibi birori ku rwego rwa Leta, harimo umuyobozi w’akarere ka Musanze Madamu Jeannine NUWUMUREMYI; Pascal GATABAZI, umujyanama wa Minisitiri w’uburezi mu bijyanye na Tekiniki (wabikurikiranye ari i Kigali hifashishijwe YouTube channel) n’abandi batandukanye.

Nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, Padiri Fabiyani HAGENIMANA, INES-Ruhengeri yihaye intego yo kwibanda no guteza imbere ikoranabuhanga muri byose ariko bibanda cyane cyane kuri porogaramu zikenewe ku isoko ry’umurimo. Mu ijambo rye, Padiri Fabiyani HAGENIMANA, yahamagariye abanyeshuri barangije ko bakwiye gukura ubumenyi mu mpapuro bakabushyira mu bikorwa mu rwego rwo guteza igihugu cyacu imbere no gufasha umuryango nyarwanda guhanga imirimo mishya. Yashimiye abarangije kandi ubwitange bagaragaje kubera ko bakurikiranye amasomo mu bihe bitari byoroshye by’icyorezo cya koronavirusi aho akenshi basabwaga kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga ariko bakabyitwaramo neza.

Mu ijambo rye, umujyanama wa Minisitiri w’uburezi mu bya Tekiniki, Pascal GATABAZI, yasezeranije ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri ko Minisiteri y’uburezi izakomeza gufasha INES-Ruhengeri ku buryo bw’umwihariko ikazajya iboherereza abanyeshuri bafashwa na Leta kandi batsinze amasomo neza kugira ngo bakarishye ubumenyi mu mashami aboneka muri INES-Ruhengeri ariko akaba ataboneka ahandi.

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa INES-Ruhengeri ndetse n’uyihagarariye mu mategeko ya Leta, mu ijambo rye, yashimiye Minisiteri y’uburezi uburyo yemeye guha agaciro imbaraga INES-Ruhengeri yashyize mu ikoranabuhanga ikayemerera kwigisha mu buryo bw’imbonankubone hifashishijwe n’iyakure. Nka kaminuza y’ubumenyingiro, Nyiricyubahiro Musenyeri yijeje abamuteze amatwi bose ko mu igenamigambi ryayo 2019-2024, rizakomeza gufasha abayigana kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu, akarere ndetse n’isi yose muri rusange. Yagize ati, “ Ntituzatezuka ku kuba indashyikirwa mu kugira porogaramu zikenewe ku isoko ry’umurimo ndetse no kuzigisha ku buryo bukwiye; tuzakomeza gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga ku buryo bunyuranye haba mu miyoborere ya Kaminuza haba mu myigishirize n’ubushakashatsi; tuzakomeza kugeza ku baturage ibisubizo birambye binyuze mu bushakashatsi-ngiro no kwigisha mu buryo buteza imbere guhanga umurimo; tuzakomeza kubaka ibikorwaremezo bifasha mu kwiga birimo amashuri, laboratwari n’ibikoresho byazo ndetse n’amacumbi; tuzakomeza kandi no kwita ku mibereho myiza y’abanyeshuri ariko by’umwihariko dushyire imbere uburere bushingiye ku ndangagaciro z’ishuri gatolika (indangagaciro za gikristu n’indangagaciro z’umuco nyarwanda)”.

Mu gusoza ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, yibwiye abamutezamatwi bose ko igenamigambi rya INES-Ruhengeri ryubakiye ku nkingi eshatu z’ingenzi: Ikoranabuhanga, kwagura amarembo ndetse n’ubufatanye hagati ya Kaminuza n’inganda. Umuhango wo gutanga impamyabushobozi wasojwe n’isengesho no gufata amafoto y’urwibutso ibirori bikomereza ahateguwe bafata amafunguro.

Myr Visenti HAROLIMANA atanga isakaramentu ry'ugukomezwa

Bamwe mu banyeshuri n'abayobozi bitabiriye Misa ntagatifu

Myr Visenti HAROLIMANA aha umugisha komite nshya ihagarariye abanyeshuri muri Ines-Ruhengeri

Zimwe mu nyubako z'ishuri rya Ines-Ruhengeri

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA,
Uhagarariye komisiyo y’itangazamakuru n’itumanaho muri Diyosezi



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO