Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yahimbaje Misa y'igitaramo cya PASIKA 2021

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03 Mata 2021 i saa 17h00, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yasomye Misa y’igitaramo cya Pasika mu rugo rwe. Ni Misa y’igitaramo yabaye ku buryo budasanzwe, kubera ingamba abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda bafashe mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya koronavirusi.

Nk’uko abakristu tubizi, igitaramo cya Pasika kitwinjiza mu ihimbazwa rya Pasika. Muri iri joro, Kiliziya umuryango w’Imana itarama itegereje Izuka rya Kristu kandi igahimbaza imihango y’urumuri rwa Pasika; ikazirikana ibyiza by’agatangaza Imana yagiriye Umuryango wayo guhera mu ntangiriro, ikabikora izirikana Ijambo ry’Imana kuko igice cy’ingenzi cy’iki gitaramo gihatse ibindi bitaramo, ari ukwibanda ku gusoma Ijambo ry’Imana. Hateganijwe amasomo icyenda: ni ukuvuga arindwi yo mu isezerano rya kera, n’abiri yo mu isezerano rishya. Kubera impamvu yumvikana, amasomo ashobora kugabanywa hagasomwa amasomo atatu cyangwa abiri yo mu isezerano rya kera, n’abiri yo mu isezerano rishya. Kuri uyu munsi kandi Kiliziya ihimbaza Batisimu y’abatowe maze igafatanya n’abavutse bundi bushya gutura Igitambo cy’Ukaristiya. Kubera ko igitaramo cyabaye mu buryo budasanzwe, imihango imwe nimwe ntabwo byashobotse ko ikorwa kubera imbaga y’abakristu benshi bakurikiraga Misa kuri Radio na Televiziyo.

Turagira ngo tubagezeho inyigisho ya Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yagejeje ku bakristu bose bari bakurikiye iyi Misa binyuze kuri Energy Radio na Energy TV (channel ya youtube).

Amasomo Matagatifu yo Mu misa y’igitaramo cya Pasika:

Intg 1,1-2,2; Iyim 14,15-15,1; Ez 36,16-17;18-28; Rom 6,3-11; Mk 16,1-8

Bavandimwe,

Twifatanyije na Kiliziya yose mu guhimbaza rya joro rihire Kristu yazutseho. Iri joro ni ryo Kristu yazutsemo, ava ikuzimu ari umutsinzi, amaze gucagagura ingoyi z’urupfu. Muri iyi Misa dutaramiye Imana mbese nk’igihe Abayisraheli bataramiye Uhoraho amaze kubagobotora ingoyi ubucakara bwo mu Misiri. “Kuva ubwo, iryo joro nyine, Abayisraheli barigenera Uhoraho, maze buri mwaka bakarikoramo igitaramo, uko ibihe bigenda bisimburana” (Iyim 12, 42).

Mu Ijambo ry’Imana twumvise amateka y’isi yaranzwe n’urukundo rw’Imana rutatuvirira. Ibiriho byose ni Imana yabiremye kandi yabihanze ari byiza (reba Intg 1-2). Icyaha cyaje gihindanya ibyiza Imana yaremye, bidukururira urupfu ariko Imana ntiyigeze idukuraho amaboko. Nkuko yakuye umuryango wa Israheli mu bucakara, iwambutsa inyanja y’umutuku iwerekeza mu gihugu cy’isezerano (Reba Iyim 14,1s), mu izuka rya Kristu yadukuye mu rupfu atwugururira amarembo y’ubugingo. Iyo gahunda yayo yo gukiza umuryango wayo ntikuka (reba Ez 36,16s) kandi irakomeje muri Kiliziya.

Ivanjili ya Mariko yatweretse Mariya Madalena na Mariya nyina wa Yakobo na Salome, bagura imibavu yo gusiga umurambo wa Yezu, bazindukira ku mva. Ni abantu bababajwe n’urupfu rwa Yezu, bafite ubwoba bwinshi, barihebye, baje gukora gusa icyo babwirizwa n’umutima ukunda nkuko umuco wa kiyahudi ubiteganya: gutera umubavu umurambo w’uwo bakunze. Aho niho bumviye ijwi ribahumuriza: “Murashaka Yezu w’i Nazareti, uwabambwe ku musaraba; yazutse ntakiri hano” (Mk 16,6). Iyi ni inkuru nziza, inkuru y’ibyishimo ku bantu bose b’ibihe byose. Ni inkuru nziza kuri twe twese twugaijwe n’urupfu tukaba dushavuzwa no kuzapfa bidashidikanywa. Nkuko Pawulo Mutagatifu abivuga: “Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye, azabeshaho imibiri yanyu igenewe gupfa ku bwa Roho we utuye muri mwe” (Rom 8,11).

Bavandimwe,

Nkuko Papa Fransisko abigarukaho mu ibaruwa Evangelii Gaudium (ibyishimo by’ivanjili), abahuye na Kristu wazutse barangwa n’ibyishimo. Nkuko Yohani Mutagatifu abitubwira, igihe Yezu wazutse yigaragarije abigishwa be, “Abigishwa be babonye Nyagasani, ibyishimo birabasaga” (Yh 20,20). Igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa kitubwirako umuryango w’abemera i Yeruzalemu basangiraga bishimye (Intu 2,46). Aho abigishwa bageraga bahasesekaza ibyishimo byinshi (reba Intu 8,8) no mu bitotezo bahoraga buzuye ibyishimo (reba Intu 13,52) (EG n.5).

Mu buzima bwacu ntawabaho byose bigenda neza nkuko abyifuza. Duhura n’ibigeragezo byinshi. Ikidukomeza ni uko tuzi neza ko dukunzwe n’Imana yaduhaye umwana wayo, wadupfiriye ku musaraba akazukira kudukiza. Kumenya Yezu Kristu wapfuye akazuka, kumwemera, kumukurikira ni isoko y’ibyishimo bidakama.

Izuka rye si amateka asanzwe. Ni unkuru nziza ku bantu bose, mu bihe byose, ahantu hose, no ku byaremwe byose. Izuka rya Yezu ni ikimenyetso cy’ubuzima burusha imbaraga urupfu, ukuri kurusha imbaraga ikinyoma, urukundo zirusha imbaraga urwango, ineza irusha imbaraga inabi zikomeje guhindura isi nk’umusemburo, urumuri rwirukana umwijima w’icyaha. Tuzi kandi twemera ko Yezu Kristu wazutse ari kuwe n’abo yihamagariye, akabatora, bakamuyoboka (Hish 17,14) (reba E.G 276-278).

Bavandimwe mwakereye guhimbaza iri joro rihire, namwe mwese mudukurikiye hifashishijwe Energy Radio n’ibindi bitangazamakuru,

Muri iri joro rihire, turashimira Imana iduhumuriza. Yezu wazutse aratubwira ati “nimuhumure naratsinze”. Iryo humure twakiriye riradukomeza, tukikomezamo icyizere n’ibyishimo by’abana b’Imana muri ibi bihe bikomeye rikanadufasha guhumuriza abari mu kaga. Kristu ni muzima!Kristu wazutse ni we mahoro n’amizero yacu.

Pasika nziza kuri buri wese n’abanyu bose, mu miryango yanyu no mu ngo zanyu. Uyu munsi wa Pasika nubabere mwese isoko y’inema n’imigisha y’igisagirane.

Bikira Mariya, Mwamikazi wa Fatima, udusabire.

Iyi Misa y’igitaramo gihatse ibindi, twafashijwe na korali y’abana b’abaririmbyi(Pueri Cantores) ba Paruwasi katedarali ya Ruhengeri mu bijyanye na Liturujiya y’indirimbo. Nyuma ya Misa, Umwepiskopi yashimiye abana b’abaririmbyi n’ubuyobozi bwa Energy Radio uburyo bitanze kugira ngo Misa igende neza kandi igere ku bakristu bose.

Umwepiskopi akora imihango ijyanye n'urumuri rwa Pasika

Umwepiskopi aha amazi umugisha nka kimwe mu bimenyetso byibanze biranga igitaramo cya Pasika

Abaza mu gitaramo bitwaza amabuji akongezwa ku itara rya Pasika bazirikana ko urumuri rwa Kristu wazukanye ikuzo rugomba kuvana umwijima mu mitima yabo.

Pueri cantores nibo bafashije abakristu kumva Misa binyuze mu ndirimbo nziza bari bateguye

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA
Uhagarariye komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO