Myr Visenti HAROLIMANA yifatanyije n’Abakristu ba Paruwasi ya Bumara kwizihiza Isabukuru y’imyaka 10 Paruwasi imaze ishinzwe

Ku cyumweru tariki ya 17 Nyakanga 2022, Paruwasi ya Bumara yahimbaje isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe. Igitambo cya Misa cyayobowe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA. Mu nyigisho yagejeje ku bakristu, yagarutse ku Ivanjili ya Mariya na Marita bakira Yezu mu rugo rwabo. Yabashimiye ko bahisemo neza, bahisemo Kristu no kumva Ijambo ababwira. Yabibukije ko mu buzima bwabo bakwiye kujya baharanira kumenya gushyira mu gaciro, bagatandukanya icyiza n’ikibi, bakamenya ikiruta ibindi n’igihebuje. Yabasabye guhitamo neza; guhitamo ikiruta ibindi; kugana Imana; kuyikundira no kuyitega amatwi bijyana no gukunda bagenzi babo baharanira ineza irambye. Umwepiskopi yabararikiye kurangwa n’urukundo isoko y’ibyishimo ari muri ubu buzima no mu bihe bizaza. Yabakanguriye kurangwa n’ubufatanye n’ubwuzuzanye mu ngo zabo no kugira amahitamo meza mu nzira igana Imana.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashishikarije abakristu ba Bumara gukomeza kumva ko Paruwasi ari iyabo no gukomeza kugira ishyaka ryo kuyiyubakira. Yabararikiye gukunda isengesho. Yagize ati: «Muzakomeze kumva ko ak’i muhana kaza imvura ihise. Buri wese agasabwa icyo ashoboye ntawe usabwa ibirenze ubushobozi bwe. Mugahuriza hamwe, mukiyubakira Paruwasi, mukiyubakira Diyosezi». Yabibukije ko kuba Paruwasi ya Bumara yararaijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho ikwiye kuba mu za mbere zumva neza ubutumwa bw’uwo mubyeyi bakanabusakaza hose. Yagize ati: «Kumva ubwo butumwa bibahindure: ‘nimusenge, nimuhinduke, muhugukire isengesho’ nibwo buryo bwiza muzaba mugaragaje ko muri abana beza b’Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho». Yabahamagariye guhinduka bakaba beza kuri Roho no ku mubiri aho bari hose. Yabasabye guharanira kugira ingo nziza zitekanye no kwita ku burere bw’abana babo. Yabifurije isabukuru nziza y’imyaka 10 Paruwasi ya Bumara imaze ishinzwe.

Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuri Janvier yashimye ubufatanye bwa Kiliziya Gatolika na Leta ayizeza kuzakomeza ubufatanye.

Mu izina ry’abakristu, Vincent NIZEYIMANA yatangaje ko bishimiye ibyo bagezeho mu myaka 10 ishize birimo no kuba barabonye Paruwasi. Yagaragaje ko batazatezuka ku ntego y’ubumwe, ubufatanye n’ubutumwa bagamije kwiyubakira Paruwasi. Paruwasi ya Rwaza ikimara gushingwa mu mwaka w’1903, Abapadiri Bera baguye amarembo nibwo mu mwana w’1916 bambutse umugezi wa Mukinga bagera i Bumara bahamamaza Ivanjili. bahavuye bahita BUKIRO kuko babonaga umukiro uhatashye. Nyuma babwirwa ko hari umugabo uhatuye witwaga NYARUMARA bahita Bumaragahinda. Mu mvugo yoroheje bahita BUMARA. Banahashinga ishuri ry’abigishwa.

Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis Habiyambere wari umuyobozi wa Diyosezi ya Ruhengeri yatangaje ko Santarali ya Bumara ibaye QUASI- Paruwasi tariki ya 13 NZERI 2010.

Paruwasi ya Bumara yashinzwe ku mugaragaro na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri tariki ya 15 Nyakanga 2012. Ibyawe na Paruwasi ya Rwaza. Iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho. Igizwe n’imiryangoremezo 197 iri mu masikirisare 16 abarizwa mu ma santarali ane ariyo: Bumara, Cyabingo, Ngege na Rugali. Ifite abakristu Gatolika ibihumbi makumyabiri na birindwi na magana cyenda na myakumyabiri n’umwe (27921). Bafite intego igira iti: «Vuba kandi neza turi smart ».

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO