None tariki ya 13 Nzeri Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yatangije umwaka w’ikenurabushyo wa 2022-2023. Uwo muhango wabimburiwe n’inama (presbyterium) yahuje abapadiri bose b’iyo Diyosezi yatangayiye tariki ya 12 Nzeri yari yiyobereye we ubwe ikaza gusozwa n’Igitambo cya Misa umunsi ukurikiyeho saa yine n’igice ( 10 h 30) muri Paruwasi katederali ya Ruhengeri. Muri icyo gitambo cya Misa kandi harimo abapadiri n’abihayimana bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri, abakristu bahagariye abandi baturutse mu ma paruwasi yose agize Diyosezi ya Ruhengeri, abakristu ba Paruwasi katederari ya Ruhengeri, abakozi ba Diyosezi bakorera ubutumwa muri Centre Pastoral Bon Pasteur n’ibindi byiciro biyuranye by’abakristu.
Mbere yo gutangiza igitambo cya Misa, hatanzwe ubuhamya kuri nyakwikegendera padiri Richard Dessiraut wakoreye ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri akaba yarashinzwe na Caritas ya Diyosezi Ruhengeri ndetse akaba yarabaye na padiri mukuru wa paruwasi ya Runaba. Mu gutanga ubwo buhamya Padiri Achille BAWE, wabanye nawe igihe kirekire kuva 2000-2006 aho bakoreraga ubutumwa kuri Diyosezi yagaragaje ibintu by’igenzi byaranze ubuzima bwa Padiri Richard. Yavuze muri aya magambo ati: “Padiri Richard Dessiraut yaranzwe n’urukundo n’impuhwe, nta vangura ririmo iryo ari ryo ryose, kwita ku batishoboye, gusabna n’abandi, kwicisha bugufi, gukorana neza n’abalayiki ndetse n’abo bahuje ubutumwa, kugira umutima wo gusaba imbabazi mu gihe yumva hari uwo yakoshereze mu rwego rwo kwiyunga, yakundaga Misa no kuvuga Rozari ntagatifu.” Yakomeje agira ati: “Padiri Richard yakundaga Diyosezi ya Ruhengeri ku buryo yumvaga yayipfiramo, yagize uruhari mu bikorwa byo gufasha Seminari nto ya Nkumba,no mu gutunganya imbuga yo ku Ngoro y’Umubyeyi Bikira Maiya (Sanctuaire Notre Dame de Fatima) atanga inkunga yo kubaka ingazi (Escalier), ari mu bagize igitekerezo cyo gushinga ishuri ryisumbuye rya Runaba.”
Nyuma y’ubuhamya bwa padiri Achille BAWE ku buzima bwa padiri Richard, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagaragarije imbaga y’abakristu bitabiriye igitambo cya Misa ibyishimo muri aya magambo “: Nishimiye ko dutangiye umwaka dusabira padiri Richard, ko dutangiranye Imbaraga nshya n’abapadiri bane babadiyosezi (4) Padiri Evariste NSHIMIYIMANA, ukorera ubutumwa muri paruwasi Katederali ya Ruhengeri , Padiri Cassien NSENGIYUMVA MANZI ukorera ubutumwa muri paruwasi ya Busogo, padiri Jean d’Amour BENIMANA,ukorera ubutumwa muri paruwasi Murama na padiri Alphonse TURATSINZE ukorera ubutumwa muri paruwasi ya Runaba . Kuri aba bapadiri hari n’abandi bapadiri bo mu yindi miryango y’abihayimana (religieux), padiri Théoneste ZIGIRINSHUTI wo mu ba Lazarisiti ukorera ubutumwa muri paruwasi ya Nemba na padiri Jean Pierre KAMARA NGABO wo mu muryango wa ba Palotini ukorera ubutumwa muri paruwasi Kinoni .
Mu nyigisho yagejeje ku bakristu, Nyiricyubahiro Musenyeri yatanze mu gitambo cya Misa yagarutse kuri Mutagatifu Yohani Krizosutomu Kiliziya yizihiza kuri iyi tariki ya 13 Nzeri no ku bikorwa bye byamuranze nk’uwakurikiye Yezu bityo akicwa nabi azira ukwemera kwe. Musenyeri Visenti yagarutse ku nyigisho zijyanye n’amasomo yasomwe avuga ati: “mu isomo rya mbere twumvise ko twese turi umubiri umwe kandi ko twuzuzanya tukaba n’amagirirane nk’uko ingingo zitandukanye z’umubiri zigize umubiri umwe. Hari intumwa, abahanuzi n’abagisha bose mu butumwa yahamagariwe ariko bose bagahuriza hamwe. Ni nako abapadiri , abihayimana , abalayiki b’ingeri zose n’ibyiciro binyuranye bagomba guhuriza hamwe buri wese mu butumwa yahawe bakubaka Kiliziya :” Agendeye ku ivanjiri yanditswe na Luka , ayo Yezu yazuye umuhungu w’ikinege w’umupfakazi w’i Ninivi , Musenyeri Visenti yagaragaje ko iri jambo ry’Imana ryigishije ibintu byinshi mu buzima no mu butumwa :
Mu gusoza igitambo cya Misa, Musenyeri Visenti yashimiye imbaga y’abakristu bose bitabiriye, kuba baje kwifatanya n’abasaseridoti gusingiza Imana no guhimbaza umuhango wo gutangiza umwaka w’ikenurabushyo.
Yibukije ko Diyosezi ya Ruhengeri ishingiye ku cyerekezo cyayo cy’imyaka 20 , yinjiye mu rugendo rwo kugendera hamwe , bityo buri myaka itanu guhera mu mwaka wa 2016 ikajya itegura gahunda y’ibikorwa by’ikenurabushyo bigenda bishyirwa mu bikorwa hifashishijwe ibikorwa biteganyijwe muri buri mwaka .Yibukije ko gahunda ya mbere y’imyaka itanu ( 2016-2020) yarangiye nyuma yaho gahunda ya 2 ( 2020-2025) itangiye iza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Koronavirusi cyayogoje isi aho ubuzima mu mpande zose byahagaze ( ubukungu , ubuyobozi , imibereho myiza ya muntu ndetse n’ibikorwa bijyanye n’ikenurabushyo) .
Yakomeje ashimira abapadiri n’abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri batacitse intege, babaye intwari bakomeza kuba itara ry’ubukristu Yagaragaje ko uyu mwaka wa 2022-2023 Diyosezi ya Ruhengeri izarangwa :
Igitambo cya Misa cyasojwe n’umugisha watanzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti umushumba wa Diyosezi saa Sita n’iminota 50. Nyuma y’igitambo hakurikiyeho ubusabane .
Béatrice DUSABIMANA, Coordination pastorale