“nimube abagabuzi b’amahoro aho muri hose ” Mgr Vincent HAROLIMANA

Nyiricyubahiro Mgr Visenti HAROLIMANA yasabye abakristu ba Diyosezi Ruhengeri ko bakwiye kuba abagabuzi b’amahoro aho bari hose. Ibi yabigarutseho mu nyigisho yatanze kuri uyu wa gatanu tariki ya 1/1/2021 mu gitambo cy’ukaristiya yaturiye muri Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri. Iyi misa kandi yanyuraga no kuri Radio na Televiziyo(Youtube channel) bya Energy ikorera mu karere ka Musanze.

Umwepiskopi yatangiye yifuriza abakristu bose umwaka mushya muhire wa 2021. Yibukije abakristu ko iyi tariki duhimbaza Umubyeyi Bikira Mariya Nyina w’Imana akaba ari n’umunsi wo gusabira isi amahoro twizihiza ku nshuro ya 54 dore ko watangiye kwizihizwa bwa mbere mu mwaka w’1968. umwepiskopi yibukije kandi uruhare ndasimburwa rwa Bikira Mariya muri gahunda yo gukiza isi. Yagize ati, “koko rero nk’uko twabyumvise mu isomo rya kabiri , ‘igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje umwana wayo avuka ku mugore, kandi avuka agengwa n’amategeko kugira ngo acungure abari bakigengwa n’amategeko, maze duhabwe kuba abana b’Imana yihitiyemo’ (Gal 4, 4-5). Bikira Mariya yabyaye umwana w’Imana, ni Umubyeyi w’Imana koko”. Agendeye ku ivanjili y’uyu munsi, umwepiskopi yabwiye abakristu ko Mariya na Yozefu bagiriwe Ubuntu bwo kumenya amabanga y’Imana kandi bakarangwa no kuyazirikanaho aboneraho gusaba abakristu kuzirikana bijyana no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana twumva buri munsi.

Agaruka Ku butumwa Nyirubutungane Papa Fransisiko yageneye abakristu b’isi yose kuri uyu munsi mpuzamahanga wo gusabira isi amahoro, Umwepiskopi yabwiye abakristu ko Papa mu butumwa bwe icyo adusaba ari ukurangwa n’umuco wo kwita ku bandi nk’inzira igana ku mahoro. Ibi bizatuma dushobora guha agaciro n’icyubahiro buri muntu, dukorera hamwe mu bufatanye ku nyungu rusange, no gutabara abugarijwe n’ubukene, indwara, ubucakara, amakimbirane, n’ivangura… Umwepiskopi yibukije abamuteze amatwi ko muri iyi si yacu hari byinshi bihangayikishije abantu harimo n’iki cyorezo cya Koronavirusi n’ingaruka zayo. Ati, “abantu basonzeye amahoro. Ni ngombwa gusaba Imana amahoro ariko natwe twiyemeza kuba abagabuzi b’amahoro aho turi hose, mu miryango yacu, mu ngo zacu, aho dutuye, aho dukorera, mu gihugu, mu karere, ku isi hose.”

Mbere y’uko umwepiskopi aduha umugisha usoza Misa, Padiri mukuru wa Paruwasi Katedarali Padiri Emmanuel NDAGIJIMANA, yafashe umwanya ashimira Umwepiskopi wa Dioyosezi uburyo yitanga mu butumwa bwe yitangira abo yaragijwe aboneraho n’umwanya wo kumwifuriza umwaka mushya muhire wa 2021 mu izina ry’abakristu ba Paruwasi ayobora. Nyuma y’ijambo rye, umwepiskopi yafashe umwanya kugira ngo ageze ku bakristu ba Diyosezi Ruhengeri ubutumwa bw’umwaka mushya.

Umwepiskopi yatangiye ubutumwa bwe ashimira Imana yaturinze muri uyu mwaka nubwo waranzwe n’ibibazo byinshi byatewe n’icyorezo cya koronavirusi cyashegeshe isi yose. Yagaragaje ko ibibazo byiyongereye, ubukungu bukazahara, imyemerere n’ubuyoboke bikahababarira cyane. Yagize ati, “Ndazirikana abapfuye, abarwaye, ababuze ababo, ababuze akazi, abugarijwe n’inzara n’ubukene,… abo bose bari mu kaga nibahumurizwe na Yezu ugira ati : ‘Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhuraS’ (Mt 11, 28)

Umwepiskopi yagaragaje kandi ko nubwo abantu iyo bagiye kuvuga ibyaranze uyu mwaka 2020 bibanda kuri koronavirusi ko hari ibyiza twakwishimira muri Kiliziya y’isi yose, kiliziya yo mu Rwanda muri Diyosezi yacu no muri Paruwasi zacu ndetse n’umuntu ku giti cye.

Mu byo umwepiskopi yagarutseho twishimira harimo ibi bikurikira: Kwishimira ko muri ibi bihe bikomeye kiliziya za Paruwasi zose ndetse n’amasantarali menshi ya Diyosezi ya Ruhengeri bifunguye zikaba zisengerwamo hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi; hari kandi no kuba twarabashije gusoza gahunda ya mbere y’iyogezabutumwa y’imyaka itanu 2016-2020 tugatangira gahunda ya kabiri y’iyogezabutumwa bw’imyaka itanu 2020-2025. Ikindi kandi kuwa 20/12/2020 umwepiskopi yafunguye ku mugaragaro Paruwasi nshya ya Kanaba yaragijwe Mutagatifu Fransisiko Saveri,iza ari iya 15 muri Paruwasi za Diyosezi Ruhengeri. Umwepiskopi yibukije abakristu ko gushinga Paruwasi nshya muri ibi bihe ari ugushimangira ko tutifuza guheranwa no kwiheba ahubwo ko tugomba kurangwa n’ukwizera kwa gikristu. Muri uyu mwaka kandi umwepiskopi yagaragaje ko twishimira na none Yubile ya Paruwasi Nyakinama, tukaba twanarungutse abapadiri bashya babiri aribo: Padiri Didier DUSHYIREHAMWE wahawe ubutumwa muri Paruwasi ya Busogo na Padiri Piyo NTEZIYAREMYE wahawe ubutumwa muri Paruwasi ya Kanaba; twungutse kandi n’abadiyakoni batatu aribo: Diyakoni Fabiyani TWAMBAZIMANA uvuka muri Paruwasi ya Kampanga, Diyakoni Cyprien TWAHIRWA uvuka muri Paruwasi ya Bumara na Diyakoni Bertin IRABAZI uvuka muri Paruwasi ya Nemba.

Umwepiskopi yasoje ubutumwa bwe ashimira abantu bose bitanze kandi bakomeje kwitanga kugira ngo kiliziya ikomeze gusohoza ubutumwa bwayo muri ibi bihe bitoroshye. Yabasabye gukomeza kandi bakiringira Imana itigera itererana abayo.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA
Komisiyo y’itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO