Ku wa gatandatu, tariki ya 13/07/2024, muri Paruwasi ya Nemba habereye ibirori by’itangwa ry’ubusaseridoti ku rwego rw’ubupadiri ku badiyakoni batatu ari bo: Théogène NIZEYIMANA wa Paruwasi ya Nemba, Valentin Nkoreyimana wa Paruwasi ya Mwange na Epimaque Nzabanita wa Paruwasi ya Busasamana muri Diyosezi ya Nyundo akaba ari mu Muryango w’Abalazaristi. Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yanatanze igice cy’ubusomyi ku ba faratiri umunani n’icy’ubuhereza ku ba faratiri batandatu.
Mu nyigisho yagejeje ku bapadiri bashya, Umwepiskopi yabakanguriye kuzihatira kwita ku butumwa bashinzwe, kuzirikana amategeko ya Nyagasani, gukurikiza ibyo bigisha, kuba impumuro igwa neza abakristu, gutagatifuza abandi muri Kristu, gutura igitambo cy’ukaristiya, kumenya icyo bakora mu mihango mitagatifu, guhamya ibirindiro muri Kristu, gukiza abantu ibyaha, gutabariza abarwayi, gufasha abantu mu mubano wabo n’Imana. Yabararikiye kuzihatira kubumbira hamwe abayoboke b’Imana kuri Kristu no gufatira urugero kuri Kristu Umusaseridoti mukuru. Yabifurije kuzakorana urukundo n’umurava umurimo batorewe.
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yakanguriye abapadiri kuzihatira kuba umunyu n’urumuri rw’isi no kuba imiyoboro y’ihumure iyi si ikeneye. Yabukije abapadiri bashya ko ari abageni, ibimenyetso bizima by’iyi Yubile y’impurirane Kiliziya Gatolika iri kwizihiza: yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa Muntu na Yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda aho ifite insanganyamatsiko igira iti: «Turangamire Kristu soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro». Yabashishikarije guhorana itara ryaka no gufasha abantu gukira ibikomere bafite. Yabararikiye kuzarangwa n’ibintu bitanu birimo: kwegera abakristu, guca bugufi, gutega amatwi ababagana, kuvuga ijambo ry’Imana rihumuriza no kurangwa n’ibikorwa byomora abantu ibikomere.
Mu izina rya bagenzi be, Padiri Théogène NIZEYIMANA ahamya ko bazakomera ku ntego z’ubutumwa bwabo bwo kwigisha, kuyobora no gutagatifuza imbaga y’Imana nta vangura. Yashimiye abantu bose bagize uruhare mu rugendo rwabo rwabagejeje ku busaseridoti. Yasabye abakristu gukomeza kubashyigikiza inkunga y’isengesho mu butumwa batorewe.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yifurije abapadiri bashya ubutumwa bwiza, abasaba gukomeza gufasha abakristu kuri roho no ku mubiri. Yashimiye Kiliziya Gatolika ku musanzu itanga mu iterambere ry’Igihugu ayizeza kuzakomeza ubufatanye. Naho mu izina ry’abakristu ba Paruwasi ya Nemba, Jean Baptiste Ndimukaga yasabye abapadiri bashya kuzababa hafi, abizeza imikoranire myiza mu butumwa batorewe.
Umwepiskopi yamenyesheje kandi abapadiri bashya aho bazakorera ubutumwa: Padiri Théogène NIZEYIMANA azabukorera muri Paruwasi ya Butete; Padiri Valentin Nkoreyimana azabukorera muri Paruwasi ya Murama naho Padiri Epimaque NZABANITA azabukorera mu Gihugu cy’u Burundi. Twibukiranye ko muri uyu mwaka Diyosezi ya Ruhengeri izunguka abapadiri bashya 10.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA