Tariki ya 11 Kamena 2022, mu birori byo kwiziziza isabukuru y’Imyaka 34 Seminari nto ya Nkumba imaze ishinzwe no kwizihiza Yohani Intumwa umurinzi w’iyi Seminari, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yasabye abanyeshuri b’iyi Seminari kutaba nk’igikeri gihora mu mazi ariko ntigishire amaga. Yabibukije ko amasengesho adakwiye kubabera umutwaro ahubwo ko amasengesho azababera urwego rugana Imana, abasaba kutayinubira. Yabakanguriye kwihatira kugaragaza umwihariko wabo; guharanira kugera ku ntego; kudapfusha ubusa amahirwe bahabwa na Kiliziya n’igihugu; kwiyubaha no kubaha abandi; kubakira ku cyubahiro cy’Imana n’abayo no kudapfobya ingabire bahawe n’Imana birinda kuba nk’igikeri gihora mu mazi ariko ntigishire amaga.
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, mu nyigisho yagejeje ku bakristu mu Gitambo cy’Ukaristiya, yabibukije ko Seminari ifite ubutumwa bwo gutegurira umwana kumva ijwi ry’Imana no gutanga igisubizo gikwiye, asaba buri wese kumvira ijwi rya Roho Mutagatifu mu byo akora byose bijyana no kuzirikana ko Imana yaremye buri wese imufiteho umugambi. Yagarutse ku bigwi n’amateka y’ubuzima bwa Yohani umurinzi w’iyi Seminari mu muhamagaro n’ubutumwa bwe, ahamya ko Yohani yaranzwe n’urukundo rwihariye. Yagize ati: “Izo mbaraga z’urukundo ni zo zatumye agira ubutwari bwo kudahunga umusaraba. Ni we wenyine muri ba 12 waherekeje Yezu mu nzira y’umusaraba kugera kuri Kaluvariyo, ni we wenyine muri ba 12 wabonye imipfire ya Yezu ku musaraba. Ni we wenyine mu zindi ntumwa zose wari munsi y’umusaraba Yezu yabambweho maze Yezu akamuraga umubyeyi we Bikira Mariya, niwe wahawe Mariya ho umubyeyi, ahabwa Mariya nk’umwana, afasha Mariya gushyingura umurambo wa Yezu”.
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye Seminari nto ya Nkumba ku mbuto yeze mu myaka 34 imaze ishinzwe. Izo mbuto zirimo no kuzuza neza inshingano no gusohoza neza ubutumwa bwa Kiliziya bwo kurera neza, kurerera Imana, Kiliziya n’Igihugu. Yagize ati: “Iri shuri ryacu, uru rugo rwacu ruteye ishema. Ndabihamya ko iyi Seminari yacu ari imparirwakurusha koko tubyishimire”. Yakomeje agira, ati: “Iyi Seminari iri mu maseminari ya mbere atanga abasaseridoti benshi kandi beza. Muri ibi bihe ni iya mbere mu maseminari mato yose yo mu Rwanda mu kohereza abaseminari benshi kandi beza i Rutongo bagakomeza bajya mu bupadiri, tubyishimire”. Yagarutse ku ntego ya Kiliziya iyo ishinga seminari ariyo: kurera abazaba abasaseridoti mbere na mbere ariko bikajyana no guha ubushobozi n’abatazumva uwo muhamagaro kwigirira akamaro, bakakagirira imiryango yabo, bakagirira akamaro Kiliziya n’Igihugu.
Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yashimiye Musenyeri Phocas NIKWIGIZE washinze iyi Seminari, ashima Abepiskopi bakomeje kuyishyigikira, abayobozi kuva kuri Musenyeri Simoni HABYARIMANA kugera kuri Padiri Jean Bosco BARIBESHYA uyiyobora kugeza ubu. Yashimiye n’abandi bose bagira uruhare mu iterambere ry’iri shuri barimo ababyeyi, abarezi n’abakozi bayikozemo n’abayikoramo ku musaruro mwiza w’iyi Seminari bikaba bihesha ishema Diyosezi ya Ruhengeri.
Umuyobozi wa Seminari nto ya Nkumba, Padiri Jean Bosco BARIBESHYA yashimiye abarezi bitanga nta ndonke bategereje. Yashimye ubufatanye bw’ababyeyi, abarezi, ubuyobozi bw’iri shuri na Diyosezi ya Ruhengeri. Ahamya ko batazatezuka mu gutanga uburezi n’uburere bwuzuye. Yahamagariye abanyeshuri gukunda umurimo no kwitoza hakiri kare kwitekerereza bakazaba intore ziboneye za Kristu aho bazaba bari hose.
Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, MWANANGU Theophille umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimiye Kiliziya Gatolika ku musanzu itanga mu iterambere ry’u Rwanda ayizeza ubufatanye. Mu izina ry’ababyeyi, NTAHORUGIYE Phocas yagaragaje ko biyemeje kujya baha abana babo umwanya bakabaganiriza, bakabatoza gusenga bakiri bato kuko ngo hari abana bamwe bagera muri iyi Seminari bikabagora, amasengesho akababera umutwaro kuko baba batarabitorejwe mu miryango bavukamo hakiri kare.
Ibirori by’uyu munsi byaranzwe n’indirimbo, imbyino, guhemba abanyeshuri batsinze neza amarushanwa no guhemba abarezi n’abakozi babaye indashyikirwa. Seminari nto ya Nkumba ubu ibarurirwamo abanyeshuri 453.
NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti.