Nyiricyubahiro Musenyeri yasoje Amakoraniro y'UKaristiya mu rwego rwa Diyosezi

Kuri iki cyumweru tariki ya 06 Kamena 2021, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyozesi ya Ruhengeri yasoje amakoraniro y’Ukaristiya mu rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri. Insanganyamatsiko yaherekeje abakristu ku rwego rw’isi yose iragira iti: “Ni wowe Soko y’imigisha yacu yose” (Zab 87, 7), naho ku rwego rw’igihugu, abepiskopi bo mu Rwanda bamaze kuzirikana ku gaciro ntagereranywa k’Ukaristiya bakabihuza n’amateka yaranze igihugu cyacu, bongeyeho insanganyamatsiko igira iti: “Ukaristiya: isoko y’ubuzima, impuhwe, n’ubwiyunge”. Uyu muhango wabaye mu Misa ya kabiri i saa yine (10h00) yasomye muri paruwasi katedrali ya Ruhengeri, ubwo kiliziya y’isi yose yahimbazaga umunsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Kristu. Muri iki gitambo cy’Ukaristiya, Umwepiskopi yatanze Isakramentu ry’Ukaristiya ku bana bari barateguwe neza.

Mu nyigishisho yagejeje ku mbaga y’abakristu bari bakereye kuza kwizihiza uyu munsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Kristu, Umwepiskopi yibukije abakristu ko muri Ukaristiya dusangamo ibyiza by’ijuru kandi ko Yezu ari wese by’ukuri mu bimenyetso by’umugati na divayi, akaba isoko y’imigisha yacu yose. Yibutsa na none ko mu Isakramentu ry’Ukaristiya duhabwa, twakira Yezu, agatura mu mitima y’abamuhabwa, agatura iwacu, ugusangira gutagatifu kukatwubakamo urukundo n’ubuvandimwe. Yavuze ko abatunzwe kandi bagasangira Isakramentu ry’urukundo hari ibibaranga: igihango cy’urukundo n’ubuvandimwe, urukundo rwitangira abandi, kozanya ibirenge, bakagira kandi n’imbaraga zo gukomezanya urugendo bunze ubumwe. Agaruka ku bana bari buhabwe Isakramentu ry’Ukaristiya, Umwepiskopi yavuze ko ari ibyishimo mu muryango w’Imana kiliziya kubera abana baza gusangira n’abandi bakristu bwa mbere ku meza matagatifu. Aboneraho kwifuriza abana umunsi mwiza, ashimira ababyeyi ba batisimu n’ab’umubiri babasangije ku buzima bw’iteka bababatirisha kandi bagakomeza kubarera neza babatoza iby’Imana bakaba barabashyigikiye muri iyi myiteguro yo guhabwa Ukaristiya. Yashishikarije abana gukunda Misa no kuyumva buri cyumweru no ku minsi mikuru ikomeye. Yabasabye kandi kujya bahabwa Yezu neza kugira ngo bajye bahorana ubwiza n’itoto.

Mu ijambo yagejeje ku bakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri, ari abari bateraniye muri paruwasi Katedrali ya Ruhengeri ndetse n’abari bakurikiye Misa kuri Energy Radio, Umwepiskopi yashimiye abakristu ibyakozwe mu maparuwasi, mu mashuri, mu ngo z’abapadiri n’iz’abiyeguriyimana harimo guhimbaza Misa, gushengerera, kuvuga isengesho ry’Ikoraniro ry’Ukaristiya, ibiganiro byahawe amatsinda anyuranye, ibikorwa by’urukundo n’impuhwe n’ibindi. Yagarutse ku magambo ya mutagatifu Yohani Pawulo II dusanga mu ibaruwa ye ya gishumba yise “Kiliziya ibeshwaho n’Ukaristiya” yibutsa ko Ukaristiya ari Isakramentu ry’umukiro mu muryango w’abakristu ikaba n’ifunguro rya roho zabo, ikagira agaciro kanini gatambutse ibindi byose Kiliziya ishobora kugira mu rugendo rwayo hano ku isi. Yavuze kandi ko n’ubwo dusoje uguhimbaza ikoraniro ry’Ukaristiya ku rwego rwa Diyosezi yacu, ku rwego rw’igihugu bizaba ku matariki ya 15-18 Nyakanga 2021 i Kigali, naho ku rwego rw’isi bikazaba ku ma tariki ya 5-12 Nzeri 2021 I Budapest mu gihugu cya Hongriya. Asaba abakristu gukomeza kunga ubumwe na Kiliziya muri izo gahunda ziri imbere. Yabasabye kandi gukomera ku bikorwa by’ubuyoboke harimo kubaha umunsi w’icyumweru n’iminsi mikuru itegetswe, guhimbaza neza Misa, gukunda no kubaha Yezu mu Ukaristiya, kumushengerera, ibyo byose bikajyana no kwimika urukundo rwa kivandimwe.

Nyuma yo kugeza ijambo ku bakristu, hakurikiyeho gahunda yo gushengerera Yezu uri mu Ukaristiya. Nyuma yo gushengerera akanya gatoya, hakurikiyeho gahunda yo gutambagiza Isakaramentu Ritagatifu nk’uko abakristu gatolika babimenyereye ku munsi mukuru w’Isakaramentu. Kubera ingamba zo kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya koronavirusi, padiri Emmanuel NDAGIJIMANA, padiri mukuru wa paruwasi katedrali yasabye ko abana bahawe Ukaristiya ya mbere, abihayimana n’andi matsinda make y’abakristu batoranijwe aribo batambagiza Isakaramentu banyura mu nzira zari zateguwe n’abashinzwe Liturujiya. Abandi bakristu basigaye mu Kiliziya basingiza Yezu uri mu Isakramentu ry’ukaristiya bafashijwe n’ikipe y’impuhwe kugeza igihe abagiye gutambagiza Yezu bagarukira bagahabwa umugisha usoza.

Abana biteguye neza bari bishimiye kwitabira Misa aho bari buhabwe Isakramentu ry'Ukaristiya bwa mbere

Abana biteguye gutera indabo bishimira Yezu Kristu ugiye gutambagira mu bakristu bose

Umunsi w'Isakramentu Ritagatifu ry'Ukaristiya urangwa no gutambagiza Yezu mu bakristu

Umwepiskopi akomeje gutambagiza Isakramentu ry'Ukaristiya ari kumwe na bamwe mu bakristu hanze ya Kiliziya

Abana bato bari biteguye guherekeza Isakramentu ry'Ukaristiya aho rinyura hose

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO