Myr Visenti Harolimana yayoboye inteko rusange ya Caritas-Ruhengeri

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yayoboye inteko rusange ya 14 ya Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri. Yabereye mu cyumba cy’inama y’Ikigo cyitiriwe Umushumba Mwiza (Centre Pastoral Bon Pasteur) ku wa mbere, tariki ya 27/11/2023.

Afungura ku mugaragaro iyo nteko rusange, Umwepiskopi yagarutse ku Nkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani maze yibutsa abayitabiriye gukomera ku murage w’urukundo barazwe na Yezu Kristu wadusabye ngo: “Nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze’’(Yh 15,12). Urwo rukundo rujyanye no gufasha abababaye kurusha abandi n’abari mu kaga kuko ari nayo ngingo y’urubanza ku munsi w’imperuka aho tubona Yezu avuga ko yigaragariza muri babandi baciye bugufi agira ati: “Kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi muranshumbikira; nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba’’(Mt 25,35-36).

Umwepiskopi yagaragaje ko gufasha abababaye n’abari mu kaga, gufasha abantu kugira ubuzima bwiza no gufasha abantu kwiteza imbere ari inshingano n’ubutumwa bya Caritas ku rwego rwa Paruwasi, rwa Diyosezi, rw’Igihugu no ku rwego rw’Isi yose. Papa Fransisko yabibumbiye hamwe mu cyo yise Iterambere ry’umuntu wese (Dévéloppement intégral de l’homme). Ibyo bikaba bivuga ko Caritas itagomba guhagararira gusa ku gufasha abababaye ahubwo igomba kureba iterambere ry’umuntu wuzuye.

Umwepiskopi yashimiye abasaseridoti umurava bashyira mu bikorwa by’urukundo, anagaragaza ko ibyo bikorwa bitareba gusa abapadiri ahubwo ko bireba buri mukristu wese kandi bikagaragarira mu bikorwa biherekeza ubuzima bwe bwa buri munsi. Yashimiye za komite za Caritas zose ubutumwa zikora bwo gushyira mu bikorwa urukundo Yezu yatwigishije rwo kwitangira abandi zidategereje inyungu.

Yashimiye Caritas ku nzego zose ku bwitange bwagaragaye muri uyu mwaka bashoje wa 2022- 2023, kuko hagaragaye urukundo rurangwa n’ibikorwa cyane cyane mu bikorwa abakristu bafashije bagenzi babo bahuye n’ibiza mu kwezi kwa Gicurasi 2023. Bagaragaje umutima w’urukundo n’impuhwe n’ubwitange bukomeye cyane.

Yashimiye kandi ubufatanye buri hagati ya Leta y’u Rwanda na Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri mu bijyanye n’ubuzima butuma umuturage uje agana amavuriro gatolika muri iyi Diyosezi ahabwa serivisi nziza kugira ngo agire ubuzima bwiza. Yishimiye ko gahunda za Caritas ya Ruhengeri ziza ziri mu murongo wa Caritas-Rwanda aho bunze ubumwe na Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda ndetse na Kiliziya Gatolika ku isi yose mu rwego rwo kugaragaza isura y’Imana mu rukundo rwayo.

Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse ku mpamvu y’inteko rusange, avuga ko iba buri mwaka hagamijwe kuganira uko ubutumwa bwa Caritas buhagaze muri Diyosezi ya Ruhengeri no kurebera hamwe uko umwaka mushya w’ikenurabushyo bazawitwaramo. Yashimiye abitabiriye inteko rusange ibitekerezo byiza byubaka batanze birimo no kwiyemeza gukomeza gufatanya kugira ngo bitangire urukundo mu bikorwa bifatika bafasha abababaye, abakene, indushyi n’abari mu kaga bikajyana n’ubutabazi bwihuse aho bukenewe, guharanira ko abantu bagira ubuzima bwiza buzira umuze no kubafasha kwiteza imbere bigamije ko tugera ku muntu uhagaze neza, witeza imbere kandi ushobora no kugira uruhare kugira ngo iyi si irusheho kuba nziza.

Umwepiskopi yasabye inzego za Caritas zose kudategereza gusa ak’imuhana kaza imvura ihise, ahubwo kwishakamo ubushobozi maze inkunga ziturutse hanze zikaza zunganira ubushobozi buhari. Yasabye kandi abari mu nama kugeza kubarebwa n’ubutumwa bujyanye n’ibyo inama yagezeho cyane cyane kubagezaho uruhari twifuza ko bagira buri wese yitanga uko yifite nta we usabwe ibirenze ubushobozi bwe mu bikorwa by’urukundo bya Kiliziya cyane cyane yita ku bababaye, abakene, indushyi n’abari mu kaga. Yibukije abari mu nama, anabakangurira kuzirikana umwaka bari kwinjiramo wa Yubile y’impurirane: Yubile y’imyaka 2025 y’icungurwa rya bene muntu n’imyaka 125 Ivanjiri igeze mu Rwanda.

Muri iyo nteko rusange hagaragajwe uko imyanzuro y’inteko rusange y’ubushize yateranye tariki ya 21 Ugushyingo 2022 yashyizwe mu bikorwa. Hemezwa n’inyandikomvugo yayo imaze gukorerwa ubugororangingo.

Imyanzuro y’inteko rusange ya Caritas-Ruhengeri yo ku wa 27 Ugushyingo 2023 ni iyi ikurikira:


Imyanzuro ireba Caritas ya Diyosezi:
1. Kwegera Padiri, Umuhuzabikorwa wa serivisi y’ikenurabushyo kugira ngo hanozwe neza ibijyanye no gufasha Caritas n’andi ma Komisiyo na Porogaramu zifite ibikorwa bifitanye isano n’ibyo Caritas ikora mu kubaha inama no gushaka uburyo bwo kubahuza hagamijwe kunoza imikoranire hagati yabo. (Birareba Padiri, Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi).
2. Guha za Paruwasi agatabo gakubiyemo ibijyanye n’umunsi wa Caritas, icyumweru cya Caritas, umunsi w’umukene, umunsi w’abarwayi n’igihe yizihizwa.
3. Gufatanya na Komisiyo y’umuryango gukurikirana ibikorwa byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wo guteganya imbyaro ku buryo bwa kamere muri za Paruwasi zose.
4. Gushyira imbaraga mu kwishakamo ubushobozi bwo gukoresha mu butumwa bwa Caritas.


Imyanzuro ireba ama paruwasi:
1. Kurangiza vuba imirimo y’ibarura ry’abafashijwe na Caritas kuri za Paruwasi za Busengo na Nemba zitari zarangiza icyo gikorwa.
2. Gukomeza umuco mwiza watangiye wo gutoza no gukoresha abana mu bikorwa by’urukundo n’impuhwe hashyirwa imbaraga kuri Caritas mu mashuri.
3. Gukomeza umuco mwiza watangiye wo kwizihiza umunsi wa Caritas, umunsi w’abarwayi n’umunsi w’umukene muri buri Paruwasi.
4. Kurushaho kwegera abakristu mu gukangurirwa ukwezi k’urukundo n’impuhwe.
5. Gushyira imbaraga muri gahunda ya “garukushime”.
6. Gushyira imbaraga mu kugaragaza muri raporo ibikorwa byose by’urukundo bikorerwa muri buri Paruwasi hagaragazwa ibyakozwe n’imiryango y’abihayimana, imiryango ya Agisiyo Gatolika n’amatsinda y’abasenga akorera muri Paruwasi.

Biteganyijwe ko inteko rusange ya 15 ya Caritas Ruhengeri itaha izaba ku wa gatatu tariki ya 06 Ugushyingo 2024.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA