Musenyeri Visenti HAROLIMANA yasuye Santarali ya RUGERA

Kuri uyu wa kane, tariki 25 kanama 2022, bwa mbere Mgr Visenti HAROLIMANA yasuye Santarali ya Rugera. Byari ibyishimo byinshi ku bakristu ba Paruwasi ya Murama muri rusange ariko ku buryo bw’umwihariko santarali ya Rugera na Cyanika ubwo bifatanyaga n’Umwepisikopi Nyiricyubahiro Mgr Visenti HAROLIMANA wabaturiye Igitambo cy’Ukaristiya. Bamwakiranye ubwuzu n’urugwiro rwinshi dore ko bamwe muri bo ari ubwa mbere bari babonye Umushumba wa diyosezi, bikagaragazwa n’ukuntu bamusanganiye ku muhanda bakajyana na we n’amaguru dore ko nta muhanda ugera kuri iyo santarali. Misa yatangiye saa yine (10h00) za mu gitondo ndetse Umwepiskopi yayitangiyemo isakaramentu ry'Ugukomezwa ku bakristu mirongo irindwi na batandatu babyiteguye.

Mu nyigisho yahatangiwe, Nyiricyubahiro Musenyeri yavuze ko hari byinshi ku isi biduhuma amaso ndetse bikatuboha imitima. Yatwibukije ko Yezu ari we ushobora kutubohora kuri ibyo byose nkuko ubuhanuzi bwa Izayi bubivuga(Izayi 61:1-3, Luka 4:16-22).

Yakomeje avuga ko Roho Mutagatifu atumara ubwoba we waje kuri Pentekosti amanukira ku ntumwa zikamamaza hose ko Kristu yazutse. Ko Roho Mutagatifu wamanutse avuye mu ijuru nk'inkubi y’umuyaga agaba ingabire ze kandi agatanga kuvuga mu zindi ndimi. Yavuze ko kandi ari byo biri bube ku bari buhabwe isakaramentu ry’Ugukomezwa babikesha kuramburirwaho ibiganza bityo Roho Mutagatifu akabaha kuvuga mu zindi ndimi nk’uko byagendekeye intumwa (Intu2:1-13). Mu gusoza inyigisho, Umwepiskopi yakanguriye abakristu bose gusabira abagiye kuramburirwaho ibiganza kugira ngo uwo Roho bagiye guhabwa abakomeze mu butumwa bwabo kandi bakamukundira akabayobora.

Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri, yagejeje ku bakristu, yishimiye mbere na mbere ko yasheje umuhigo kuba ageze muri santarali ya Rugera igizwe n'imisozi myinshi kandi ashimira ko Imana yamubaye hafi mu rugendo rw’amaguru rutari ruto yakoranye n’abakristu berekeza kuri Santarali ya Rugera. Yakomeje ashima abakristu ko batigeze bacika intege mu gihe bakoraga urugendo bajya i Busogo mu gihe paruwasi ya Murama yari itaravuka.Yavuze ko ibyo bigaragaza ko bazi uwo bemeye kandi bamukomeyeho. Ibyo bikaba ari ubutwari abashimira.

Mu kumugaragariza ko bamwishimiye nk'umushumba wabo, abakristu ba Murama babyinnye ikinimba gisingiza paruwasi ya Murama bishimira ko bahawe Paruwasi bityo bakoroherwa no kubona abasaseridoti hafi yabo. Paruwasi ya Murama igizwe n'amasantarali atatu(3) ariyo: Murama; Rugera na Cyanika ikaba yarabyawe na Paruwasi ya Busogo. Yashinzwe kandi ihabwa umugisha na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA kuwa 14 Ukuboza 2019.Uru ruzinduko rugamije gahunda y'ikenurabushyo ryegereye abakristu mu masantarali yose agize Diyosezi ya RUHENGERI aho Umwepiskopi yifuza kugera byibuze inshuro imwe kuri buri Santarali igize Diyosezi ya Ruhengeri, kandi imvugo niyo ngiro, kugeza ubu amasantarali Umwepiskopi asigaje gusura wayabarira ku ntoki.

Faratiri Grace de Dieu NIYOGUSHIMIRWA


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO