“Niba Imana turi kumwe , ninde waduhangara…”?(Rom 8, 31-37). Misa y’uwa kane Mutagatifu

Kuwa kane mutagatifu nimugoroba, mu gihe gikwiye, abakristu n’abasaserdoti baturira hamwe igitambo cy’Ukaristiya cyibutsa isangira rya nyuma rya Nyagasani n’abigishwa be. Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa kane mutagatifu tariki ya 1 Mata 2021, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, yifatanije n’abakristu ba Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri gutura igitambo cy’Ukuristiya. Uwa kane Mutagatifu ni umunsi kandi ubanziriza iminsi nyabutatu ya Pasika, aho tuzirikana urupfu n’izuka bya Nyagasani. Ni umunsi Kiliziya y’isi yose ihimbaza amasakaramentu abiri y’impanga: Ukaristiya n’Ubusaserdoti ndetse n’itegeko rya Nyagasani ry’urukundo rwa kivandimwe. Aya masakaramentu uko ari abiri, Yezu yayaremye kuwa kane mutagatifu araye ari budupfire igihe yasangiraga n’abigishwa be bwa nyuma.

Mu nyigisho Umwepiskopi yagejeje ku bakristu, yagarutse ku isano iri hagati y’isakaramentu ry’ubusaserdoti n’Ukaristiya. Umwepiskopi yibukije ko isakaramentu ry’Ukaristiya ridatana n’iry’ubusaserdoti. Ati, “ni ntunsige turajyana”. Yabwiye ikoraniro ko abasaserdoti bashinzwe gutura igitambo cy’Ukaristiya kandi bakaba bagenewe guha umuryango w’Imana iryo funguro ry’ubuzima. Yibutsa ko Ukaristiya yifitemo umwihariko wo gukuza ubumwe mu bantu, bityo akangurira abakristu ko kumva Misa ari inshingano ya ngombwa kuri bo, uretse igihe umuntu yagize impamvu ikomeye imubuza kwitabira Misa nk’uko byagiye bigaragara muri ibi bihe bya koronavirusi.

Umwepiskopi yagize icyo avuga ku buryo bw’umwihariko muri ibi bihe turimo. Yagize ati, “Bavandimwe, duhimbaje uyu wa kane Mutagatifu isi yose ihanganye n’icyorezo cya koronavirusi cyagize ingaruka nyinshi ku buzima bw’abantu muri rusange no ku buzima, ku butumwa bwa Kiliziya no ku buyoboke bw’abana b’Imana ku buryo bw’umwihariko. Turashima Imana kuko hari ibiri gushoboka mbese nkuko twahuye nk’uku twibuka isangira rya nyuma rya Yezu n’abigishwa be. Twizera ko bizakomeza kugenda biba neza kurushaho. Turasaba Imana ngo idufashe.” Yasabye ikoraniro ko igihe cyose bahuye n’ibibazo, bajya bazirikana amagambo ya Pawulo mutagatifu aho agira ati, “Niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara?...Ni nde wagira icyo ashinja intore z’Imana? Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se cyangwa inkota?... (Rom 8, 31-37) Umwepiskopi yabwiye abakristu ko muri byose nta gikwiye kudutandukanya n’Urukundo Imana idukunda ko ariyo mpamvu kuyikomeraho ari ngombwa aho gucibwa intege n’ingorane z’ubuzima bwa hano ku isi.

Mu gusoza inyigisho, umwepiskopi yakanguriye abakristu bose gukomeza kuzirikana k’umwanya w’Ukaristiya mu buzima no mu butumwa bwabo. Yabibukije ko Ikoraniro ry’Ukaristiya ryari riteganijwe umwaka ushyize ryimuriwe muri uyu mwaka turimo, aho mu gihugu cyacu cy’u Rwanda abepiskopi bahisemo ingingoremezoigira iti, “Ukaristiya: Soko y’ubuzima, impuhwe n’ubwiyunge”. Yavuze ko bigenze neza, uyu munsi wazahimbazwa ku munsi w’Isakaramentu ritagatifu uzaba tariki ya 3-6/6/2021 mu rwego rw’amaparuwasi na Diyosezi, mu rwego rw’igihugu rikazabera I Kigali kuwa 15-18/7/2021, mu rwego rw’isi yose rikazabera Budapest muri Hongiriya kuwa 5-12/9/2021. Yaboneyeho gusaba abakristu kubisengera ngo bizagende neza nk’uko babyifuza kandi bizere imbuto zo kwivugurura mu buryo dukunda, twubaha, dushyikirana na Yezu mu isakaramentu ry’Ukaristiya.

Nyuma y’inyigisho, nk’uko Liturujiya ibiteganya, haba umuhango wo Koza ibirenge. Uyu ni umurage twasigiwe na Yezu Kristu nk’ikimenyetso cy’urukundo no kwicisha bugufi kuko nawe yabikoze abikorera intumwa ze kandi abasaba kumwigiraho uwo muco mwiza wo guca bugufi no gukunda kugeza aho koza ibirenge by’abavandimwe. Nk’uko na none Liturujiya ibiteganya, iyo hari impamvu runaka ituma uwo muhango udakorwa, Umwepiskopi wa Diyosezi afite uburenganzira bwo kugena ubundi buryo bukwiye bwo gukora uwo muhango. Ni muri urwo rwego, kubera ibihe turimo by’icyorezo cya koronavirusi aho abantu basabwa guhana intera ya metero hagati y’umuntu nundi mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi iki cyorezo, Umwepiskopi yahisemo ko buri mukristu yareba mugenzi we mu maso, noneho akamubwira aya magambo: “Muvandimwe, Umwami wacu Yezu Kristu ampamagarira kugukunda nkuko yadukunze.” Buri mukristu amaze kubibwira uwo bicaranye, twazirikanye ku ndirimbo “Mbahaye itegeko rishya ryo gukundana” tubifashijwemo na Korali Ishema ryacu.

Nyuma y’isengesho ry’umwanzuro, hakurikiyeho umuhango wo gucumbikisha Isakaramentu ritagatifu no kuriramya akanya gato mbere yuko abakristu bataha iwabo mu ngo.

Umutambagiro wa Misa

Abakristu bitabiriye igitambo cya Misa

Umwepiskopi agiye gucumbikisha isakaramentu ritagatifu ahateganijwe

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA
Uhagarariye komisiyo y’itangazamakuru n’itumanaho muri Diyosezi


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO