Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yasabye abakristu kugarukira Imana no kuyirangamira muri iki gihe cy'igisibo

Ku wa gatatu w’ivu tariki ya 05 Werurwe 2025, muri Katedrali ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yayoboye Misa yo gutangiza Igisibo kidutegurira guhimbaza Pasika ya Nyagasani yo muri uyu mwaka wa yubile y’impurirane : imyaka 2025 y’icungurwa rya bene muntu n’imyaka 125 Inkuru Nziza imaze igeze mu Rwanda. Yasabye abakristu kuzirikana ko kenshi na kenshi tujya kure y’Imana mu buryo bwinshi maze tukayitera umugongo. Ibyo bidukururira ibyago byinshi. Ariko tugira amahirwe yo kugira Imana yuje urukundo n’impuhwe. Kuyigarukira no guhora tuyirangamiye ni isoko y’amahoro, amizero, n’ubuvandimwe twese dukeneye. Agendeye ku Ivanjili (Mt 6, 1-6.16-18) yamamajwe mu Misa y’uwo munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri yasobanuye ko inzira tugomba kunyuramo tugarukira Imana ari iyi ngiyi: “Gufasha abatishoboye nta nyungu zacu bwite dukurikiye, gusenga mu kuri, nta buryarya no gusiba binyuze Imana. Muri iyo myitozo uko ari itatu ni ngombwa kwirinda: kwibonekeza, uburyarya, n’ubufarizayi”.

Umwepiskopi yavuze ko hari ibintu byiza byinshi dukora ariko bigateshwa agaciro n’uko tuba dushaka kwibonekeza, maze asaba abakristu kwirinda iyo ngeso: “Hari byinshi byiza dukora bihindanywa no gushaka ko abantu badutangarira, ko abantu badushima. Igisibo kinyura Imana : ni igikorwa gikorwa mu kuri, mu kwicisha bugufi, nta buryarya cyangwa kwibonekeza. Ni ngombwa gushyira byose imbere y’Imana Yo yonyine ireba imitima igaha ibyo dukora agaciro nyako. Koko rero ibyo dukora byose: kwigomwa, kwibabaza ... bigira agaciro iyo bishingiye ku mutima ukunda Imana. Iyo uwo mutima udahari, byose biba impfabusa (reba Mt 6,1s)”.

Mu gusoza, Nyiricyubahiro Musenyeri yasabye abakristu muri iki gihe cy’igisibo gusabira ku buryo bw’umwihariko Papa wacu Fransisko urwariye mu bitaro i Roma no gusaba amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari: u Rwanda, u Burundi na Republika Iharanira demokrasi ya Kongo.

Nyuma y’iyo nyigisho, Umwepiskopi yayoboye umuhango wo guha umugisha ivu no kurisiga abakristu maze Misa ikomeza nk’uko biteganywa n’Igitabo cya Misa muri Kiliziya Gatolika.

Padiri Gratien KWIHANGANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO