Myr Visenti HAROLIMANA yifurije ikaze Umuyobozi mushya wa INES-RUHENGERI amusaba kubakira ku musingi w’Abamubanjirije

Umuyobozi w’ikirenga wa INES- Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yifurije ikaze Padiri Dr. Jean Bosco BARIBESHYA Umuyobozi mushya wa INES-Ruhengeri, amwifuriza imigisha y’Imana muri ubu butumwa, anamusaba kuzakomereza ku ntango nziza asanze no kubakira ku musingi w’abamubanjirije. Yabitangaje kuwa gatatu tariki ya 27 Nyakanga 2022, mu ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES- Ruhengeri mu muhango w’ihererekanya bubasha hagati y’umuyobozi wayo ucyuye igihe, Padiri Dr. Fabien HAGENIMANA n’umuyobozi mushya wayo Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya.

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yagize ati: “Tukaba twishimiye amaraso mashya. Padiri Jean Bosco BARIBESHYA, INES ikwakiranye ibyishimo. Ikwakiranye ibyishimo mu rugendo irimo. Irifuza kujya mbere, irifuza kugira inzego zubatse neza, inzego zitahiriza umugozi umwe. Irifuza gukomeza kubaka Kaminuza y’ubumenyi ngiro ihora ku isonga. Tukaba duhamya ko uzubakira ku ntango nziza usanze, umusingi wahawe n’abakubanjirije kuva INES yatangira. Turakwifuriza imirimo myiza kandi tugutezeho byinshi mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire ku mpande zose kuko ari byo bitanga umusaruro".

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yashimangiye ko mu myaka 19 INES-Ruhengeri imaze yageze ku ntego. Yashimiye Ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul KAGAME budahwema kuba hafi iryo shuri, dore ko ari na we washyize ibuye ry’ifatizo ahubatse iryo shuri muri 2003. Yashimye ibyagezweho n’ababigizemo uruhare bose. Ati “Iyi Kaminuza iteye ishema, ifite gahunda, ifite amaboko irashyigikiwe, iyi Kaminuza ifite inshuti, turashimira abo bose bitanga cyane cyane abarimu abayobozi n’abanyeshuri batugirira icyizere bakatugana, turashima Leta y’u Rwanda iduhora hafi, ariko ku munsi nk’uyu nimumfashe dushimire Padiri Fabiyani HAGENIMANA uruhare yagize kuva mu ntangiriro za INES-Ruhengeri, Padiri Fabiyani turagushimira ko wujuje neza inshingano wahawe ukaba usoje neza”.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, NYIRARUGERO Dancille yashimye ubufatanye bwa Kiliziya Gatolika na Leta ayizeza kuzakomeza ubufatanye. Yijeje Umwepiskopi ko umuyobozi mushya wa INES Ruhengeri bahawe bazamuba hafi mu iterambere ry’iri shuri n’iry’abaturage barituriye.

Padiri Dr. Jean Bosco BARIBESHYA Umuyobozi mushya wa Ines Ruhengeri, ahamya ko bazarangwa n’ubufatanye no gushyira imbaraga aho zikenewe. Avuga ko ishuri ahawe kuyobora ritazamugora kuko ryamaze kugera ku rwego rwiza. Ati “INES-Ruhengeri ihagaze neza, ifite gahunda nziza yo kwigisha ubumenyingiro bufasha abizemo kubona akazi mu buryo bworoshye kandi bakagirira akamaro Igihugu, bakajya no gutanga umusanzu mu bindi bihugu, icyo ni ukugikomeza”. Akomeza agira, ati : “Burya iyo umuntu yinjiye ahantu, hari utwo asanga dukeneye izindi mbaraga, ndatekereza cyane mu byerekeranye n’abakozi kugira ngo dukorere hamwe duhuje icyerekezo, kandi dufatanya dukurikije ubushobozi buhari, ni ugukomeza ibyari bisanzwe no gushyira imbaraga aho zikenewe”.

Padiri Dr. Fabien HAGENIMANA umuyobozi ucyuye igihe wa INES- Ruhengeri yagarutse ku rugendo rwe muri iri shuri ahamya ko rwagenze neza. Yari amaze imyaka 14 muri iri shuri. Imyaka itandatu yayimaze ari umuyobozi wungirije, mu gihe imyaka umunani ayimaze ari umuyobozi wayo. Yahawe ubutumwa muri Foyer de Charté i Remera ya Ruhondo iherereye muri Paruwasi ya Rwaza, aho yishimiye ko hazamufasha kurushaho gusenga. Ati: “Ni ahantu heza cyane, nzaba mfite akanya ko gusenga no gufasha abantu gusenga, kubafasha mu mwiherero, mu bujyanama bwa Roho, mu bujyanama bwo kubona icyerekezo cy’ubuzima ari nako nkomeza ubutumwa muri INES-Ruhengeri mfasha iki kigo gukomeza kwiyubaka no guteza imbere ububanyi n’amahanga”.

Iri shuri ryigamo abanyeshuri baturutse mu bihugu bigera kuri 15. Padiri Dr. Jean Bosco BARIBESHYA umaze imyaka 20 ahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti, afite impamyabumenyi ihanitse (Doctorat) yakuye mu Butaliyani, akaba kandi yarakoreye ubutumwa mu Budage mu myaka irindwi, amara imyaka ine muri Amerika, akaba ahawe inshingano zo kuyobora INES-Ruhengeri nyuma y’uko yari umuyobozi wa Seminari nto ya Nkumba.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO