Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Yahimbaje Umunsi mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ry’Abana yunze Ubumwe n’Abana ba Paruwasi ya Rwaza

Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022, ubwo Kiliziya yo mu Rwanda yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku iyogezabutumwa ry’abana ku isi hose, ukaba wari n’umunsi w’ukwigaragaza kwa Nyagasani, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ari kumwe n’abapadiri batandukanye, yahimbaje igitambo cy’Ukaristiya yunze ubumwe n’abana ba Paruwasi ya Rwaza. Nkj’uko tumaze kubimenyera, buri mwaka Umwepiskopi atoranya paruwasi uyu munsi wizihirizwamo ku rwego rwa diyosezi, uyu mwaka akaba ari Rwaza yari itahiwe. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti“Bana, mufashanye kumenya Yezu”. Ni umunsi witabiriwe n’abana bahagarariye abandi baturutse mu maparuwasi yose agize Diyosezi ya Ruhengeri.

Nyuma y’indamutso ku bakristu bose baje guhimbaza uyu munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yabifurije Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2022. Yagarutse ku byishimo abakristu bagomba guterwa n’ivuka rya Yezu Kristu wigize umuntu. Yibukije ko ibyo byishimo dukwiye kubisangira n’umubyeyi we Bikiramariya. Yanasabye kandi abakristu guharanira kubonaYezu no kubana nawe kuko aribyo byatugeza ku byishyimo bisendereye. Mu nyigisho, Umwepiskopi yagejeje ku bakristu bose no ku bana ku buryo bw’umwihariko ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umushumba wa Diyoezi ya Nyundo, akaba anakuriye ibikorwa bya Papa bishinzwe Iyogezabutumwa ku isi mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Ubwo butumwa bukaba bukangurira abana gufashanya kumenya Yezu kuko Yezu akeneye ko n’abana bamumenya.

Mbere yo kwakira umugisha usoza, hatanzwe ubutumwa butandukanye harimo ubutumwa bw’umwana uhagarariye abandi, mu butumwa bwe yifurije Nyiricyubahiro Musenyeri, abapadiri, ababyeyi n’abakangurambaga noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2022, yashimiye Umwepiskopi n’abandi bose bagira uruhare mu burere bw’abana uburyo babitaho bakanabitangira cyane cyane muri ibi bihe bidasanzwe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi. Yashimiye Umwepiskopi uyu mwanya wihariye yageneye abana, ibi bikaba bibatera ishema bigatuma biyumvamo ko koko aribo mizero ya kiliziya y’ejo hazaza, yashimiye kandi Umwepiskopi akanyamakuru yabashyiriyeho kitwa “IJWI RY’ABANA B’ABAKRISTU” kuko kazababera urubuga batangiramo ibitekerezo byabo kandi bakanasangira na bagenzi babo amakuru aturuka mu bana mu ma paruwasi yose. Yasabye Nyiricyubahiro Musenyeri gushyira imbaraga mu kwegera abagize komosiyo y’umuryango bakarushaho kwita ku bana, kuko mu muryango ari hamwe kandi h’ingenzi abana bashobora gukura imico myiza. Yasoje ijambo rye asaba abakangurambaga babitaho kudacika intege ahubwo bagakomeza kugira ishyaka n’ubutwari mu butumwa bwabo.

Mu ijambo rya Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, Ushinzwe Komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’Abana muri Diyosezi, yagaragaje uko komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana ihagaze muri iki gihe, agaruka ku bikorwa by’ibanze bikorwa mu iyogezabutumwa ry’abana anaboneraho gusaba abashinzwe abana mu ma paruwasi ba padiri omoniye, ababyeyi n’abakangurambaga gusenyera ku mugozi umwe baharanira gushaka icyatuma umwana wese wa Diyosezi ya Ruhengeri atera imbere muri byose (kuri roho no ku mubiri), bityo abasaba gushyira mu ngiro igitekerezo cy’uwashinze Enfance Missionnaire Musenyeri Augusto de Forbin wifuzaga ko abana batozwa kumenya no kwitangira ubutumwa bwa kiliziya bakiri bato ndetse no kubatoza gufasha abandi bana bo mu bihugu bitarakira ivanjiri cyangwa bari mu bibazo binyuranye. Yashimiye Umwepiskopi urahare adahwema kugaragaza mu gushyigikira ibikorwa by’Iyogezabutumwa ry’abana muri Diyosezi, amushimira by’umwihariko kuba yarashizeho komisiyo y’iyogezabutumwa ry’abana ihuriweho n’abantu bose bagira uruhare mu burere bw’abana, ubu mu ma paruwasi yose iyo komisiyo ikaba. Nawe yasoje ijambo rye yifuriza Nyiricyubahiro Musenyeri, abapadiri, abihayimana n’abakristu bose Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2022.

Mu ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, yashimiye Imana yadufahije guhimbaza uyu munsi ashimira abantu bose bagize uruhare mu mitegurire no mu mitunganyirize yuyu munsi, by’umwihariko Padiri Jean de Dieu NDAYISABA ushinzwe komisiyo y’abana muri Diyosezi n’bo bafatanya, yashimiye Padiri mukuru wa paruwasi ya Rwaza, padiri Laurent UWAYEZU n’abasaseridoti bafatanya n’abakristu ba paruwasi ya Rwaza by’umwihariko ashimira abana ubwitonzi bagaragaje mu guhimbaza igitambo cya Misa. Yasezeranije abana ko kiliziya izakomeza kubaba hafi kuko izi neza ko aribo mizero ya Kiliziya, bityo avuga ko kwita ku bana ari inshingano za kiliziya kuko uwitaye ku mwana aba yiteganyiriza, aboneraho kwifuriza abana gukura mu bwenge no mu gihagararo banogeye Imana n’abantu. Umwepiskopi kandi yasabye abantu bose bita ku bana by’umwihariko abasaseridoti bashinzwe komisiyo y’iyogezabutumwa ry’abana mu ma paruwasi yose, kuzafasha abana gukomeza kuzirikana ku butumwa bw’abepiskopi gatolika mu Rwanda bageneye uyu munsi mpuzamahanga w’iyogezabutumwa ry’abana, ubu butumwa bukazakomeza kuzirikanwaho mu matsinda abana bafashirizwamo uyu mwaka wose. Yashishikarije ababyeyi gukomera ku nshingano yo kurera gikristu bakarera abana barebeye ku rugero rw’urugo rutagatifu rw’i Nazareti. Yasabye abarezi kwita ku burere bw’abana bakabarera batabapfubya; kugira ngo babigereho, bagomba kumva ko kwigisha atari umurimo usanzwe ahubwo ko ari umuhamagaro n’ubutumwa. Yasabye abakangurambaga kudacika intege mu butumwa bwabo anaboneraho gusaba ko utugoroba tw’abana twabyutswa mu maparuwasi yose, asaba abana kuzitabira gahunda zose kiliziya ibateganyiriza, anabasaba nabo kugira uburere nk’ubwa Yezu We wakuraga mu bwenge no mu gihahagararo anogeye Imana n’abantu. Yasoje ajambo rye aha ubutumwa abana bwo kugenda bagasangiza bagenzi babo ibyo baboneye i Rwaza.

Mbere yo gutanga umugisha usoza, Umwepiskopi yatangaje umunsi mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ry’abana umwaka utaha uzizihirizwa muri Paruwasi ya Murama.

TUYISENGE Innocent
Komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru