Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri Yahimbaje Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa Yunze Ubumwe n’Abakristu ba Paruwasi ya Bumara

Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, muri kiliziya y’isi yose wari umunsi mpuzamahanga w’iyogezabutumwa, ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, byabereye muri Paruwasi ya Bumara. Kuri uyu munsi kandi Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, yatangije ku mugaragaro yubile z’impurirane arizo: Yubile y’imyaka 400 ishize hashinzwe urwego rukuru rwa Kiliziya rushinzwe kogeza ivanjiri ku isi; Yubile y’imyaka 200 hashinzwe ibikorwa bishinzwe kwamamaza ukwemera; Yubile y’imyaka 100 y’ibikorwa bya Papa na Yubile y’imyaka 150 ishize umuhire Pawulo Manna watangije ihuriro ry’ibikorwa bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa amaze avutse.

Guhimbaza uyu munsi bikaba byarabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, akijwe n’abasaseridoti 5 aribo: Padiri Michel NSENGUMUREMYI, ushinzwe guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo akaba n’Umuyobozi w’ibikorwa bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa (OPM) muri Diyosezi; Padiri Cassien MULINDAHABI, Umunyamabanga wa Diyosezi; Padiri Laurent UWAYEZU, Padiri Mukuru wa Paruwasi Rwaza; Padiri Eugène TWIZEREYEZU, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Bumara na Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, ushinzwe Komisiyo y’iyogezabutumwa ry’abana muri Diyosezi. Mu bandi bitabiriye igitambo cya Misa, uretse abakristu ba Paruwasi ya Bumara baje babukereye mu guhimbaza uyu munsi hari kandi n’abakristu bahagarariye abandi baturutse mu maparuwasi yose agize Diyosezi ya Ruhengeri ndetse hari n’abahagarariye ubuyobozi bwite bwa leta bayobowe na Bwana RUCYAHANA Andrew MPUHWE, Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, hari kandi na Depite MUREBWAYIRE Christine n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwaza.

Mu gitambo cya Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yagejeje ku bakristu ubutumwa bwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa, ubu butumwa bukaba bwari bufite insangamatsiko igira iti “Twebwe rero ntidushobora guceceka ibyo twiboneye kandi tukabyiyumvira” (Int 4, 20). Muri ubu butumwa Papa Fransisko akaba ahamagarira abakristu b’isi yose kuba abogezabutumwa n’abahamya ba Kristu aho bari hose. Muri ubu butumwa kandi Nyirubutungane Papa Fransisko yahamagariye abakristu kudaceceka mu kugaragaza ibitangaza Imana igenda itugirira. Yibukije ko mu rugendo rw’iyamamaza butumwa hari ibyo twese duhamagariwe, aho Papa agira ati “Buri wese ahamagariwe kwakira inkuru nziza; buri wese ahamagariwe kugirana ubucuti na Nyagasani; buri wese ahamagariwe kubona Yezu akiza abarwayi, buri wese akwiriye kumva Nyagasani amwegereye bari kumwe, bashikirana; buri wese akwiriye kubona Nyagasani ufungurira abashonji; buri wese akeneye guhura na Nyagasani wegera abahawe akato, buri wese akeneye kubona ko agira amahirwe akabona Yezu amukozaho ikiganza cye; buri wese akwiye kumva ko Yezu amwegereye mu bukene bwe ariko yifuza kugira ngo atere intambwe; buri wese akeneye kumva ko Imana iduhamagarira kubaho mu ngingo ntera hirwe; buri wese akeneye kumva ijambo rya Yezu, ijambo rifite ububasha bwo kudukiza; buri wese akwiye kugerwaho n’ibitangaza by’Imana byigaragaza mu ijambo rya Yezu, rivugurura imibereho yacu rikadukiza, ijambo riduhumuriza, ijambo ridutera imbaraga zo kugira ngo tujye mbere” Mu butumwa bwe.” Papa Fransisko yagarutse no ku bibazo byatewe na koronavirusi harimo ububabare, kwigunga, ubukene n’akarengane bityo asaba abatuye isi kugira umutima w’impuhwe, abashegeshwe n’iki cyorezo bakitabwaho kandi bagatezwa imbere. Mu gusoza ubutumwa bwe Papa Fransisko akaba ahamagarira abakristu kuzirikana ku bantu bose babaye intangarugero mu kwitangira inkuru nziza ya Kristu kandi anasaba ko abakristu bakomeza gusaba Nyir’imyaka kohereza abasaruzi mu murima we (LK10,2). Yasaabye kandi abakristu kuba abogezabutumwa b’inkuru nziza ya Kristu bahereye kuri bagenzi babo baturanye.

Mbere yo guhabwa umugisha usoza hatanzwe ubutumwa butandukanye. Mu bafashe ijambo bose ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Bumara ari no mu ijambo rya Padiri Umuyobozi wa OPM muri Diyosezi, bashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri wemeye kuza gutangiriza izi yubile muri Paruwasi ya Bumara, by’umwihariko Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Bumara, akaba yaragejeje k’Umwepiskopi imirongo migari y’ibikorwa bazibandaho muri uyu mwaka w’ikenurabushyo 2021-2022, harimo cyane cyane kubyutsa ubukristu bwasubiye inyuma kubera iki cyorezo cya koronavirusi, anavuga ko muri uyu mwaka bazakora ibishoboka byose imirimo yo kubaka amacumbi y’abapadiri ikazarangira mu kwezi kwa Gashyantare 2022, ibi bikazajyana no gusoza imirimo yo kubaka kilizya ya Sikirisale ya Nyundo, imirimo yo kubaka iyi sikirisale bakaba bateganya ko mu mwaka wa 2022 wazarangira iyi Kiliziya yaratashwe. Mu bindi barimo guteganya, twavuga nko guhimbaza isabukuru y’imyaka 10 iyi Paruwasi imaze ishinzwe. Iyi Paruwasi ikaba anariyo ya mbere yashinzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, bityo baboneraho gutumira Umwepiskopi, mu birori byo guhimbaza iyo sabukuru biteganyijwe mu mwaka utaha wa 2022, bashimiye kandi Umwepiskopi wabahaye imodoka nshya bamwizeza no kuzayifata neza ku buryo izabyara indi. Ku ruhande rw’Ubuyobozi bwite bwa Leta, Bwana RUCYAHANA Andrew MPUHWE, waje ahagarariye akarere ka Musanze, nawe yashimiye kiliziya Gatorika uruhare igira mu gufatanya na leta mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye anasaba Umwepiskopi ko ubwo bufatanye bwakomeza, asaba abakristu gukomeza gusaba Imana kutwongeramo urukundo n’ubumwe. Mu ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, yongeye gusobanura ibikorwa Papa yifashisha mu Iyogezabutumwa uko ari bine aribyo: Ibikorwa bya Papa bishinzwe kwamaza ivanjiri ku isi, ibikorwa bya Papa bishinzwe kwamanza ukwemera; ibikorwa bya Papa byitiriwe Petero intumwa n’ibikorwa bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa ry’abana. Akaba yaragarutse ku mpamvu y’itangizwa rya Yubile z’impurirane, ashimira abakristu bitabiriye igitambo cya Misa gitangiza izi Yubile z’impurirane, ashimira abayobozi bo mu nzego za leta baje kwifatanya na Diyosezi muri ibi byishimo. Yagarutse ku mpamvu yahisemo ko izi Yubile zitangirizwa muri Paruwasi ya Bumara aho yagize ati “Paruwasi ya Bumara isanzwe izwiho kugira urukundo rw’Imana n’ishyaka rya kiliziya, ku buryo twasanze ibereye igikorwa nk’iki, ibi bibaranga ntabwo biba mu magambo, ni ibikorwa byivugira, urahare mugira muri gahunda za Diyosezi n’uburyo mugendera ku ntambwe imwe na Diyosezi, uburyo mwitanga mukaba muri ku isonga mu kugaragaza ingufu z’ubwitange, mu bikorwa byivugira ni iyi kiliziya mwiyujurije, mushyizemo imbaraga zanyu. Iyi kiliziya nziza ku rwego rwa Diyosezi dushima, imbaraga z’ubwitange, imbaraga zo gushaka udushya n’uburyo bwo gukora bwabaye uburyo bwo kongera kubashimira, iki gikorwa cyiza mwagezeho mu bwitange no kwigomwa bitagira urugero”.

Nyiricyubahiro Musenyeri yashimiye abakristu ba Paruwasi ya Bumara gahunda nziza bafite, abashimira ko kuba nyuma yo kwiyubakira Kiliziya bariyemeje no kubaka icumbi ry’abapadiri, abizeza ko Diyosezi nayo yiteguye kubashyigikira kugira ngo iki gikorwa cyo kubaka amacumbi y’abapadiri kizasozwe neza. Yashimiye abakristu bose ba Diyosezi ya Ruhengeri, uburyo bashyigikira ibikorwa by’iyogezabutumwa abasaba kudacogora kandi bagakomeza gusaba Nyir’imyaka kohereza abasaruzi mu murima we, yasabye kandi abakristu kwamamaza Kristu mu bantu bose, haba mu bakuru no mu bato. Yashishikarije abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri gutanga imfashanyo ishigikira ibikorwa by’iyogezabutumwa, aboneraho no kwibutsa abakristu akamaro k’iri turo, aho yibukije ko aritwe ryongera kugarukira ritubutse. Yasabye abakristu kutadohoka mu gukomeza ingamba zo kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya koronavirusi, anabasaba gukomeza gutakambira Imana ngo iki cyorezo gihagarare burundu. Yasoje ijambo rye asaba abakristu bose kuzitabira gahunda zo guhimbaza izi Yubile mu maparuwasi yabo, ashimira n’abakristu ba Paruwasi ya Bumara ku mpano nziza bamugeneye, anaboneraho gutangaza ko izi Yubule z’impurirane ku rwego rwa Diyosezi yacu zizasorezwa muri Paruwasi Kathedrali ya Ruhengeri, nka Paruwasi irmo icyicaro cy’Umwepiskopi, umwaka utaha wa 2022. Twibutse ko ku rwego rwa Kiliziya y’u Rwanda izi yubile zatangirijwe muri Diyosezi ya Kabgayi.

Visi Meya w'Akarere ka Musanze Bwana RUCYAHANA Andrew ageza ijambo ku bakristu bitabiriye guhimbaza umunsi w'Iyogezabutumwa ku isi

TUYISENGE Innocent
Komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO