Myr Visenti Harolimana yashimye abanyeshuri 50 b’abakobwa babyariye iwabo ku ishyaka n’ubutwari bagaragaje mu masomo y’imyuga basoje abifuriza gukomera ku Mana

Ku wa 23/11/2024, mu Kigo cyitiriwe Umushumba Mwiza (Centre Pastorale Bon Pasteur) giherereye muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yayoboye Misa yo gusoza mu amasomo y’imyuga y’ubudozi abanyeshuli b’abakobwa (les filles-mères) basoreje muri ETEFOP. Bari baraturutse hirya no hino mu maparuwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri. Muri iyo Misa, yabakomoreye amasakramentu bari barifungiye, atanga amasakramentu y’ibanze ku batari barayahawe, anatanga isakramentu rya batisimu ku bana babo. Yabifurije gukomera ku Mana ibakunda, asaba ababyeyi kwihatira kurushaho kwita ku bana babo bijyana no kubatoza uburere bwiza, no kutabaha akato mu gihe bahuye n’ingorane ahubwo bakihutira kubafasha gushaka ibisubizo bibubaka.

Yagize ati: “Nifuje cyane uyu munsi, nkaba ngira ngo mumfashe dushimire Imana ko washobotse, nifuje kubona aba bana bacu bazirikana ko bafite Imana Umubyeyi ubakunda. Ibindi byose byaza byunganira. Icya mbere bana mwumve ko mufite Imana ibakunda. Nkaba nishimiye ko muri urwo rwego benshi mwanaguye umubano wanyu n’Imana, mukaba mwiyunze na Kiliziya kandi mwiyunze n’abavandimwe n’ababyeyi banyu. Guhabwa amasakramentu no kuyahesha abana banyu biri mu rwego rwo kunagura umubano wanyu n’Imana. Nkaba ngira ngo icyo muzagikomereho".

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yabakanguriye gukomera ku ntego yo gukunda Imana birinda ikibi cyose cyabagusha mu byaha, barangwa n’indangagaciro zo gukunda umurimo, kwiyubaha, kwigirira icyizere, kunoza umubano wabo n’ababyeyi babo ndetse n’abana babo bijyana no kubabanira neza.

Abakobwa basoje ayo masomo bashima Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri wabakuye mu bwigunge bari baratewe n’ibibazo byo kubyarira iwabo birimo ubukene, guhabwa akato,kwirukanwa mu miryango bavukamo n’ibindi. Bamushimiye ko yabahuje n’Imana, bakayigarukira, akabaha amasakramentu, akabafungurira ayo bari barafungiwe, akanabahera abana babo amasakramentu. Bamwijeje ko batazapfusha ubusa amahirwe bahabwa na Kiliziya n’ayo bahabwa n’ababyeyi babo.

Ababyeyi bashima Diyosezi ya Ruhengeri yabafashirije abana. Bijeje Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ko bagiye kongera kugirira abana babo icyizere nyuma yo kugirana amakimbirane aturutse ku kwiyandarika no kunanirana kw’abana babo. Bamushimiye ko yabafashirije abana akabakura mu bwigunge, mu burara no mu bushomeri. By’umwihariko bashimye ikinyabupfura abakobwa babo bungukiye muri ayo masomo n’ibikoresho bizabafasha kunoza umwuga w’ubudozi bize n’itungo ry’ingurube bahawe rizabunganira mu bikorwa by’iterambere.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO