Myr Visenti HAROLIMANA yizihije Noheli y’Abana Yunze Ubumwe n’Abana ba Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri

Mu nshingano zikomeye za Kiliziya, uburere ni ingirakamaro. Kurera umwana neza bigomba kujyana no kugaragaza ko umwitayeho ukaba wamukorera umunsi mukuru cyane cyane wa wundi umwana yibonamo kurusha iyindi kandi ukagira icyo umusigira mu buzima bwe bwose, cyane cyane mu mikurire n’imibereho ye mu buzima bwa roho n’ubw’umubiri. Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ukoboza 2021, Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje igitambo cy'Ukaristiya yunze ubumwe n'abana ba Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri baturutse mu masantrali yose bari kumwe n’abakangurambaga babo. Ni Misa ngarukamwaka ya Noheli y’abana, aho abana baza kuramya akana Yezu ku itariki ya 26 Ukoboza buri mwaka (iyo bidahura n’umunsi w’icyumweru). Uyu mwaka kubera ko iyo tariki yahuriranye n’umunsi kiliziya yizihizaho umunsi w’urugo rutagatifu, Umwepiskopi yahisemo kwimurira uyu munsi kuwa mbere kugira ngo abana babone uko bizihiza Noheli yabo bisanzuye dore ko bari bakumbuye uyu munsi kubera ko umwaka wa 2020 uyu munsi wabaye abakristu bose bari muri guma mu rugo.

Mu nyigisho Umwepiskopi yageneye abana ku buryo bw’umwihariko n’abandi bose bari bitabiriye guhimbaza igitambo cy’Ukaristiya muri rusange, yabibukije ko kuri Noheli abakristu bose bahamagariwe guhimbaza Jambo wigize umuntu akabana natwe. Yibukije ko ari umunsi w’ibyishimo. Umwepiskopi yasabye abana gukunda Yezu nka Yohani intumwa kandi bakaba intumwa za Yezu aho bari hose, abasaba ko bajyanira abandi bana ubutumwa bubibutsa ko Yezu abakunda, abashaka kandi ko bagomba kumwumvira igihe cyose. Yanabibukije ko Umwana wese agomba gukura mu gihagararo no mu bwenge aharanira kunyura Imana n'abantu. Mbere y’umugisha usoza Misa, uhagarariye abana ku rwego rwa paruwasi madamu Petronille NYIRANTEZIRYAYO, yahawe umwanya ashimira Umwepiskopi uburyo akunda abana be ndetse ku buryo bw’umwihariko akaba yarashyizeho umunsi abana bahura bakizihiza noheli yabo bisanzuye, yashimiye kandi abasaseridoti ba paruwasi katedrali uburyo babahora hafi mu butumwa, yizeza Umwepiskopi ko bazakomeza gukora uko bashoboye bagashakira Yezu izindi nshuti z’abana, bityo abana ba paruwasi katedrali bakitabwaho uko bikwiye.

Myr Visenti yashimiye abana bitabiriye ari benshi dore ko abana buzuye kiliziya bakajya no hanze ku buryo ugereranije bageraga nko ku bihumbi bitanu bisaga, ashimira ababyeyi babohereje, abakangurambaga n’abarezi babo muri rusange babaherekeje, ashimira abapadiri babitaho cyane cyane padiri Jean Nepomuscène TWIZERIMANA, padiri ushinzwe abana muri paruwasi katedrali na Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, padiri ushinzwe ikenurabushyo ry’abana muri diyosezi uburyo bitangira ubutumwa bashinzwe. Ku buryo bw’umwihariko, Umwepiskopi yasabye padiri Visenti TWIZEYIMANA, Padiri Mukuru wa paruwasi katedrali kwita ku bana, cyane cyane bashyira imbaraga muri Misa zihariye z’abana banaharanira gushyira imbaraga muri komisiyo y’abana ku rwego rwa paruwasi na santarali.

Nyuma yo guhabwa umugisha usendereye w’uyu munsi, abana bose berekeje ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, aho Umwepiskopi yari yageneye buri mwana witabiriye guhimbaza igitambo cya Misa impano. Byari ibyishimo byinshi kuri bo kandi bigatanga icyizere cyiza cya Kiliziya y’ejo hazaza. Umwepiskopi yasoje akangurira abana bose kuzitabira kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ry’abana uzizihizwa ku itariki ya 02 Mutarama 2022. Ku rwego rwa diyosezi ukazizihirizwa i Rwaza. Twabibutsa ko umunsi nk’uyu wabereye mu maparuwasi yose agize diyosezi ya Ruhengeri, ndetse nyuma ya noheli y’abana, iki cyumweru muri diyosezi ya Ruhengeri kikaba cyarahariwe patronage y’abana izasozwa kuwa 31 Ukuboza 2021.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA
Ushinzwe Komisiyo y’abana muri Diyosezi


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO