Myr Visenti HAROLIMANA yashimye uruhare rw’abalayiki muri Diyosezi ya Ruhengeri abibutsa ko nta n’umwe ukwiye kuyibamo indorerezi

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimye uruhare rw’abalayiki muri Diyosezi ya Ruhengeri abibutsa ko nta n’umwe ukwiye kuyibamo indorerezi. Yabitangaje ku cyumweru tariki ya 26 Kamena 2022, muri Paruwasi ya Gahunga yaragijwe Yezu Nyirimpuhwe mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Abalayiki ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri. Liturujjiya y’uyu munsi yateganyaga ko Kiliziya y’u Rwanda ishobora guhimbaza umunsi mukuru Abatagatifu bahowe Imana Karoli Lwanga na bagenzi be, abalayiki ba mbere bo muri Afurika yo hepfo ya

Sahara (Uganda), babaye abatagatifu, bakaba ari nabo Abalayiki baragijwe. Ni umunsi rero wahujwe n’umunsi mukuru w’Abalayiki. Inyigisho yatanzwe uwo munsi mu Gitambo cy’Ukaristiya yari ijyanye n’ubutumwa inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda yageneye abakristu bose ifite insanganyamatsiko igira iti: «Tugendere hamwe twunze ubumwe muri Kristu».

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ashima uruhare rw’abalayiki ba Diyosezi ya Ruhengeri mu iterambere rya Diyosezi, abifuriza kutazasubira inyuma. Yagize ati: "Ndabashimira uburyo mwinjiye neza mu cyerekezo cya Diyosezi yacu, icyerekezo cyo kurushaho kwegera abakristu tubasanganiza ibyiza kandi nta n’umwe ubaye indorerezi. Buri wese yumva agomba kuzana umuganda we. Bakristu, Balayiki ba Diyosezi ya Ruhengeri ndabashimira uburyo mwakomeje kubaka inzego. Aho buri wese agira umwanya umukwiye cyane cyane Abalayiki mukumva ko mugomba kugira uruhare mu buzima bwa Kiliziya, mu buzima bwa Paruwasi zanyu. Bikagaragarira mu nzego zitandukanye: inama nkuru ya Paruwasi, ubuyobozi muri za Santarali, mu miryangoremezo, amatsinda, ukuntu mwagiye mugaragaza ingufu kugira ngo izo nzego zibe zubatse kandi buri wese agahabwa umwanya umukwiye. Buri wese agahabwa uburyo bwo kwiyubakira Diyosezi. Nkaba ngira ngo mbashishikarize gukomera muri urwo rugendo rwo kugira ngo mwumve ko abakristu, abalayiki muri imbaraga za Kiliziya. Ntimuzasubire inyuma”.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yabashimiye by’umwihariko ishyaka n’urukundo bagaragaje mu myaka icumi ishize amaze ari umwepiskopi w’iyi Diyosezi kandi ko bafatanyije, bashoboye kwiyubakira amaparuwasi mashya ane ariyo: Bumara, Murama, Kanaba na Busengo. Yabatangarije ko na Paruwasi nshya ya Musanze izabyarwa na Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri iri hafi kuvuka. Abamenyesha ko bari mu myiteguro yo gutangiza indi Paruwasi ya nshya Nyamugali mu rwego rwo gushyigikira ikenurabushyo ryegereye abakristu no gukemura ikibazo cy’abakristu bakoraga ingendo ndende bajya kuri Paruwasi. Nyiricyubahiro yahamagariye abakristu kugandurana bahereye mu ngo zabo. Yasabye ababyeyi gufasha abana babo gukura bakunda Imana, bakajyana nabo mu Guhimbaza Misa, babasangiza ibyishimo by’uko ari abakristu gatolika bijyana no guha agaciro umwanya w’isengesho mu ngo zabo. Yabararikiye kwimika urukundo, amahoro n’ubuvandimwe mu ngo zabo birinda amakimbirane n’izindi ngeso mbi zikoma mu nkokora imibanire y’abagize umuryango bikanadindiza by’umwihariko uburere bw’abana.

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti yaneze umuco wo kwishyingira ukigaragara mu mu maparuwasi yegereye uduce tw’ibirunga, asaba ababyeyi gufasha abana babo kwitegura isakaramentu ry’ugushingirwa birinda kubifuzaho ikwano y’ikirenga.

Padiri Michel Nsengumuremyi ushinzwe Komisiyo y’Abalayiki ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri ahamya ko ingorane bafite zizabonerwa umuti binyuze mu mahugurwa n’imyiherero bihabwa abalayiki mu ma Paruwasi hagamijwe kujya mbere mu bukristu.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gahunga, Padiri Jean Marie Vianney UWAMUNGU ahamya ko bari mu rugendo rwo kunga ubumwe no kugendera hamwe, asaba abakristu kwitabira gukunda guhimbaza Misa, guhabwa kenshi amasakramentu no gushengerera Yezu. Yagaragaje ko uyu ari umwanya wo gushimira Imana ku ntambwe bateye n’izisigaye bagakomeza ubufatanye.

Abakristu ba Paruwasi ya Gahunga bashima ubufatanye bwabo n’abapadiri b’iyi Paruwasi mu bikorwa by’iterambere rya roho n’iry’umubiri. Bahamya ko bafite intego n’icyerekezo cyo gushyira imbere ubufatanye, ubumwe n’ubutumwa bizabafasha kugera ku byo biyemeje.

MPAMO Jean Damascene uhagarariye abalayiki ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri ahamya ko bagiye gukangura abakristu bacitse intege babasura mu ngo zabo.

Nyuma ya Misa no guhabwa ubutumwa butandukanye, Umwepiskopi, abasaseridoti, abihayimana baherekejwe n’abakristu bahagarariye abandi baturutse mu maparuwasi yose agize diyosezi yacu, bakomereje ibirori mu cyumba cy’inama cya paruwasi Gahunga.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO